Daily Archives: avril 18, 2021

ABANYARUMULI barasesengura inyandiko y’umushinga DVJP ku mpinduka ya Repubulika ivuguruye nshya ikenewe mu Rwanda (igice 2)

Image de prévisualisation YouTube

Tumaze imyaka 60 mu butegetsi bwiswe ko ari ubwa Rebubulika ariko bugikorera mu Inyabutatu ngirwamoko ya politiki y’ingoma ya Cyami. Iyo ngirwa Repubulika kandi twayishyiriweho n’abakoloni tariki ya 28.01.1961 mbere y’uko bava mu butegetesi bw’igihugu cyacu tariki ta 1.07.1962 kuko inzego za politiki zayo atari twe abanyarwanda twazitekererejeirego tuzishy. Amategeko yakoreshejwe mu kuzishyiraho nayo ni abo banyamahanga bayaduhaye bayavanye mu mico yabo y’abanya Buraya. Nyuma y’iyo myaka 60 tumaze kubona ko iyo ngirwa Repubulika itatubereye. Igihe rero kirageze kugirango duhindure inzego z’ubutegetsi bw’iyo Repubulika mu buryo twebwe abanyarwanda twitekerereje kandi buberanye n’umuco wacu. Niyo mpamvu dukeneye Repubulika ivuguruye nshya y’U Rwanda itayobowe n ‘ Inyabutatu ngirwamoko kandi itarangwamo igitugu cy’abategetsi bacu cyangwa igitutu cya ba Kanyamahanga.

Inyandiko yasobanuwe muri iki kiganiro murayisanga hano : http://projet-dvjp.net/wp-content/uploads/2021/02/RWANDA.-Impinduka-yubwiyunge-nyakuli-ubwisanzure-nubwigenge-busesuye-mu-banyarwanda-2.pdf