Daily Archives: juillet 6, 2020

Ndaburira abagifungiye mu Nyabutatu-ngirwamoko: nimuyivemo itarabasenyukiraho. Libérez-vous !

Banyarwandakazi, banyarwanda, bavandimwe,

Muri iki kiganiro muri kumwe nanjye MUSOMESHA Aloys ubasuhuza nk’umuyobozi n’umuhuza w’umushinga w’ubwiyunge nyakuri, umushinga wigenga utabogamiye kuri politiki y’amashyaka n’ubutegetsi, uharanira politiki mpuzabanyarwanda n’ubutabera mpuzabantu.

Kuva ntangiza uyu mushinga muri 2001, muri gahunda yawo y’Ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda, imwe muri gahunda 3 ziwugize, nakoze ubushakashatsi ku nyito z’abahutu, abatutsi n’abatwa ziswe ko ngo ari « amoko » mu mateka y’igihugu cyacu. Ubwo bushakashatsi ariko ntabwo nabukoze mu byerekeranye n’amateka kuko ntayafitemo ubumenyi buminuje. Ahubwo nabukoze mu bumenyi bujyanye n’amategeko y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’ubutabera ndetse n’ubumenyi burebana n’ubwiyunge. Muri ubwo bushakashatsi ndetse ngikomeza, nasanze HUTU-TUTSI-TWA ari AMOKO YA POLITIKI kandi nsanga nanone INYABUTATU ari GEREZA YA POLITIKI. Ibyo nabyerekaniye ibimenyetso nasobanuye mu kiganiro nise: « Inzirakarengane za politiki y’ingirwamoko zifungiye mu Nyabutatu nyarwanda nizirekurwe » .

Nyuma y’igihe kitari gito nkora ubwo bushakashati, nanone nemeza ko abanyarwanda tudashobora kugira ubumwe nyabwo tutabanje kwiyunga natwe ubwacu ku birebana n’ikibazo cy’ayo ngirwamoko. Ijambo « amoko » rifitanye isano n’ijambo « inkomoko », bivuze ko iyo abantu basangiye ubwoko baba bafite inkomoko imwe. Nta bumwe nyakuri tuzagira rero mu gihe tuzaba tugifite imyumvire y’uko HUTU-TUTSI-TWA ari amoko nyamoko kuko abayiyumvamo badafite inkomoko zitandukanye. Abakoloni aho baziye, nabo bakoresheje ibyo bice HUTU-TUTSI-TWA bongera kutubeshya no kutubeshyera ko ngo imiterere y’imibiri yacu itandukanye, ko ngo dufite imico itandukanye ndetse ko ngo bamwe bazi ubwenge no gutegeka neza kurusha abandi. Ibyo ni ibinyoma byari bigamije kudutanya no kuduteranya kugirango babone uko badutegeka. Abanyarwanda bagifite ibyo bitekerezo bishaje rero nabo bakora nk’abo bakoloni kandi bakabakorera, ariko mu buryo baba batabigambiriye, kuko baba batabitekerejeho.

Ibyo byose ni byo byatumye, guhera muri 2014 ntangira gutangaza inyandiko n’ibiganiro binyuranye nkangurira abanyarwanda guhindura imyumvire kuri ayo ngirwamoko kugirango dushake umuti n’urukingo by’iryo vangura twakorewe. Muri byo biganiro harimo ibyo nise:

- Nitwibohore ingoyi y’ingengabitekerezo z’amoko ya politiki

- Rwanda: Igihugu kiramutse kiyobowe n’amoko ya politiki, nticyagendera ku mategeko (nasubizaga abifuza ngo kuzagabana ubutegetsi bakurikije ingirwamoko Hutu-Tutsi-Twa)

- Rwanda: Imbaga y’Inyabutatu ifungiwemo inzirakarengane z’amoko ya politiki

- Ingabo z’amashyaka n’iz’amoko ya politiki ntizatuma igihugu kigendera ku mategeko

