Muri iki gice cya 4 cy’ikiganiro ku buyobozi n’inzego nshya z’igihugu cy’U Rwanda, abanyarumuri barongera kwerekana imikorere mibi y’urwego rw’ubutabera batanga izindi mpamvu rukwiye kuvaho. Nta bwigenge ubutabera bwigeze bugira kuva Repubulika yashingwa kugeza ubu kuko rwamye rukoreshwa n’abanyepolitiki bo mu butegetsi nyubahiriza-mategeko. Ibihano byo gufungwa nabyo biri mu byo banenga kuko hari benshi bafungirwa ubusa no mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu gihe hari abanyabyaha benshi baba bidegembya mu gihugu badakurikiranwa kuko ari bo baba bashinzwe kwubahiriza amategeko ariko bakaba ari bo baba aba mbere mu kuyica.