Daily Archives: août 17, 2020

RWANDA . Impinduka y’ubwigenge busesuye bw’abanyarwanda

Urwanda rwabonye ubwigenge tariki ya 1.07.1962 nta bumwe abanyarwanda bafite kuko bamwe muri bo bari bamaze guhunga igihugu. Na n’ubu nyuma y’imyaka hafi 60 Repubulika yimitswe ubwo bumwe ntiburagerwaho byuzuye kuko icyo kibazo cy’ubuhunzi cyakajije umurego kubera intambara ya 1990-94 n’itsembabwoko n’ubundi bwicannyi ndengakamere. Turacyafite kandi bimwe mu bitekerezo twasigiwe n’abakoloni tutaribohora. Imiyoborere ya Repubulika nayo ntitubereye, niyo mpamvu tugomba kuyivugurura no kuyihindura kugirango tugire ubwigenge busesuye. Mufungure kandi musome iyo inyandiko iri hasi hano kuko irabisobanura mu buryo burambuye.

Rwanda. Impinduka y’ubwigenge busesuye bw’abanyarwanda

 

MUSOMESHA  Aloys

Umuyobozi n’Umuhuza w’Umushinga w’Ubwiyunge Nyakuri

Umushinga wigenga utabogamiye kuri politiki y’amashyaka n’ubutegetsi

Uharanira Politiki Mpuzabanyarwanda n’Ubutabera Mpuzabantu muri Demokarasi Nyarwanda.

Mushaka kumenya ibitekerezo bishya ku bwiyunge nyakuri bya MUSOMESHA Aloys, umuyobozi n’umuhuza w’uyu mushinga, mukande hano (murebe inyandiko yanditse, ziri mu cyika cya mbere). Musome kandi namwe musomeshe n’abandi