- Nidushake umuti n’urukingo by’irondakoko n’ivanguramoko mu Banyarwanda ( mu bice 5)

- Politiki mpuzabanyarwanda mu mpinduka izacyemura burundu ikibazo cy’impunzi (kurangiza ikibazo Hutu-Tutsi-Twa bizarangiza icy’ubuhunzi)

- Inzirakarengane za politiki y’ingirwamoko zifungiye mu Nyabutatu nyarwanda nizirekurwe

- La médiation et la justice réparatrice pour la résolution du conflit ethnique rwandais (Ubutabera mpuzabantu n’ubutabera nungabantu mu gucyemura ikibazo cy’amoko y’abanyarwanda).

Inyandiko n’ibiganiro by’uyu mushinga murabisanga kuri site internet y’uyu mushinga mubona kuri iyi vidéo na chaînes youtube za Radio Urumuri na Projet-DVJP.

Banyarwandakazi, Banyarwanda, bavandimwe,

Nkuko mubizi, gukangurira no kwigisha abantu imbabazi n’ubwiyunge ni umulimo utoroshye. Ikindi nanone gikomeye by’umwihariko, ni ugukangura abanyarwanda ubereka ko ibyiswe AMOKO y’Inyabutatu bishingiye ku binyoma (manipulation) kuko ibyo binyoma tubimazemo imyaka myinshi cyane, ku buryo bisa n’aho byahindutse « ukuri » kubera politiki mbi zatuyoboye zituboha. Ari nayo mpamvu abo banyarwanda ntabibarenganyiriza. Kubera uwo mulimo utoroshya nihaye, natewe imijugujugu myinshi, ndetse niswe umuhakanyi w’amoko na bamwe mu banyarwanda bavana inyungu mu bucuruzi bw’ayo ngirwamoko. Nyamara abo bahinyura ibyo mvuga ntibabivuguruza ngo berekane ukundi « ukuri » kutari ukwo mvuga. Ku rundi ruhande ariko, nishimira ko hari n’abandi banyarwanda bambwira ko ibitekerezo ntangaza ari byo by’UKURI ndetse bakamfasha muri urwo rugendo rw’ubwiyunge. Abo bampa imbaraga zo gukomeza urwo rugendo.

Kubw’amahirwe ndetse, guhera mu minsi yashize, bamwe mu bagize urubyiruko nabo barakangutse. Ndabona ibyo narose ntangiye kubibona. Bamwe bagira bati « AMOKO ON S’EN FOUT » (amoko ntacyo atubwiye), abandi bati ni « AMOKO NI FAKE » (amoko ni IBINYOMA), abandi bati « AMOKO NI AMADAYIMONI » … None ba barinzi ba gereza y’Inyabutatu banteye imijugujugu byabayobeye, bamwe ndetse ngo bari bazi ko bazongera gukoresha ayo ngirwamoko bafata ubutegetsi ! Amerwe yabo rero nibayasubize mw’isaho !!! Ubutegetsi bushingiye kuri ibyo binyoma ntabwo bazongera kubona; kuko ari ubutegetsi bw’abahutu, ari n’ubw’abatutsi bwose bwaheje Abatwa, ndetse kwunga no kubanisha abanyarwanda bose neza mu gihugu cy’Urwanda birabunanira. Ikibazo cy’ubuhunzi kirabigaragaza. Icyo kizamini rero abo bategetsi bacu baragitsinzwe. Politiki mpuzabanyarwanda yarabananiye. Nibabyemere, iyo politiki yo kwunga abanyarwanda bayirekure kugirango iyoborwe n’abadakora politiki igamije ubutegetsi bw’igihugu.

Uretse n’urubyiruko, mu gushaka ukuri ku byerekeranye n’ayo ngirwamoko ya politiki y’Inyabutatu, bamwe mu bahanga mu mateka nabo barahagurutse kuko batangiye kuyasubiramo. Mu bushakashatsi bwabo bamaze kwemeza ko ibice bya HUTU-TUTSI-TWA byahoze ari IBYICIRO BY’UBUDEHE, bityo na mbere y’uko n’abakoloni baza mu Rwanda izo nyito zikaba zarakoreshwaga mu buryo bwa politiki. Abo bahanga mu mateka basanze ayo ngirwamoko yarabanjirijwe n’amoko nyakuri gakondo yo mu muco karande w’abanyarwanda ariyo: Abasinga, Abasindi, Abanyiginya, Abega, Abatsobe, Abashambo, Abagesera, Abazigaba, Abacyaba, Abakono, Abaha, Ababanda, Abasyete, Abashingwe, Abongera, Abatsibura, Abungura, n’ayandi abo bahanga mu mateka batwibutsa. Ubushakashatsi bw’abo bahanga mu mateka n’ubw’uyu mushinga w’ubwiyunge nyakuri burahurira ku kintu kimwe: HUTU-TUTSI-TWA byagizwe amoko kubera impamvu za politiki, bityo rero ni INGIRWAMOKO YA POLITIKI. Kubera iyo mpamvu, abashaka gutsimbabara kuri iyo nyito y’uko yaba ari amoko, bajye nibura bavuga ko ari AMOKO YA POLITIKI mbere y’uko acibwa burundu.

Ibyo byose birerekana ko ingirwamoko HUTU-TUTSI-TWA mu minsi iri imbere agiye guta agaciro cyane ku babyiruka ubu, ku buryo amoko yacu gakondo agiye gusubirana agaciro kayo yari afite mbere y’uko agatakaza kubera inyungu z’abanyepolitiki. Ni byo nigeze gusa n’uhanura mu kiganiro nise « Nitwibohore ingoyi y’ingengabitekerezo z’amoko ya politiki » none ndabona bigiye kuba ndetse mu buryo bwihuse kurusha uko nabitekerezaga. Ndi umuhuza ariko sindi umuhanuzi !

Hari umunyarwanda ufite imyaka irenga 60 umwana muto yabajije itandukanyilizo riri hagati y’ibyiswe amoko y’abahutu, abatutsi n’abatwa na yayandi yo mu muco gakondo, noneho abuze igisubizo amuha, amubwira ko ngo agiye kubanza kureba mu bitabo. Bishoboka bite ko umunyarwanda w’imyaka irenga 60 yaba atazi igitandukanya ubwo bwoko 2 bw’amoko ? Ibyo ni byo bigaragaza ko muri HUTU-TUTSI-TWA harimo urujijo! Niba abakuze tudashobora gusobanurira abato iby’ayo moko, kuki twababwira ko ngo ari abahutu, abatutsi n’abatwa natwe tutazi ibyayo ? Kuki twakomeza kwemera ko ngo hutu-tutsi-twa ari amoko tudashobora no gusobanura impamvu ? Kuvuga ngo ababyeyi banjye barambwiye ngo « … » ibyo birahagije koko muri iki gihe ku bantu bize ndetse bamwe barageze no muri za Kaminuza ?

Kuva muri 2014 mu biganiro n’inyandiko ntangaza, mbwira abanyarwanda ko bagomba gusohoka muri gereza y’Inyabutatu ndetse n’abayobozi bayo kureka gukomeza kubafungira ubusa no kuboha abakiri bato babacengezamo ingengabitekerezo za politiki y’iyo Nyabutatu. Ntabwo ari urubyiruko rugomba guhinduka, ni mwebwe abanyarwanda mukuze mugomba guhinduka, nimwemere urubyiruko rubahindure mureke ibitekerezo byanyu bishaje bishingiye ku ngirwamoko HUTU-TUTSI-TWA byarimbuye imbaga y’abanyarwanda. Nimuyoboke ibitekerezo bishya bizubaka Urwanda ruzima ruzira itsembabantu.

Mu nyigisho n’impanuro ziri mu nyandiko n’ibiganiro navuze, nsobanuramo ko ayo ngirwamoko HUTU-TUTSI-TWA ari amoko ya politiki ndetse nkagira inama abanyarwanda yo gusohoka muri iyo GEREZA YA POLITIKI Y’INYABUTATU hakiri kare itarabasenyukiraho.

