KIZITO MIHIGO yatwubakiye ITEME riduhuza ndetse n’UMUSINGI w’Inzu y’Amahoro.

By | mai 10, 2020

Bavandimwe ndabasuhuza.

Muri iki kiganiro nongeye kugaruka kuri KIZITO MIHIGO W’I KIBEHO kugirango dufatanye gusobanukirwa  n’ubutumwa bwe.

Muri kumwe nanjye MUSOMESHA Aloys; Umuyobozi n’Umuhuza w’Umushinga w’Ubwiyunge Nyakuri (Projet-DVJP); umushinga wigenga utabogamiye kuri politiki y’amashyaka n’ubutegetsi; uharanira Politiki Mpuzabanyarwanda n’Ubutabera Mpuzabantu.

Tariki ya 12 Mata 2020 nabagejejeho ubutumwa bwo gushimira KIZITO MIHIGO, mbabwira ko guhera uwo munsi, abereye abashyigikiye uyu mushinga: Umuyobozi wa Roho w’Ubwiyunge; mu gifaransa ni Guide spirituel de la réconciliation.

Uyu munsi ngiye kubabwira uburyo mbona yari  umuntu udasanzwe, kubera ko ubutumwa yadusigiye nabwo budasanzwe kandi bukomeye.

Twibuke kandi ko nawe ubwe, yivugiye ko : « ubutumwa bwe bufite agaciro gakomeye kuruta we nyiri ukubutanga » (le message est plus important que le messager).

Koko rero, KIZITO yagize ubwitange n’ubutwari budasanzwe mu bikorwa bye, akoresheje imbaraga z’umubiri we na Roho ye, mu gihugu cy’Urwanda no mu rwego mpuzabamahanga. Mu mateka y’igihugu cyacu, ni we munyarwanda wenyine wemeye gupfira abanyarwanda kugirango tuzashobore kugira ubumwe nyabwo, ubwiyunge nyakuri n’amahoro. Bivuze rero ko turamutse tumwibagiwe kubera urupfu rwe, tudashobora kuzagira Amahoro arambye mu mateka azaza y’igihugu cyacu bibaho. Ni yo mpamvu dukwiye guhorana nawe no guhora tumuvuga ibigwi.

Ibyo byose mvuze si ibyo mpimbye, kuko byumvikanira mu ndilimbo ndende yise ITEME.

 

Munyarwanda muvandimwe,

Waba wemera Imana cyangwa utayemera, n’idini waba urimo iryariryo ryose, waba udakora politiki cyangwa uri mw’ishyaka iryariryo ryose, birakwiye kwubaha ubutumwa bwa KIZITO MIHIGO kuko bushingiye ku RUKUNDO n’UBUMUNTU buri muntu wese yemera, kuko nawe uri umuntu.

Reka turebe uburyo iyo ndilimo ITEME irimo ubutumwa bukomeye. Jyewe muri iyo ndilimbo numva asobanurira abanyarwanda gahunda y’ibikorwa bye, ariko bamwe bakaba batarabyumvise.

Iyo ndilimbo ayitangiza inyikirizo agira ati: « … nubwo twashegeshwe n’ibyago by’agahomamunwa, nubwo rubanda badukwennye tuzabatungura, nubwo amahanga yavuze ngo tuzi kwicana gusa, twe tuzabereka ko turi n’abanyambabazi ». 

Iyi ndilimbo igizwe n’ibice 3:

  • Igice cya mbere KIZITO agira ati: intego yanjye ya mbere ari ukubera Isi yose umunyu utubutse.

Mbere yo gutangira igice cya kabiri akabaza Imana ati : mbese umuntu aramutse adapfa yakugeraho ate Mana ?….

  • Naho mu gice cya 2: Ubutumwa bwe abugenera Isi yose. Ati: « Iyi Si dutuyemo irimo amakuba, irimo ingorane, irimo inzitane ». Muri iki gice ni ho avugamo ko imbabazi ari ryo TEME ry’abantu bagana ubuzima buhoraho.

Nyuma y’iki gice cya 2 agaruka kuri ya nyikirizo yongera kubwira amahanga ko tutazi kwicana gusa ahubwo ko turi n’abanyambabazi (Refrain).

  • Mbere yo gutangira igice cya 3 asubiramo igice cya mbere kugirango atsindagire ubwitange bwe (engagement personnel)
  • Naho mu gice cya gatatu: ubutumwa bwe abugenera Urwanda n’abanyarwanda, agira ati: « Rwanda rugali rwa Gasabo bera Isi yose UKWIZERA ». Akanatwibutsa ko itegeko ry’Imana riruta byose kandi ko rigomba kuba ingiro.

Arangiza indilimbo ye ahimbaza Imana avuga ko azabera Yezu Kristu intumwa n’umuhamya mwiza (engagement spirituel). Ati: Yezu ni we nzira, ni we Kuri, ni we Bugingo (x 3). Ibyo abivuga inshuro eshatu.

 

Bavandimwe banyarwanda,

Mu magambo make nsanga iyi ndilimbo nayivugaho ibintu bibiri by’ingenzi.

1. Iyo ndilimbo ndende, nkuko nabivuze irimo ibice 3 ku buryo usanga buri gice kigize indilimbo ukwayo, zimwe mu nteruro akazisubiramo inshuro 3. Uwo mubare 3 ni uw’Ubutatu butagatifu ku bemera Imana, Yezu Kristu na Roho mutagatifu.

2. Muri iyo ndilimbo jye numvisemo amagambo AKOMEYE ntigenze numvana undi muntu usanzwe. Ayo magambo ni aya:

- Aragira ati: nubwo twashegeshwe n’ibyago by’agahomamunwa, nubwo rubanda badukwennye tuzabatungura, nubwo amahanga yavuze ngo tuzi kwicana gusa, twe tuzabereka ko turi n’abanyambabazi. (Refrain) 

- Akongera ati: intego yanjye ya mbere ni ukubera Isi yose umunyu utubutse

- Nanone ati: Nzaba igikoresho cy’amahoro y’Imana

- Akanavuga ibyo azitura Yezu Kristu. Ati: nzaririmbira uwo mwami wavuze ko urukundo ruruta byose, nzamurata mu mahanga kuko ubuzima bwanjye yabugize ubukombe, nzamubera intumwa, nzamubera umuhamya mwiza ku Isi yose.

Iyo « Nza » igaruka kenshi, igaragaza intego zigize GAHUNDA ye: sa mission.

 

Bavandimwe banyarwanda;

Kuva natangira uyu Mushinga w’Ubwiyunge Nyakuri mu mwaka wa 2001;

Nkora ubushakashatsi ku nyigisho z’abahanga bazi gusobanura imbabazi n’ubwiyunge, ariko nasanze inyigisho za Kizito zo zirimo ubuhanga buhanitse.

Navuga ndetse ko ubuhanga bwe buruta ubwa ba banyamahanga batwigishije ijambo ry’Imana ryo muri Bibiliya kuko inyigisho zabo zitashoboye kwubaka Ubumwe bw’abanyarwanda.

Nyamara KIZITO MIHIGO we ashoboye kutwubakira ITEME riduhuriza ndetse n’Umusingi w’Ubwiyunge ari wo FONDATION KMP izatugeza kuri ubwo BUMWE dukeneye.

Ubutumwa bwe muri iyi ndilimbo yatanze mu gihe cyo KWIBUKA aho agira ati: « MBABAZI ni ryo TEME ry’abantu bagana ubuzima buhoraho », bunyibutsa ubutumwa bw’IGISIBO cya 2001 bwa Mutagatifu Papa Yohani-Paulo wa II ubwo yagize ati: « Inzira imwe gusa y’amahoro ni IMBABAZI » (l’unique voie de la paix est le pardon). Ni nyuma y’imyaka 11 avuye gusura U Rwanda. Ubwo butumwa bwombi burasa. Koko rero, ITEME cyangwa IMBABAZI ni yo nzira yonyine ihuza abantu batanyijwe n’inzangano kugirango biyunge maze basubirane ubumwe.  Ubwo butumwa bwa Mutagatifu Yohani Paulo wa II bwaramfashije cyane muri uwo mwaka wa 2001 ntangira uyu mushinga. Iyi ndilimbo ITEME nayo nyumva nk’isengesho buri munsi. Ntawe ukwiye gushidikanya ko KIZITO MIHIGO na MUTAGATIFU YOHANI PAULO WA II ubu bari kumwe.

KIZITO yamenye ko mu gihe cya génocide abanyamahanga birutse bagahunga Urwanda, bakanga kudutabara. Ni bwo yagize ati: « nubwo rubanda badukwennye, nubwo amahanga yavuze ngo tuzi kwicana gusa, twe tuzabereka ko turi n’abanyambabazi ». Ibyo kubivuga mu gihe cyo KWIBUKA ubwo bwicanyi bwa génocide, ni ubutumwa kandi ni ubutwari bukomeye (un engagement très fort). Yakoze nanone ibyo na wa Muryango w’Abibumbye ONU utashoboye kuko utahagaritse ubwo bwicanyi. Ariko KIZITO we yemeye gutanga imbaraga ze zose, atwigisha imbabazi n’ubwiyunge kugirango abanyarwanda dusubirane UBUMWE, kuko izo mbabazi ariryo TEME riduhuza,  bityo zikazahagarika ubwo bwicanyi n’inzangano burundu.

 

Banyamuryango ba Fondation KMP – UMUSINGI w’ubwiyunge bw’abanyarwanda;

Reka mbisabire ikintu kimwe: muhinduje iyi ndilimbo ITEME ya Kizito Mihigo w’i Kibeho mu ndimi zose z’Isi, mukifashisha abanyarwanda aho bari hose, ndetse n’izindi zigisha  ubumwe bw’abanyarwanda, imbabazi, ubwiyunge n’Amahoro; icyifuzo cye cyo kubera Isi yose umunyu utubutse no kwereka amahanga ko abanyarwanda tutazi kwicana gusa, ahubwo ko turi n’abanyembabazi, natwe twaba tumufashije kugishyira mu bikorwa.

Ubutumwa buri muri iyi ndilimbo Isi yose igomba kubumenya. Reka tuyumve.

Musigarane rero na KIZITO MIHIGO kandi muhorane nawe.

Jye mbasezeyeho mugire amahoro ni ah’ubutaha.

Ubu butumwa butangajwe mu mwaka 2020 none ku itariki 3 ku umunsi w’icyumweru cya mbere cy’ukwezi kwa gatanu kwa Bikiramariya wabonekeye i Kibeho mu Rwanda iwabo wa KIZITO MIHIGO.

 

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *