Daily Archives: février 18, 2022

RWANDA : ABATUTSI N’ABAHUTU BAZABA UBWOKO BUMWE MU MWAKA WA 2032

Iyi nkuru tuyivanye mu kinyamakuru intambwenews.com hano:

RWANDA : ABATUTSI N’ABAHUTU BAZABA UBWOKO BUMWE MUMWAKA WA 2032

 

URwanda ni igihugu gituwe n’Abanyarwanda bavuga ururimi rumwe rwitwa Ikinyarwanda (nubwo hari ubwo kivugwa mu buryo butandukanye bitewe n’agace umuntu aturukamo, URwanda kandi ni igihugu abenegihugu bafite umuco umwe, nubwo nabwo hari aho usanga agace runaka gafite umuco wihariye.
URwanda kandi rutuwe n’abaturage bari mu moko atatu : abatwa, abahutu n’abatutsi ayo moko yose ahurira kuri bimwe twavuze haruguru birimo umuco n’ururimi, ikindi ntagace kazwi mu Rwanda wasanga kihariwe n’ubwoko bumwe, bisobanura ko amoko yose uko ari atatu y’abanyarwanda asangiye ubuzima.

Kuva kungoma ya cyami kugeza ubu amoko y’Abanyarwanda yagiye yifashishwa n’abashaka ubutegetsi kuburyo byageze aho amoko ahinduka ikibazo; ibi byaje kugeza URwanda ku marorerwa yagwiriye URwanda yaje kwitwa Génocide yakorewe Abatutsi nk’imvugo ikoreshwa n’abari ku butegetsi ndetse ubu abari hanze bakaba bakomeje kurwana inkundura yo kwemeza ko ubwicanyi bwakorewe abahutu bukozwe n’ingabo z’inkotanyi nabwo ari Génocide yakorewe abahutu.

Nkuko twabigarutseho bitewe na poritike yaranze Urwanda abahutu n’abatutsi bagiye bahangana ndetse ayo moko agakomeza kuba ikiraro cy’abanyaporitike babaga bishakira kugundira ubutegetsi biryo hakabaho kuryanisha abanyarwanda.

Mu bushakashatsi Ikinyamakuru Intambwe kimazemo iminsi ku birebana n’amoko ahora ahanganye mu Rwanda benshi mubaganiriye n’ikinyamakuru Intambwe bagiye bagaragaza ko mugihe gito ino turufu y’ubwoko ishobora kuzaba itakibasha guhahira abanyaporitike bo mu Rwanda, umwe mumpuguke zahungiye mu bihugu byo hanze ikinyamakuru Intambwe ariko ntiyifuze gutangazwa amazina yabwiye ikinyamakuru Intambwe ko we mumyaka irenga makumyabiri amaze mubuhungiro ngo yamaze kubona ko ibyo twirirwa turwanira twita amoko mu Rwanda atari ubwoko aganira n’ikinyamakuru Intambwe yagize ati : iyo muvuga ubwoko abanyarwanda muransetsa cyane, ati hano aho mba dufite ubwoko burenga 30 kandi ni ubwoko buba butandukanye cyane n’ubundi avuga ko buri bwoko buba bufite ururimi rwabo rwa kavukire, rutandukanye n’urw’abandi.

 

KUKI MUMYAKA 10 IRI IMBERE ABATUTSI N’ABAHUTU BASHOBORA KUZABA UBWOKO BUMWE ?

 

Mu gukomeza ubushakashatsi kuri kino kibazo benshi mubaganiriye n’ikinyamakuru Intambwe bavuga ko uku gushwana kwa hato na hato kw’amoko gushobora kuzahinduka amateka mumyaka 10 iri imbere.
Batanga impamvu 3 tugiye kugarukaho :

Impamvu ya 1 benshi bahurizaho : ukurikije imyaka ishize kuva kungoma ya cyami benshi mubabaye ku ngoma zagiye zikomezwa n’iturufu y’amoko benshi babaye abasaza ndetse bamwe bitabye Imana bakavuga ko n’ababakomokaho bakizera ko poritike igomba gushingira ku kuryanisha amoko bari gusaza.

Impamvu ya 2 : gushyingirana no kwivangavanga cyane kw’ imiryango iva muri ayo moko yombi biri mu mpamvu benshi mu baganiriye n’ikinyamakuru Intambwe bemeza ko mu myaka 10 ntamuntu uzaba akibasha gutandukanya umuhutu n’umututsi bagaragaza ko abana b’imvange bavuka muri ayo moko yombi cyane kuburyo bizagora ko umubyeyi ufite amaraso avanze mu moko yombi azigisha urwango umwana we k’ubwoko nabwo afitemo amaraso bakavuga ko babona mu myaka 10 iri imbere bizagora umunyaporitike uwo ariwe wese gucamo ibice abanyarwanda yitwaje ubwoko.

Impamvu ya 3 : umuvuduko w’iterambere benshi mu Banyarwanda yaba abari imbere mu Rwanda no hanze ubu bibagora kwigisha abana babo umuco , ururimi n’amateka kuko urubyiruko rwa kino gihe ibyo bintu batabifitiye umwanya , ababyeyi benshi baganiriye n’ikinyamabahkuru Intambwe ko uretse no kuzabwira umwana we ko ari umuhutu cyangwa umututsi kubari hanze no kumubwira ko ari umunyarwanda ntamwanya abibonera.

Tuganira kuri iyi ngingo kw’itariki ya 1 zukwa 1 /2022 ubwo hizihizwaga ubunane ikinyamakuru Intambwe cyagize amahirwe yo kuganira n’umwe mubasirikare bakuru bahoze mu nkotanyi ubu ubarizwa mu buhungiro mu mahanga gusa nawe yifuje ko umwirondoro we wagirwa ibanga.

Ikinyamakuru Intambwe cyatangiye kimwifuriza umwaka mushya muhire nawe akifuriza ko byakigendekera biryo.

Ikinyamakuru Intambwe cyabajije uwo musirikare mukuru wahoze mu nkotanyi uko aho abarizwa Irwotamasimbi barimo kwizihiza umwaka mushya, agisubiza muri aya magambo : murakoze kumbaza icyo kibazo gusa hano ibintu biba bishyushye cyane ubu iwanjye mfite abashyitsi bagera kw’ijana baje ngo twifatanye kwinjira mumwaka mushya, turi mu birori bikomeye rero nari nahuze cyane kuba mbahaye umwanya nuko ikinyamakuru Intambwe ngiha agaciro cyane.

Ikinyamakuru Intambwe cyashimiye uwo musirikare mukuru wahoze mu nkotanyi kuba agiha agaciro nuko kiboneraho kumubaza niba abahungu be haramutse hagize ukundana n’umukobwa w’umuhutukazi urugo rwabo bombi yaruhesha umugisha nk’umubyeyi ?

Mugisubizo cyihuse yagize ati : cyane nabikora rwose kandi nabikora nishimye yongeraho ati : nakubwiye ko iwanjye ubu hateraniye abantu bagera kw’ijana kandi 70% mubari hano ni abahutu kandi bazanye n’imiryango yabo umuhungu wanjye yakunda umwe mu bakobwa wo mu miryango y’inshuti zanjye nkamubuza kumurongora? Yagize ati ntabwo bishoboka aseka yagize ati: erega munyamakuru ibyo bintu by’amoko bisigaye mumitwe yacu abasaza nabwo badasirimutse ! Ati nonese ubu hano turi umwana uzi ko ari umunyamerica kuko bamwe ariho bavukiye abandi bahakuriye, uzajya kumwumvisha ukuntu undi munyamerikakazi bakuranye biganye ari umuhutukazi badahuje ubwoko gute ?

Banza nawe icyo ukibaze, ati n’iyo ndi mubintu bya poritike mbamo usanga abahungu banjye banseka bati ubu papa aba ari mubiki ?

Avuga ko kandi atari urubyiruko ruri hanze gusa rwarenze iyo mwumvire kuko n’ururi mu Rwanda ibyo rwabirenze.

Yatanze urugero k’umuhungu wa Kagame Yvan Cyomoro avuga ko ari umwana wafashe icyemezo cyo kwitandukanya n’amateka mabi y’urwango rw’ababyeyi be ahitamo kwiberaho ubuzima busanzwe, yagize ati nonese ko Cyomoro ubona yikundira gusohokana n’udukumi iyo ari inaha wambwira abanza kutubaza inkomoko ngo amenye niba ari abahutukazi? Ntiyanababyaramo ? Uno musirikare mukuru wahoze mu nkotanyi yahamirije ikinyamakuru Intambwe ko we abona n’imyaka 10 ari myinshi aho abahutu n’abatutsi bazaba ari ubwoko bumwe atazi uko buzaba bwitwa noneho bugasigara bubana n’abatwa kuko bo hakibaho akantu ko kubanena badakunda gushakana n’andi.

Mwizina ry’ikinyamakuru Intambwe ni ubushakashatsi bwakusanyijwe kandi bugikomeza gukusannywa na : Obed Ndahayo (umwana w’umutambyi)