Monthly Archives: novembre 2022

Uburenganzira bw’umuturage – Amategeko agenga ifatwa n’ifungwa mu Rwanda 1997 (Me Aloys Musomesha)

Image de prévisualisation YouTube

Amategeko agenga ifatwa n’ifungwa. Uwo ni umutwe w’ikiganiro natanze muri 1997 mu mahugurwa y’abaturage bibumbiye mu mashyirahamwe n’amakoperative mu Rwanda ku burenganzira bw’umuturage mu Rwanda. Icyo kiganiro cyatangajwe kuri Radio Rwanda. Ni muri gahunga y’umuryango urengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu « LIPRODHOR » ijyanye no kwigisha abaturage amategeko arebana n’ubwo burenganzira bwabo, nk’umwe mu banyamuryango b’iryo shyirahamwe.

TUGIRIRE ICYIZERE URUBYIRUKO (DVJP). RIBARA UWARIRAYE – Kwivugira Amateka Bibohora Imitima 19.11.22

Image de prévisualisation YouTube

Kwivugira amateka bifitiye umumaro ki mu buzima bwo mu mutwe ? Kwivugira amateka bifitiye kamaro ki ubutabera ? Ibisubizo kuri ibyo kibazo murabisanga muri iki kiganiro kandi byakuwe mu kindi kiganiro cya RIBARA UWARIRAYE cyakozwe kuwa 19.11.2022 gifite umutwe ugira uti : KWIVUGIRA AMATEKA BIBOHORA IMITIMA. Murumvamo rero abatumirwa UMUKUNDWA Victoire Josiane na MUSOMESHA Aloys babaganiriza kuri ubwo bumenyi bafite ndetse hamwe n’umwe mu bandi banyarwanda banditse icyo gitabo ari we NDAYAMBAJE David. Mu butumwa Musomesha Aloys atanga aragira ati: URUBYIRUKO NIMWIGIRIRE ICYIZERE KANDI NATWE ABANYARWANDA DUKUZE TUBAGIRIRE ICYIZERE.

RWANDA : IMPERUKA Y’UBUHUNZI. Inkuru Nziza y’Ubwiyunge Nyakuri (uko yanditswe na Musomesha Aloys)

Image de prévisualisation YouTube

Mu mateka y’U Rwanda ni bwo bwa mbere handitswe igitabo gikubiyemo ibitekerezo bishya bya politiki ku mpinduka yo gucyemura burundu ikibazo cy’ubuhunzi bw’abanyarwanda. MUSOMESHA Aloys, umwanditsi w’icyo gitabo akaba Umuyobozi n’Umuhuza w’Umushinga w’Ubwiyunge Nyakuri DVJP, araturarikira gusoma, gusomesha no kwumvikanisha iyo Nkuru Nziza y’Ubwiyunge Nyakuri atuzaniye kuko itwereka uburyo tugiye kubona amahoro ahoraho.

Guhindura imyumvire ku byiswe amoko mu Banyarwanda ni kimwe mu bizarangiza ubuhunzi (igice 3)

Image de prévisualisation YouTube

Kugirango tugere ku bwiyunge nyakuri bw’abanyarwanda, biradusaba impinduka nshya mu mitwe no mu mitima yacu ndetse no mu nzego z’ubuyobozi bw’igihugu, tukareka politiki zitakijyanye n’igihe tugezemo. Ku birebana n’ibice by’abahutu, abatutsi n’abatwa, biranakwiye guhindura imyumvire maze tukabona neza ko ari ingirwamoko ya politiki, bityo tugasubirana amoko gakondo y’ikiryango y’umuco karande nyarwanda. Nibwo tuzagera ku bumwe nyabwo n’ubwigenge busesuye : umuti w’ubuhunzi n’urukingo gakondo.

POLITIKI MPUZABANYARWANDA izanye impinduka y’IMPERUKA Y’UBUHUNZI (igice 2)

Image de prévisualisation YouTube

Ni bwo bwa mbere mu mateka y’U Rwanda habonetse impinduka nshya y’Imperuka y’ubuhunzi bw’abanyarwanda. Umushinga w’Amahoro n’Ubwiyunge Nyakuri DVJP ubonye rero umuti n’urukingo by’iyo ndwara yasabitse abanyarwanda yo guhora birukana bene wabo mu gihugu cyababyaye bose. Niyo mpamvu uwo mushinga wiyemeje kuzana indi politiki nshya wise « Politiki mpuzabanyarwanda » izakorwa n’abanyarwanda bo mu Muryango Gakondo Nyarwanda (Sosiyete sivili nyarwanda) kandi igamije kubahuriza mu gihugu cyabo kugirango ubwo buhunzi burangire burundu.

IMPINDUKA Y’IMPERUKA Y’UBUHUNZI IRADUSABA GUHINDURA REPUBULIKA (1)

Image de prévisualisation YouTube

Ubwiyunge nyakuri bukorwa n’ababushaka, n’abo bureba, butavanzwe na politiki y’ubutegetsi. Niyo mpamvu ababuharanira bakwiye kutayoborwa n’iyo politiki kugirango bagire ubwisanzure mu bitekerezo n’ubwigenge mu bikorwa byabo. Abagize Umuryango Gakondo Nyarwanda (Sosiyete sivili), cyane cyane abafite ibikorwa birengera inyungu za Rubanda (amashyirahamwe atabogamiye kuri Leta n’amadini), bari mu mwanya mwiza wo guteza imbere ubwo bwiyunge nyakuri. Uwo muryango ni wo MIZERO y’abanyarwanda. Kugirango tubugereho biradusaba impinduka nshya mu mitwe no mu mitima yacu ndetse no mu nzego z’ubuyobozi bw’igihugu, tukareka politiki zitakijyanye n’igihe tugezemo.