Banyarwandakazi, banyarwanda, bavandimwe,

Maze kubona ko bamwe bakomeje kunangira banga kwumva ko iyo gereza ya politiki ivangura abanyarwanda kandi yashenye ubumwe n’ubumuntu bwabo, bakaba batabona ko impinduramatwara n’imyumvire mishya yatangiye gushyirwa mu bikorwa;

Nkurikije inama ntangaza zo kwibohora ingengabitekerezo z’ayo ngirwamoko no kureka gukomeza kuboha abakiri bato mu binyoma by’uko ngo HUTU-TUTSI-TWA ari amoko nyamara ntawe ushobora gusobanura inkomoko yayo n’ibiyatandukanya;

Maze kubona ko guhera mu minsi yashize abagize urwo rubyiruko BAYOBOWE N’IMANA batangiye kwibohora amanywa ava « batubarira ijoro baraye ku mugaragaro », BASHYIZE UBUMUNTU IMBERE Y’UBUNYARWANDA KANDI BAHARANIRA UBUMWE BWABO nkuko nabivuze haruguru, bamwe ndetse bakaba bageze aho bemeza ko HUTU-TUTSI-TWA ari  « AMADAYIMONI » ;

Murumva ko IBINTU BIKOMEYE. BIRAGARAGARA KO INDI MPINDURAMATWA YATANGIYE. Impinduramyumvire ikomeje umurego.

Nongeye rero nanjye kubakangurira gusohoka muri iyo gereza ya politiki y’Inyabutatu kugirango mubone ubwisanzure, kuko muri inzirakarengane zayifungiwemo mu buryo bunyuranyije n’amategeko arengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Abazahitamo gukomeza kuyigumamo bumvira abayobozi bayo, urwo rubyiruko ruzayibasenyeraho bose !

Ndabwira kandi abayobozi b’iyo gereza, abarinzi n’abandi bakozi bayo kimwe n’abacuzi b’ingengabitekerezo z’ayo moko ya politiki HUTU-TUTSI-TWA ndetse n’abayacuruza, gusezera kuri iyo milimo mu buryo bwihuse mbere y’uko ubutabera bushya bwigenga urwo rubyiruko ruzashyiraho rubakurikiranaho ibyaha byo gutanya, guteranya, gusumbanya no kuboha abanyarwanda.

Ntimuzavuge ko ntababuriye !

Ndarangiza nshimira cyane urubyiruko rukomeje kwibohora no kwanga kubohwa n’ibinyoma by’ivangurabanyarwanda kugirango ruzashobore kutugeza ku ubumwe n’ubwiyunge nyakuri ndetse n’ubwigenge bwuzuye. Nimukataze muri ibyo bikorwa byiza bya politiki nshya yo guhuza abanyarwanda. Imana ikomeze ibibafashemo.

Ibibazo bidasanzwe bicyemurwa n’umuti udasanzwe kandi impinduka nziza ikorwa n’ibitekerezo bishya !

Mugire amahoro mu bwisanzure.

VIVE LA LIBERTÉ POUR L’INDÉPENDANCE DE TOUS LES RWANDAIS !

MUSOMESHA  Aloys

Umuyobozi n’Umuhuza w’Umushinga w’Ubwiyunge Nyakuri

Umushinga wigenga utabogamiye kuri politiki y’amashyaka n’ubutegetsi

Uharanira Politiki Mpuzabanyarwanda n’Ubutabera Mpuzabantu muri Demokarasi Nyarwanda.

Mushaka kumenya ibitekerezo bishya ku bwiyunge nyakuri bya MUSOMESHA Aloys, umuyobozi n’umuhuza w’uyu mushinga, mukande hano (murebe inyandiko yanditse, ziri mu cyika cya mbere). Musome kandi namwe musomeshe n’abandi