Ibitabo byanditswe n’abanyarwanda ku bwiyunge nyakuri ntabwo ari byinshi. Nyuma yo gutangaza igitabo yise « RWANDA . IMPERUKA Y’UBUHUNZI : Inkuru Nziza y’Ubwiyunge Nyakuri » mu kwezi kwa mbere 2022, Musomesha Aloys amaze kwandika ikindi gitabo mu gifaransa. Umutwe wacyo ni « LUMIERE DU MONDE : Pardon authentique et Justice de réconciliation pour la foi en l’humanité ». Muri iki kiganiro umwanditsi w’icyo gitabo aje kukimurikira abanyarwanda ngo bakimenye kandi bitabire kukigura kugirango urwo rumuri rutabacika. Aradusobanurira uburyo urwo rumuri rushya ruje kwirukana umwijima mu Banyarwanda ndetse ko ari n’urw’Isi yose.