Rwanda: Igihugu kiramutse kiyobowe n’amoko ya politiki, nticyagendera ku mategeko

By | décembre 29, 2015

Iyo abanyarwanda dusesenguye amateka, dusanga igihugu cyacu URwanda cyarayobowe n’ingoma z’abatutsi cyangwa iz’abahutu. Ingaruka z’ubwo buyobozi twarazibonye. Ingoma z’abatutsi zakandamije abahutu, ingoma z’abahutu nazo zikandamiza abatutsi. Ndetse kuri izo ngoma zose, bamwe mu bahutu n’abatutsi barahohotewe abandi baricwa, bose bazira amoko ya politiki bahawe. Nyamara kuva Urwanda rwabona ubwigenge kugeza ubu, batubwiye ko igihugu kigendera ku mategeko.

  • Amoko ya politiki si amashyaka ya politiki.

Hari abumva rero ko ibyo bibazo by’amoko ya politiki (les ethnies politiques) n’imiyoborere mibi byacyemurwa n’uko igihugu cyayoborwa n’abahutu bafatanyije n’abatutsi hamwe n’abatwa maze bakagabana imyanya y’ubutegetsi hakurikijwe ayo moko. Ngo bityo abo bategetsi bakarengera « inyungu z’amoko » yabo. Uretse kuba iz’ubutegetsi se, izindi nyungu z’ayo moko ni izihe? Ni uko aho kurengera uburenganzira bwa buri munyarwanda na buri muntu wese, bagashaka kurengera amoko ya politiki ! Ibyo ni ugushaka umuti w’ikibazo cy’amoko mu nyungu za politiki y’ubutegetsi ariko hirengangijwe inyungu za Rubanda demokarasi igomba kwubakiraho. Ni nko kuvuga ngo: « Gushyiraho ubutegetsi bushingiye ku mategeko n’amahame mpuzamahanga arengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu biratunaniye, reka twitabaze amoko ya politiki, dushyireho ubutegetsi bushingiye kuri ayo moko maze turebe ko yadukiza! » Nta nubwo ari ayandi moko bavuga, ahubwo ni ya yandi yakoreshejwe mu gutanya, guteranya, gusumbanya, kwica no kwicisha abanyarwanda. Ibyo ni ugukunda amoko ya politiki birenze urugero! Byabananiza iki gushyiraho ubutegetsi bushingiye ku mategeko kandi mufite abanyamategeko n’abandi banyarwanda bazi guharanira ubwo burenganzira bw’ikiremwamuntu? Ariko mukabareka bagakora mu bwigenge. Abashyigikiye icyo gitekerezo bavuga ko ngo icyo gihe nta ntambara z’amoko ya politiki zakwongera kubaho kuko ayo moko yatinyana (ubwoba) kubera ko yaba anganya ingufu, cyangwa se ngo niyo iyo ntambara yaramuka ibaye, ngo abarwana bagwa miswi bityo ntihagire unesha undi! Nkaho  ibibazo by’igihugu bishingiye ku ntambara z’ayo moko gusa. None se nta batutsi (barimo ndetse abarokotse itsembabwoko) bazize ingoma z’abatutsi hakaba n’abahutu bazize ingoma z’abahutu, cyangwa bagahunga ubutegetsi bufitwe n’abo bahuje ubwoko? None se abo bazize ubwoko bwabo bw’abatutsi n’ubw’abahutu? Ikibabaje cyane ni uko hari bamwe muri abongabo, nabo bashyigikiye icyo gitekerezo, nkaho akarengane kabo gashingiye kuri ayo moko ya politiki, kandi atari byo. Uwo muti si wo wacyemura akarengane gakorwa n’abanyepolitiki. Ahubwo na ndetse, ubwo butegetsi bwaba bushingiye ku bwoba, ku buryo ikibazo gishobora kurushaho kuremera. None se niba hari abahutu n’abatutsi ndetse n’abatwa barenganye bakanicwa bazize ubutegetsi bw’abatutsi, hakaba n’abandi nkabo barenganye bakanicwa bazize ubutegetsi bw’abahutu, muri ayo mahano yose hakaba nibura hakagize abarokoka, noneho ubwo butegetsi bw’abahutu bafatanyije n’abatutsi ndetse n’abatwa bugiyeho umunyarwanda wasigara mu Rwanda ni nde? Mutekereze PARMEHUTU yishyize hamwe na RUNARI ndetse na AREDETWA (cyangwa andi mashyaka asa nayo) bagategeka igihugu uko byagenda (Ibyo iyo mbitekeje ubwabyo numva umusatsi unyorotseho)! Bibaye igitangaza hakagira abanyarwanda barokoka, ni ukuvuga ko ba banyepolitiki bazifuza noneho gushyiraho guvernoma (gouvernements) n’inteko zishinga amategeko z’abahutu, iz’abatutsi n’iz’abatwa cyangwa bakagabanya Urwanda mwo ibice bitatu uko bishakiye bakurikije ayo moko ya politiki… Kandi hariho abatekereza batyo koko, bakavuga ko ngo Urwanda rwagombye kuba nk’Ububiligi cya gihugu cyadukolonije. Umuntu akaba yakwibaza aho abo banyarwanda baba bataniye, mu bitekerezo, n’abanyamahanga badukolonije. None se babitabaza ngo baze kubafasha gushyiraho ubwo butegetsi? Icyo gitekerezo giteye ubwoba.

