Kizito Mihigo inuma y’urukundo n’amahoro mu bantu

By | mars 15, 2020

Mihigo Kizito

KIZITO

Kimwe mu mateka atazibagirana ni urukundo rwarabagiranaga mu gahanga kawe;

Inseko nziza yaherekezaga imbabazi zitasibaga mu mvugo zawe;

Ziherekejwe n’ibikorwa ntagereranywa byo kubanisha abana b’Imana;

Intego yawe ikaba kubumbatira amahoro Imana yabibye mu mutima wawe, no kuyifuriza abo musangiye igihugu .

Tega ugutwi ijwi rya MIHIGO wowe wagiriwe ubuntu bwo kuba ugihumeka;

Oroshya umutima wawe maze ufatanyirize hamwe n’abandi kuzana ineza ya bose mu rwa GASABO nkuko Kizito yabyifuzaga.

 

MIHIGO 

Mico myiza ni ryo zina ukwiriye wowe waduhaye injyana y’indirimbo zituje, zisuka amazi apfutse mu mitima yacu;

Ikivi cy’urukundo, imbabazi no kubana mu mahoro udusigiye tuzacyusa.

Humeka umwuka w’abatagatifu wasanze, kandi uri umwe muri bo;

Igisobanuro cy’urupfu cyiza twumvishe ko rutadufiteho jambo rya nyuma; bidukomeze mu kwizera;

Gahorane ijuru wowe waryifurizaga n’abandi bavandimwe bawe bose bakubanjirije mu bitambo;

Ohereza inuma y’amahoro izenguruke ikirere cy’u Rwanda kuko tuyikeneye cyane ubu, kurusha tukiri kumwe nawe.

 

KIZITO 

Komeza udutakambire aho mu ijuru imbere ya Jambo, usaba ko u Rwanda rugira amahoro arambye;

Ibitambo nk’ibyawe ntibizongere kuba ukundi, bigende nka nyomberi.

Zirikakana urukundo benshi tugufitiye maze utubabarire kuba tutarashoboye kumva bya nyabyo ubutumwa bwawe;

Itahe ni ubusa, umusibo ni ejo, ejo bundi abizeye umwami watwigishize tukaza natwe gusangira ibyiza by’ijuru;

Tera imbuto zawe hose maze tuzanezezwe no kubona ba Kizito kizira urwango n’urugomo benshi mu bana b’u Rwanda.

Ongera usabire abagifite imitima yasabitswe n’urwango gukubitwa n’ikibatsi cy’urukundo rwawe maze bahinduke.

 

MIHIGO 

Mu nvugo ituje wamamaje ubudasiba ,ubwiza bw’Iyaguhanze, n’impuhwe ntagereranywa byayisaze;

Ibuka rero iyo mitima yashavujwe n’urugomo wagiriwe, maze uyisabire kutagwa mu mutego w’umwanzi;

Higika Ibiza bya munyangire byateye mu banyarwanda bigamije kubaryanisha nk’amashitani y’ubumara.

Iyo nyota ya Sekibi yo kugotomera amaraso y’abanyarwanda amaranye imyaka imute mu nyanjya y’amazuku n’umuriro .

Gumana natwe mu mitima yacu ubudasiba kugira ngo tuzashibukweho amashami y’imbabazi, urukundo n’ubwiyunge,

Ohereza impumuro yawe y’amahoro n’ituze mu miryango y’abanyarwanda, maze babashe kunesha ikibi kibugarije.

 

KIZITO 

Kibeho yakwibarutse izahora yibukwa nk’umubyeyi wazanye umuhire, umugaragu w’Imana uruta abandi mu rwa Gasabo;

Imigenzo myiza yawe mu gusenga no kwizera bizabera inkingi ikomeye urubyiruko ndetse n’abakuru, ubu no mu gihe kizaza,

Zaburi y’urukundo rwa Mutagatifu Mihigo Kizito wa kibeho izigishwa urungano rw’ejo hazaza,

Igisebo cy’abaguhitanye kizabahore ku gahanga ubuziraherezo, nubwo bwose ntawushidikanya ko wabababariye,

Twese abakunda Uwiteka tuzahora tukwiyambaza ngo utubere akabando k’urugendo mu kwemera,

Ongera uririmbane n’abamalayika igisingizo cy’urukundo cya Kizito gihigika abanzi b’amahoro,kigahashya inzika n’inzigo.

 

AMEN

 

Axel Kalinijabo

 

Source: http://lecpinfo.com/kizito-mihigo-inuma-yurukundo-namahoro-mu-bantu/

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *