Inyabutatu iri gusenyuka! Musomesha Aloys arasubiza umunyamakuru wanenze ikiganiro cye

By | juillet 21, 2020

MUSOMESHA  Aloys

Umuyobozi n’Umuhuza w’Umushinga w’Ubwiyunge Nyakuri

Umushinga wigenga utabogamiye kuri politiki y’amashyaka n’ubutegetsi

Uharanira Politiki Mpuzabanyarwanda n’Ubutabera Mpuzabantu muri Demokarasi Nyarwanda.

Mushaka kumenya ibitekerezo bishya ku bwiyunge nyakuri bya MUSOMESHA Aloys, umuyobozi n’umuhuza w’uyu mushinga, mukande hano (murebe inyandiko yanditse, ziri mu cyika cya mbere). Musome kandi namwe musomeshe n’abandi

One thought on “Inyabutatu iri gusenyuka! Musomesha Aloys arasubiza umunyamakuru wanenze ikiganiro cye

  1. admin Post author

    Nichribo yagize ati:

    Ikibabaje ni uko kugeza ubu abacyubatse ku ngirwabwoko abenshi barize bazi neza ibigenderwaho kugirango habeho ubwoko, ariko babyirengagiza nkana bakemeza ko mu Rwanda haba ubwoko kandi turebye ibigenderwaho goko. Ubwo se, urugero, umunyarwanda wiyita umututsi cyangwa umuhutu yegeranye n’umusukuma cyangwa umucaga muri Tanzanie bafite ibiranga amoko yabo yavuga ko ibiranga ubuhutu cyangwa ubututsi bwe ari ibihe? Ntabyo yabona. Ntekereza ko abantu bakwiye kureka kuvuga ngo niko twabisanze nta kundi. C’est le raisonnement émotionnel kandi abantu bazi ubwenge birinda raisonnement émotionnel: « Ngo ubwo twabisanze uko, ubwo ni byo ». Kuki abantu bahora muri ibyo kandi bazi neza ko atari byo? Witegereje neza, hari ababifitemo inyungu kuva kera. Kuki twaha urwaho abashaka kwitwaza izo ngirwamoko? Ushaka rere kuyubakaho areke izo raisonnement émotionnel ngo twarayasanze azane ibihamya bifatika agendeye ku bishingirwaho bizwi. Tekereza ukuntu bitangaje kuba mama w’umuntu amutwita amezi 9 hanyuma ngo kuko se ari tutsi cyangwa hutu uwo ngo agafata ingirwabwoko bwa se! Biteye isoni kugendera mu nyumvire nkene nk’iyo! Abantu bavuga ururimi rumwe, basenga urebeye kimwe, barya bimwe, basa, babyina kimwe, muri rusange bafite imico imwe baturana bakifuza kwitwa amazina abatandukanya nta handi biva atari kuri SATANI se w’amacakubiri! N’imico Yesu abafashe kuva muri iyo myumvire tube abanyarwanda tubane amahoro tube abavandimwe ibihe byose. Amen

    Reply

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *