Amategeko agenga ifatwa n’ifungwa. Uwo ni umutwe w’ikiganiro natanze muri 1997 mu mahugurwa y’abaturage bibumbiye mu mashyirahamwe n’amakoperative mu Rwanda ku burenganzira bw’umuturage mu Rwanda. Icyo kiganiro cyatangajwe kuri Radio Rwanda. Ni muri gahunga y’umuryango urengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu « LIPRODHOR » ijyanye no kwigisha abaturage amategeko arebana n’ubwo burenganzira bwabo, nk’umwe mu banyamuryango b’iryo shyirahamwe.