Kwivugira amateka bifitiye umumaro ki mu buzima bwo mu mutwe ? Kwivugira amateka bifitiye kamaro ki ubutabera ? Ibisubizo kuri ibyo kibazo murabisanga muri iki kiganiro cya RIBARA UWARIRAYE cyakozwe kuwa 19.11.2022 gifite umutwe ugira uti : KWIVUGIRA AMATEKA BIBOHORA IMITIMA, hamwe n’ubuhamya bw’abanditse igitabo cyitwa « SURVIVRE PAR LA PAROLE ». Murumvamo rero abatumirwa UMUKUNDWA Victoire Josiane na MUSOMESHA Aloys babaganiriza kuri ubwo bumenyi bafite. Mu butumwa Musomesha Aloys atanga aragira ati: URUBYIRUKO NIMWIGIRIRE ICYIZERE KANDI NATWE ABANYARWANDA DUKUZE TUBAGIRIRE ICYIZERE.