Rwanda: Amahindura. Umuvuno w’Ubwiyunge Nyakuli. Icyivi 5 Imizi y’amoko n’ubwoko

By | novembre 1, 2020

Tuzilikane inzirakarengane zose zili m’uburoko, tuzilikane abatutsi n’abahutu bazize itsembabwoko, tuzilikane abantu bose bacujwe ubuzima n’itsembatsemba m’u Rwanda no mu bihugu birukikije; abashyinguwe, abagitegereje n’abazimiye.

Tuzilikane n’abakoze ayo mahano. Ahanini si k’ubwende bwabo. Buli muntu avuka ali umuntu mutaraga, bamwe bagakura banduzwa guhemuka, ahanini kubera indwara z’ibyiyumviro zandulira mu mibanire n’abandi, mu mvugo no mu bishushanyo by’amateka.

Tuzilikane kandi ko nta ntungane ibaho. Ntawe uneza bose, ku mpamvu zuko abantu tutumva kimwe, tutumvira limwe ingamba kamere z’ubuzima rusange bw’abantu n’ibintu. Kugira neza haba igihe byivanga no kugira nabi, kandi ntawabigambiliye.  Utabara uwo bataye k’umunigo, ntiyitwaza bibiliya. Aliko aba ashobora kwitwaza impiru aho gutamika ingobe. Ni undi muco wo kwubakwa.

Tuzilikane ko dufite amahirwe adasanzwe yo kurangura burundu inzigo n’imizi y’amahano m’u Rwanda. Birashoboka, turabishoboye. Twikubite agashyi dukomeje, bitali bimwe by’agashya, nta muvundo, m’ubupfura no mu mahoro ahuliweho na buli wese. Nta n’umwe utazahungukira ibirenze ibyo yabonera mu zindi nzira.

François MUNYABAGISHA

Bikuwe mu gitabo cya François MUNYABAGISHA cyitwa « Rwanda: Amahindura. Umuvuno w’Ubwiyunge Nyakuli ».

Hasi hano, mushobora gufungura kandi mugasoma igice cyangwa Icyivi cya 5 cyitwa « Imizi y’amoko n’ubwoko ».

Rwanda-Amahindura. Umuvuno w’Ubwiyunge Nyakuli. Icyivi 5 Imizi y’amoko n’ubwoko

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *