Daily Archives: avril 30, 2022

Ntibikwiye kwakira abimukira boherejwe n’ibindi bihugu mbere y’uko impunzi z’abanyarwanda zitaha

Image de prévisualisation YouTube

Mu gihe impunzi z’abanyarwanda zikiri guharanira gutaha mu gihugu ariko hakabura ubushake bw’abategetsi b’U Rwanda mu kwubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu, abo bategetsi biyemeje kugirana n’Ubwongereza amasezerano yo kwakira abimukira bahungiye muri icyo gihugu ku ngurane y’amamiliyoni y’amafranga y’Ubwongereza (livres sterling). Abanyarumuri barasobanura ko ibyo bisa no kugurisha igihugu.

Urumuri rwo kurema inzego nshya n’ubuyobozi bw’igihugu gakondo (igice 4)- Ubunyakuri n’ubutungane (2)

Image de prévisualisation YouTube

Muri iki gice cya 4 cy’ikiganiro ku buyobozi n’inzego nshya z’igihugu cy’U Rwanda, abanyarumuri barongera kwerekana imikorere mibi y’urwego rw’ubutabera batanga izindi mpamvu rukwiye kuvaho. Nta bwigenge ubutabera bwigeze bugira kuva Repubulika yashingwa kugeza ubu kuko rwamye rukoreshwa n’abanyepolitiki bo mu butegetsi nyubahiriza-mategeko. Ibihano byo gufungwa nabyo biri mu byo banenga kuko hari benshi bafungirwa ubusa no mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu gihe hari abanyabyaha benshi baba bidegembya mu gihugu badakurikiranwa kuko ari bo baba bashinzwe kwubahiriza amategeko ariko bakaba ari bo baba aba mbere mu kuyica.

URUMURI RWO KUREMA INZEGO N’UBUYOBOZI BW’IGIHUGU GAKONDO (Igice 3) – Ubunyakuri n’ubutungane

Image de prévisualisation YouTube

Muri iki gice cya gatatu cy’ikiganiro ku buyobozi n’inzego nshya z’igihugu cy’U Rwanda, abanyarumuri barerekana imikorere mibi y’urwego rw’ubutabera batanga impamvu rukwiye kuvaho. Baragaragaza ndetse ko atari bo bonyine babisaba kuko bamwe mu banyarwanda batuye mu Rwanda bamaze nabo kwerekana ko nta cyizere bagifitiye ubucamanza. Abanyarumuri baturarikiye kuzadusobanurira uburyo urwego rushya rw’ubutabera buberanye na Gakondo y’abanyarwanda ruzaba rwubatse. Barifuza ndetse ko rukwiye kuzahindura izina rukirwa UBUNYAKURI.