Monthly Archives: avril 2023

Nitwemere duhinduke tubone guhindura politiki y’URwanda

Nitwemere natwe duhinduke kugirango dushobore guhindura neza politiki y’igihugu cyacu

Image de prévisualisation YouTube

Banyarwandakazi, banyarwanda bavandimwe ndabaramukije kandi mifurije amahoro.

Ni Musomesha Aloys ubasuhuza umuyobozi n’umuhuza w’umushinga w’ubwiyunge nyakuri DVJP, umushinga wigenga utabogamiye kuri politiki y’amashyaka n’ubutegetsi, uharanira politiki mpuzabanyarwanda n’ubutabera nungabantu.

Muri uyu mwanya nje kubaganiriza ku ngingo nahaye umutwe ugira uti : Nitwemere natwe duhinduke, kugirango dushobore guhindura neza politiki y’igihugu cyacu.

Iki kiganiro ngiteguye nyuma yo gutangaza igitabo nise « LUMIERE DU MONDE. Pardon authentique et Justice de réconciliation pour la foi en l’humanité » (Werurwe 2023). Ngenekereje mu kinyarwanda bisobanuye ko ari : « URUMURI RW’ISI. Imbabazi nyakuri n’ubutabera bugamije ubwiyunge bigarura icyizere n’ukwemera ubumuntu ». Iki gitabo kije gikurikiranye n’ikindi nise : « RWANDA: IMPERUKA Y’UBUHUNZI. Inkuru nziza y’ubwiyunge nyakuri » (Mutarama 2022). Ibi bitabo byombi biragaragaza ubushake bw’impinduka z’ubwoko bubiri. Imwe mu mubiri w’umuntu n’indi muri politiki yo kurangiza ikibazo cy’ubuhunzi bw’abanyarwanda.

Ibi bitabo kandi bije bikurikira ibiganiro byinshi nakoze ndetse bikaba bikusanya inyandiko natangaje ku butabera, uburenganzira bw’ikiremwamuntu, imbabazi n’ubwiyunge. Ibyo bitabo bikubiyemo kandi  amasomo n’ubushakashatsi nakoze kuri ubwo bumenyi.

Nemeza ko nta mpinduka nziza dushobora kugira muri politiki natwe abanyarwanda tutabanje kuba abanyarumuri koko; ndashaka kuvuga ko tugomba kugira ibitekerezo bishya n’ibikorwa byiza bigamije ineza y’abandi bantu.

Niyo mpamvu iki gitabo nagituye abantu bemera gushaka impinduka muri ubwo buryo NABO BAKEMERA GUHINDIKA hamwe n’abanyarwanda BIYUMVAMO KO BARI MU RUBYIRUKO. Ibyo bice byombi bigizwe n’abantu bashya. Abo rero ni bo bari mu mwanya mwiza wo kuzana impinduka ya politiki nziza kuko baba bafite ibitekerezo bishya.

Nemera kandi ko iyo mpinduka ya politiki nshya yatangiye gukorwa n’abanyarwanda bari mu muryango gakondo nyarwanda (Sosiété civile rwandaise) kuko ari nabo nyine usanga barengera ukuri, ubutabera n’ubwiyunge. Iyo politiki nshya niyo nita « politiki mpuzabanyarwanda« .

Ibyo bitabo biragaragaza ko uyu mushinga w’ubwiyunge nyakuri DVJP wateye intambwe yo guhindura imwe mu myumvire y’abanyarwanda cyane cyane nyine abari muri uwo muryango gakondo nyarwanda (Société civile rwandaise). Uyu mushinga ugamije kumurikira abari muri uwo muryango gakondo ubereka ko bakwiye guhindura imikorere kugirango batere intambwe mu guhindura politiki y’igihugu, badategereje ko ari amashyaka ya politiki yonyine azabikora.

Abo banyarwanda bari mu muryango gakondo nyarwanda rero bakwiye ahubwo kwunganira ayo mashyaka ya politiki, ariko mu bwigenge bwuzuye.

Niyo mpamvu, mu gutangaza iki gitabo cya kabiri nashatse kuzana urumuri rw’imbabazi n’ubutabera buganisha ku ubwiyunge ngamije kugirango abantu duhinduke, by’umwihariko abanyarwanda, maze natwe dushobore guhindura système ya politiki y’igihugu cyacu.

Ibiganiro bitaha nkaba nzibanda rero cyane cyane kuri abo banyarwanda bifuza guhinduka ndetse n’urubyiruko. Muri ibyo biganiro nzumvikisha uburyo ari ngombwa guhindura iyo système politique, bityo Repubulika dufite igahinduka, kugirango bwa buhunzi burangire burundu maze tugere ku mahoro ahoraho twifuza.

Repubulika y’Urwanda yavanyeho Ubwami n’Ubukoloni, ariko ntiyavanaho système politiki y’Ingoma ya Cyami yise INYABUTATU na système politiki y’ubwo Bukoloni. Icyo dukwiye gukora ubu rero ni ukuvanaho izo systèmes uko ari ebyiri, tugashaka iyacu nshya twitekerereje kandi ijyanye n’igihe tugezemo, maze iyo Repubulika igahinduka. Ibyo ni byo tuzarebera hamwe mu biganiro bizakurikira ubutaha.

Ndarangiza ndarikira abanyarwanda bari muri uwo muryango gakondo nyarwanda (Societé civile rwandaise), ni ukuvuga amashyirahamwe atabogamiye kuri Leta, atabogamiye kuri politiki y’ubutegetsi aho bari hos, ndetse n’abandi bantu, abaturage ku giti cyabo kugirango bazakurikire ibyo biganiro nzatanga mu minsi iri imbere bizasobanura uburyo abo banyarwanda biyumvamo ko bari muri uwo muryango, batari mu mashyaka ya politiki, uburyo bakoresha, uburyo twakoresha kugirango duhinduke kandi duhindure imiterere n’imitegekere y’igihugu cyacu mu myaka iri imbere.

Ndabashimira kuba mwanteze amatwi kandi ndabibutsa kuzirikana ko impinduka nziza ikorwa n’ibitekerezo bishya.

Mugire amahoro, ni ah’ubutaha.