Daily Archives: avril 11, 2020

UBUTUMWA BWO MU BIHE BY’ICYUNAMO NO KWIBUKA

CCSCR

Cadre de Concertation de la Société Civile Rwandaise

Inama Mpuzabikorwa ya Société Civile Nyarwanda

Asbl – Numéro d’entreprise 712 983 553 ✉ Lutselusplein, 21/31 – 3590 Diepenbeek – Belgique ☎ +32 493 21 42 68 & +32 494616117 ccscr.cadredeconcertation@gmail.com € IBAN: BE43 0689 0787 8601 BIC: GKCCBEBB

UBUTUMWA N°03/CCSCR/2020 BWO MU BIHE BY’ICYUNAMO NO KWIBUKA

Banyarwandakazi,  

Banyarwanda,

Muri ibi bihe by’ICYUNAMO twibukamo inzirakarengane zose zishwe zizira itsembabwoko, izindi zizira ibitekerezo bya politike, nyuma y’iyicwa ry’umukuru w’igihugu kuwa 6 Mata 1994, abagize Inama Mpuzabikorwa ya Sosiyete Sivili Nyarwanda CCSCR, umuryango uhuliweho n’amashyirahamwe n’izindi mpirimbanyi za Sosiyete Sivili, twifatanyije by’umwihariko namwe mwese mwagize akababaro ko kubura abanyu mwakundaga. Twifatanije aliko muli rusange n’umuryango nyarwanda wavutsemo inkomoko y’icyo kibi ukagira intege nke zo kucyirinda no kugikumira. Dufate amasegonda make yo kuzilikana izo nzirakarengane.  

Mu ijoro ryo ku wa 06 Mata 1994, indege itwaye umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Nyakubahwa Yuvenali Habyarimana wari uvuye mu nama i Dar-es-Salaam yahanuriwe i Masaka n’ibisasu bya missile igwa i Kanombe. We n’abari bamuherekeje bose bahise bitaba Imana. Yari kumwe na prezida Cyprien Ntaryamira w’u Burundi, n’abandi banyacyubahiro 13 barimo na jenerali Nsabimana Deogratias umukuru w’ingabo z’u Rwanda.  

Icyo gikorwa cy’iterabwoba cyahungabanyije ubutegetsi kizana icyuho cyateje ubwicanyi ndengakamere bwibasiye abanyarwanda bo mu moko yose mu gihugu hose.  

CCSCR yongeye kwamaganira kure ayo mahano yahekuye u Rwanda n’Abanyarwanda kandi irasaba ubutabera ku byaha byose byayakozwemo. Ubutabera bwamara intimba bwagombye kuba ubwagarura abacu, aliko ntibushoboka.  

Icyakworoshya intimba yacu bidashidikinywaho, ni icyizere cy’uko nta munyarwanda ndetse n’umunyamahanga wazongera kuvutswa ubuzima azira uko yavutse. Abavukijwe ababo n’ubwicanyi nk’ubwo, ndetse n’ababurokotse, bafite inshingano yo kuba ku isonga mu guharanira ko nta kindi kiremwa-muntu cyazongera kuvutswa ubuzima, kizira ubwoko cyavutsemo ubwo alibwo bwose.  

Kugira ngo iyo ntambara bayishobore bibasaba kugira umutima ufungutse, udakingirijwe n’igicucu cy’agahinda n’amaranga mutima, ni ukuvuga umutima wibabariye kandi wababariye. Izo mbabazi nizo zizasasira ubwiyunge, nk’uko Nyakwigendera Umuhanzi Kizito Mihigo yabiririmbye mu ndilimbo ye yise “Amahoro y’Imana”, aho yagize ati: “Wiyunge n’Imana nyuma yo kwiyunga n’abo mubana. Wibuke kandi no kwiyunga nawe ubwawe.” Uwo mutima niwo ushobora kuvangura igikwiye n’ikidakwiye, ndetse ukanashobora kubonera kure n’abashaka kuwukoresha mu nyungu zabo bwite. Kwibabarira no kubabarira niwo muti nyawo w’intimba n’ubwo urura cyane. Abarokotse itsembabwoko ryakorewe abatutsi turi kwibuka ku nshuro ya 26, ubwo bazakizwa n’uwo muti, nibwo bazashobora guharanira ko n’abavandimwe babo b’abahutu ndetse n’abatwa, n’abandi batiyumvamo ayo moko biciwe ku bwinshi, nabo bakwiye gufatwa mu mugongo, nabo bagahozwa, bagahabwa uburenganzira bwo kwibuka ababo nta nkomyi ndetse n’ubutabera bukwiye batigeze babona kugeza magingo aya. Iyo nzira nubwo iruhije aliko niyo abanyarwanda tugomba kunyuramo, nta yindi ishoboka. Abo nabo bishwe ku bwinshi guhera tariki ya 01 Ukwakira 1990 kugeza magingo aya, bazira impamvu zitandukanye zirimo n’ubwoko bwabo cyangwa akarere n’amashyaka ya politike bakomokamo.  

Twibutse kandi ko umurego w’ubwo bwicanyi bwose mu Rwanda hose watangiye gukara cyane mu ijoro ryo ku wa 06/04/1994 ubwo indege itwaye umukuru w’igihugu ihanuwe i Kanombe akayigwamo we n’umukuru w’igihugu cy’Uburundi.  

