Daily Archives: avril 12, 2020

Projet DVJP – Ubutumwa bwo gushimira Kizito Mihigo w’i Kibeho

 

UMUZUKAMBERE

R/ Nguyu umuzukambere wari wapfuye, ni muzima, ni muzima, ni muzima,
Yiharaze ikuzo n’igitinyiro, yazutse turacyari kumwe,
Ni muzima, ni muzima, humura ni muzima

1. Intumwa zose zarumiwe, ndetse Tomasi we arahakana, akababwira ko ibyo bavuga ari amateshwa.

2. Hahirwa abemera batabonye, uwo Tomasi yaje kwemera abonye ibikomere bikaze bya Yezu Kristu
Alleluya, Alleluya, Alleluya, Alleluya.

 

Hahirwa abamenye Kizito, hahirwa abemera Kizito Mihigo kuko muzagira amahoro.

 

Bavandimwe,

HAHIRWA ABAMENYE KIZITO

Nyuma y’aho KIZITO MIHIGO atuvuyemo,

Bigaragarira buri wese ko ubutumwa bwe bwakoze ku mitima ya benshi kw’Isi.

Biragaragara kandi ko abababajwe n’urupfu rwe dushaka ubwiyunge nyakuri koko;

Nidushyire mu bikorwa inyigisho ze n’umurage adusigiye natwe tumubere intumwa.

 

Hari abanze kwumvira Imana bavuga ko itabaho kuko batarayibonesha amaso;

Hari n’abanze kwumvira Yezu Kristu w’i Nazareth bavuga ko ngo adakomoka i Rwanda !

Ngo abakurambere bacu ntibigeze bamumenya kuko batanamubonye;

Abo nabasaba nibura kwemera ubutumwa bwa Kizito Mihigo w’i Kibeho;

Kuko bamwiboneye bakamumenya.

 

Muri iyi myaka yose yabayeho hari abagize ayo mahirwe yo kumumenya;

Nk’inshuti ze n’intumwa ze zo muri Fondation KMP;

Abo mbona mu ndilimbo « Iteme » na « Arc-en-ciel » bo wagirango bari mw’ijuru !

Mwese mushimire KIZITO kandi mushimire Imana. MURAHIRWA.

 

Bavandimwe,

HAHIRWA ABEMERA KIZITO MIHIGO

Nubwo hari abamubonye batamwemera, ariko hari abatamubonye bo bamwemera;

Abenshi tutiboneye KIZITO, twamumenye mu mafoto no mu ndilimbo mbere na nyuma y’urupfu rwe;

Nyamara izo ndilimbo ze ni zo zatumye tumwemera nubwo tutigeze tumwibonera;

Ubutumwa bw’urukundo yadusigiye dukomeze kubwumva n’indilimbo ze tuzamamaze.

 

N’abamenye KIZITO, sinzi niba hari uwigeze yemera ko yaba ari intumwa y’Imana mbere yo kuyisanga;

Nyamara mu ndirimbo ze arabiririmba kandi yarabyerekanye koko ariko twanze kubibona;

Ngo « nta muhanuzi mu babo »; nyuma y’urupfu rwe niho benshi bamenye ko yari intumwa y’Imana;

Ku buryo bamwe batariyumvisha ko uwo bumva aririmba atakiri kuri iyi Isi.  Ntibarabyakira.

 

Kizito yitabye Imana iminsi mike gusa mbere y’igisibo kibanziriza urupfu rwa Yezu Kristu.

Urukundo, imbabazi, ubwiyunge n’Amahoro bituruka ku Mana yatwigishe nitubishyire mu ngiro;

Abatamenye KIZITO natwe tumushimire, tunashimire iyo Imana yamuduhaye. TURAHIRWA

Ngo « hahirwa abemera batabonye » nkuko Kristu yabivuze na KIZITO akabisubiramo ahimbaza PASIKA.

 

Kiliziya Gatolika nimugire UMUTAGATIFU;

Maze umuryango we KIZITO MIHIGO POUR LA PAIX (KMP) waguke kw’Isi yose.

 

Hahirwa abamenye n’abemera KIZITO MIHIGO W’I KIBEHO kuko muzagira Amahoro.

 

Uyu MUSHINGA W’UBWIYUNGE NYAKURI – Projet-DVJP natangaje kandi ngatangiza muri 2001;

Mu gifaransa bisobanura: Projet pour la Réconciliation par le Droit, la Vérité, la Justice et le Pardon;

Nanone witwa GUIDE DE LA RECONCILIATION POUR LA PAIX

Mu Kinyarwanda bisobanura: UMUYOBOZI W’UBWIYUNGE MU MAHORO

 

Kubera izo mpamvu zose;

Guhera uyu munsi wa Pasika 2020, mu buryo bwo gushimira KIZITO MIHIGO W’I KIBEHO;

Abemera ubutumwa bw’uyu MUSHINGA W’UBWIYUNGE NYAKURI, natubere:

Umuyobozi wa Roho w’Ubwiyunge – Le Guide Spirituel de la Réconciliation

 

Byemejwe kuwa 12 Mata 2020

 

             Aloys MUSOMESHA  

      Projet-DVJP . Fondé en 2001
Guide de la Réconciliation pour la Paix
 Indépendant et politiquement neutre  
             www.projet-dvjp.net
        projet-dvjp@outlook.com