RWANDA : IMPERUKA Y’UBUHUNZI. Inkuru Nziza y’Ubwiyunge Nyakuri

By | janvier 31, 2022

Ibibazo bidasanzwe bicyemurwa n’umuti udasanzwe kandi Impinduka nziza ikorwa n’ibitekerezo bishya !

 

 

Munyarwandakazi, Munyarwanda, Muvandimwe,

Ikibazo cy’ubuhunzi bw’abanyarwanda ni ingorabahizi, kugicyemura burundu ntibyoroshye ariko birashoboka. Mu mwaka wa 2001 natangije Umushinga w’ubushakashatsi ku bwiyunge nyakuri ugamije muri rusange guharanira amahoro abantu twese twifuza, ndetse by’umwihariko no gushaka umuti w’ubuhunzi bw’abanyarwanda hamwe n’urukingo.

Nyuma y’imyaka 20 uwo mushinga umaze, muri Mutarama 2022 natangaje :

I. Igitabo kirimo ibitekerezo bya politiki bishya bisobanura ibyakorwa kugirango ubwo buhunzi bucike burundu. Ndizera ko umunyarwanda wese ari byo yifuza. Icyo gitabo  »RWANDA: IMPERUKA Y’UBUHUNZI. Inkuru Nziza y’Ubwiyunge Nyakuri » kigura 22 euros gusa (307 pages).

Icyo gitabo kiboneka muri ubu buryo:

  1. Kuri site internet y’icapiro (imprimerie) LE LIVRE EN PAPIER : https://www.publier-un-livre.com/fr/le-livre-en-papier/2432-rwanda-imperuka-y-ubuhunzi-inkuru-nziza-y-ubwiyunge-nyakuri

           Ni uburyo buhendukiye umuguzi kucyohererezwa mu bihugu byose.

  1. Abatuye mu Bubiligi mushobora no kugitumiza munyuze kuri iyi e-mail y’Umushinga DVJP mugatanga adresse cyoherezwaho: projet-dvjp@outlook.com

           Abatuye mu bindi bihugu, muri ubu buryo byahenda.

II. Clé USB iriho ibiganiro nyigisho 45 birimo ibitekerezo bya politiki bishya ku bwiyunge nyakuri byose hamwe bifite amasaha 26 n’iminota 47, hagasigaraho n’umwanya w’ibindi bizaza. Igiciro cy’iyo clé USB y’ibiganiro ni 23 euros kandi iboneka ku cyicaro (siège) cy’Umushinga DVJP gusa.

  • Icyo gitabo n’iyo clé USB biguriwe hamwe, igiciro cyose ni 40 euros umuguzi akabonamo inyungu ya 5 euros ndetse agahabwa na cadeau idasanzwe. Ubu buryo bworoheye abatuye mu Bubiligi, kubera ko igiciro cyo kubyohereza ahandi gihenze. Abatuye mu bindi bihugu byo kw’Isi bifuza iyo clé USB bandikira Umushinga DVJP bakamenyeshwa uko bagezwaho ibyo biganiro.

  • Abashaka clé USB y’ibiganiro yonyine cyangwa hamwe n’igitabo babitumiza kuri e-mail : projet-dvjp@outlook.com

  • Amafranga yo kwohereza igitabo na clé USB (frais d’envoi) nayo yishyurwa n’umuguzi.

  • Commandes zoherejwe kuri e-mail: projet-dvjp@outlook.com y’Umushinga DVJP zishyurwa n’umuguzi amaze kubona igisubizo kimumenyesha konti ya banki (compte bancaire) yishyuriraho.

 

Mu magambo macye :

1. Igitabo kigura: 22 €

2. Clé USB iriho ibiganiro nyigisho (45) ku bwiyunge nyakuri igura: 23 €

 3. Igitabo na clé USB y’ibiganiro nyigisho (45) hamwe bigura: 40 €

Kubyohereza byorohera abatuye mu Bubiligi. Harimo inyungu ya 5 € ndetse hiyongeraho cadeau idasanzwe.

  • Amafranga yo kwohereza igitabo na clé USB (frais d’envoi) nayo yishyurwa n’umuguzi.

 

MUSOMESHA Aloys

Umuyobozi n’Umuhuza w’Umushinga w’Amahoro n’Ubwiyunge Nyakuri DVJP

Umushinga wigenga utabogamiye kuri politiki y’amashyaka n’ubutegetsi

Uharanira Politiki Mpuzabanyarwanda n’Ubutabera Mpuza-nungabantu.

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *