Mu kiganiro gikurikira nagiranye na Radio URUMURI y’Inama Mpuzabikorwa ya Sosiyete Sivili Nyarwanda CCSCR, ngiye kubagezaho ibitekerezo bishya by’impinduka yacyemura burundu ikibazo cy’ubuhunzi bw’Abanyarwanda.
Ibibazo bidasanzwe bicyemurwa n’umuti udasanzwe kandi impinduka nziza ikorwa n’ibitekerezo bishya !
Umuyobozi n’Umuhuza w’Umushinga w’Ubwiyunge Nyakuri
Umushinga wigenga utabogamiye kuri politiki y’amashyaka n’ubutegetsi
Uharanira Politiki Mpuzabanyarwanda n’Ubutabera Mpuzabantu.
Mushaka kumenya ibitekerezo bishya ku bwiyunge nyakuri bya MUSOMESHA Aloys, umuyobozi n’umuhuza w’uyu mushinga, mukande hano (murebe inyandiko yanditse, ziri mu cyika cya mbere). Musome kandi namwe musomeshe n’abandi
Numvise ikiganiro cya Me MUSOMESHA kiranshimisha cyane. Numvise ugaragaza ukutabogama. Nagerageje gukura zimwe mu nyandiko nke kuri internet ndazisoma usobanura ku bijyanye n’aya matindi y’amoko yatuboshye, ugaragaza ukuntu nta shingiro afite. Ubishoboye wajya umpa izindi nyandiko zimpugura. R.T. juriste.
Très importante réflexion, merci. IB