Ni bwo bwa mbere mu mateka y’U Rwanda habonetse impinduka nshya y’Imperuka y’ubuhunzi bw’abanyarwanda. Umushinga w’Amahoro n’Ubwiyunge Nyakuri DVJP ubonye rero umuti n’urukingo by’iyo ndwara yasabitse abanyarwanda yo guhora birukana bene wabo mu gihugu cyababyaye bose. Niyo mpamvu uwo mushinga wiyemeje kuzana indi politiki nshya wise « Politiki mpuzabanyarwanda » izakorwa n’abanyarwanda bo mu Muryango Gakondo Nyarwanda (Sosiyete sivili nyarwanda) kandi igamije kubahuriza mu gihugu cyabo kugirango ubwo buhunzi burangire burundu.