Uyu mwaka wa 2020 ntabwo usanzwe kubera icyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi yose. Niyo mpamvu Kwibuka abacu nabyo biri kuba mu buryo budasanzwe, twirinda kwandura iyo virus. Turabakomeza muri ibi bihe bitoroshye. Inama mpuzabikorwa ya Sosiyete Sivili Nyarwanda, isanga uko KWIBUKA bitagomba gukoreshwa na politiki, ahubwo ko bikwiye gufasha buri wese kwumva akababaro k’undi, tugaha icyubahiro abacu twabuze tugamije kwubaka ubumwe n’umubano mwiza mu banyarwanda, kugirango amahano yatubayeho atazongera kubaho ukundi. Turahamagarira rero abarokotse ubwo bwicanyi, kutemera kuba ibikoresho bya politiki idutanya ikabazingira ukwabo, cyane cyane urubyiruko, aho kugirango babe umusemburo w’ubwiyunge nyakuli. 

Usibye ubwicanyi bushingiye ku bwoko bwakozwe mu Rwanda, hali n’ibindi byaha ndengakamere byibasiye inyokomuntu n’iby’intambara, n’ubundi bwicanyi bushingiye kuri politiki mu bihe bitandukanye ndetse n’ubukomeje gukorewa, mu buryo budasobanutse, abarokotse ayo mahano yose, kandi ntihaboneke ubutabera. Ibyo byose turabyamaganye. Twamaganye kandi twivuye inyuma n’inyigisho zishingiye kw’irondakoko zitangwa na bamwe mu bayobozi, zigamije gutyaza inzigo hagati y’urubyiruko rw’u Rwanda by’umwihariko no mu banyarwanda bose muri rusange.  

Dushyigikiye ko abarokotse ubwo bwicanyi butandukanye n’imiryango yabo, bakwiye kwemererwa kwibuka ababo, ntihagire uvutswa ubwo burenganzira, bakabikora uko babyifuza, mu bwisanzure no mu mutuzo, amashyirahamwe atabogamiye kuri politiki hamwe n’amadini akabibafashamo.  

Koko rero, muri iyi myaka 26 ishize, hari abanyarwanda benshi mu Rwanda no hanze yarwo batarabona aho bibukira ababo, ngo nabo akababaro kabo kwumvikane kandi kitabweho, kuko uburyo imihango yo KWIBUKA yagiye ikorwa butabibemereye, bityo ntibayibonemo byuzuye.  

Izo ni zimwe mu mpamvu zatumye CCSCR itanga icyifuzo ko hakwiye kubaho undi munsi wo kwibuka inzirakarengane zose, uwo munsi ukunganira itariki ya 7 Mata yemejwe n’Umuryango w’Abibumbye (ONU) nk’umunsi mpuzamahanga wo kwibuka itsembabwoko ryakorewe Abatutsi mu Rwanda muw’1994.  

Uwo munsi wahuza abarokotse ubwicanyi butandukanye, buri wese aho ari hose agacana URUMURI rwo kwibuka abe aliko anazirikana n’akabaro k’abandi.  

Twongere tubyibutse kandi tuzahora tubyibutsa, mu nshingano z’Inama mpuzabikorwa ya Sosiyete Sivili Nyarwanda, hali ili muz’ibanze aliyo yo guteza imbere umuco w’ibiganiro, nk’inzira yo gukumira amakimbirane hagati y’ibice bitandukanye by’abanyarwanda. Ibiganiro bigomba gushingira ku kuli kwemeranijweho, ukuri nyako ku mpande zose no kuri byose mu bworoherane n’ubwubahane. Iyo nzira niyo yonyine izarinda u Rwanda kuzongera kugwa mu bihe bibi nk’ibyo rwanyuzemo. Ni nayo nzira y’amahoro n’ubwiyunge birambye yafasha abanyarwanda guteza igihugu cyabo imbere.  

CCSCR irasaba impuguke, cyane cyane impuguke mu mateka, kugira uruhare rugaragara mu gufasha abanyarwanda, zishyira ahagaragara ukuli kuzira kubogama n’amarangamutima ku mateka nyayo y’u Rwanda, hibandwa ku bumenyi buboneye ku moko y’abanyarwanda. Inzego z’ubutegetsi ndetse n’iz’abanyapolitiki zikava mu gikorwa kigayitse cyo kugoreka amateka mu nyungu zo gucuranwa ibyiza by’igihugu.  

Dukomeze guharanira ukuli kwashingirwaho mu kuzana impinduka y’ibitekerezo n’imyifatire, kugirango ariya mahano atazongera kubaho, tunibutsa kandi buri wese kumva uruhare rwe n’urwa buri wese n’umuganda we mu kubaha agaciro ka kiremwa muntu kugira ngo amahoro n’umutekano bibeho mu Rwanda mu buryo burambye.  

Ndangije nongera kwihanganisha abanyarwanda babuze ababo bishwe bazira uko bavutse n’izindi mpamvu za politiki zitandukanye. 

Imana irinde U Rwanda n’abanyarwanda.

Mugire amahoro.

SIMPUNGA Aloys

Prezida wa CCSCR