Ubwiyunge nyakuri bukorwa n’ababushaka, n’abo bureba, butavanzwe na politiki y’ubutegetsi. Niyo mpamvu ababuharanira bakwiye kutayoborwa n’iyo politiki kugirango bagire ubwisanzure mu bitekerezo n’ubwigenge mu bikorwa byabo. Abagize Umuryango Gakondo Nyarwanda (Sosiyete sivili), cyane cyane abafite ibikorwa birengera inyungu za Rubanda (amashyirahamwe atabogamiye kuri Leta n’amadini), bari mu mwanya mwiza wo guteza imbere ubwo bwiyunge nyakuri. Uwo muryango ni wo MIZERO y’abanyarwanda. Kugirango tubugereho biradusaba impinduka nshya mu mitwe no mu mitima yacu ndetse no mu nzego z’ubuyobozi bw’igihugu, tukareka politiki zitakijyanye n’igihe tugezemo.