Bigenze bityo se abatiyumvamo ayo moko ya politiki, batarayagira mu mitwe yabo (l’inconscient), bo baba abande? Bahagararirwa na nde muri ubwo butegetsi? Bahagararirwa na nde muri izo ngabo zakwitwa ko ari iz’igihugu kandi abenshi muri bo ari abana bato bataragira ingufu zo kurwana? Muti: « abo ni bande se? ». Nanjye nti: « None se abadafite imyaka yo gutora abo bahutu, abo batutsi n’abo batwa, ikizagaragaza ko bibonamo ayo moko ya politiki ni iki kandi batayazi? » Ni yo mpamvu nemeza ko abana bakiri bato hamwe n’urubyiruko rutarigishwa ingengabitekerezo z’amoko ya politiki, nta bwoko baba bafite kuko ntabwo bari bwiyumvemo. Abishywa banjye (kimwe n’abandi bana b’abanyarwanda) barimo n’umukobwa wari ufite indwara y’ubumuga bw’umubiri no mu mutwe yavukanye (une fille née handicapée physique et mentale) utazi kuvuga, bishwe n’ababitaga abatutsi, mwansobanurira mute ko abo bana bari bafite mu mitwe yabo ubwoko bwa politiki mu by’ukuri? Kubwanjye, bari abamalayika batagatifu (des anges innocents). Munyumve neza ariko, ibyo ntibibujije kuba nemera ko abo bana bazize itsembabwoko kuko ababishe bumvaga ko ari abatutsi bitewe n’ingengabitekerezo bigishijwe kandi bari bafite mu mitwe yabo. Bivuze rero ko abanyarwanda bose batarahabwa amoko y’abahutu, abatutsi n’abatwa nta bwoko bagira, kuko amoko ya politiki atavukanwa nkuko babitubeshye, ahubwo aritirirwa. Abongabo, uyu mushinga urabazirikana kandi uzakomeza nabo kubarengera no kubavuganira. Kugirango urwo RWANDA RW’EJO ruzabe urw’abanyarwanda batari abahutu, abatutsi n’abatwa.

Ikindi ni uko abanyarwanda batekereza batyo, bibagirwa ko nubwo abo banyepolitiki bagabana imyanya hakurikijwe amoko y’abahutu, abatutsi n’abatwa bitabuza abashaka kwikubira ubutegetsi (bakandamiza abandi) gukoresha izindi nzira, andi mayeri, andi « maturufu » nk’ay’uturere bakomokamo, ay’ubwoko gakondo bw’abanyarwanda (abanyiginya, abega n’abandi) cyangwa ay’amadini yabo. Kandi ibyo nabyo byabayeho kuri izo ngoma navuze, turabizi.

Reka mbibire ibanga. Umunsi bamwe mu banyarwanda, barimo abanyepolitiki, bezemeza ko abayobozi bakwiye kugabana imyanya y’ubutegetsi hakurikijwe amoko ya politiki yabo, uyu mushinga uzahita uhindukamo ishyaka rya politiki naryo rirengera abo batiyumvamo ayo moko y’abahutu, abatutsi n’abatwa! Birumvikana ko abazaba bari muri iryo shyaka twe nta matora y’amoko ya politiki tuzajyamo kuko nta nayo ubwacu tuzaba dukeneye kugirango twemererwe kujya mu buyobozi bw’igihugu! Sinshidikana ndetse ko ari ryo shyaka ryatsinda kuko abayoboke baryo tuzaba turi benshi kurusha abatwa, abatutsi, ndetse n’abahutu !

Ibyo mbivuze kugirango nereke abanyepolitiki ko hari indi nzira bashobora kunyuramo. Ndashimangira ko umuti w’icyo kibazo atari ukwongerera abategetsi izo NTWARO ZA POLITIKI (armes politiques) zitwa AMOKO zakozwe kandi zigakoreshwa mu buryo butubahirije uburenganzira bwa muntu ahubwo ari ukuzibima no kuzibambura mu buryo bunyuze mu mategeko, mu mahoro, nta mahane, nta mvururu, nta ntambara, noneho tukabaha intwaro z’amategeko n’amahame mpuzamahanga y’ubwo burenganzira bw’ikiremwamuntu. Impungenge z’uko bamwe bashobora kurenganya abandi zaba zivuyeho. Bityo uzafatanwa izo ntwaro z’amoko ya politiki azihishe cyangwa azikoresha akabihanirwa. Kugirango ibyo bishoboke, ni ngombwa ko abanyarwanda bahagarariye RUBANDA (rwamenyereye guhohoterwa) baharanira ubutabera, ubwiyunge n’uburenganzira bw’ikiremwa-muntu kandi badakora politiki igamije ubutegetsi bw’igihugu, bagira ingufu zikomeye zo gukurikirana no guhana umuntu wese wazongera kurenganya undi amuziza ngo afite ubwoko bwa politiki ubu n’ubu, mu buryo ubwaribwo bwose. AMIZERO Y’ABANYARWANDA yaba Umuryango uharanira inyungu za RUBANDA (zitari iz’amoko ya politiki n’ubutegetsi) kandi wigenga urengera amategeko n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, wayobora ubutabera n’ubwiyunge, ukabuvana mu kwaha kw’abanyepolitiki, nkuko nabisobanuye mu nyandiko nise « Société civile nyarwanda mu nzira y’ubwigenge n’ubwiyunge nyakuri. » Uwo ni wo muti mwiza kuko urakomeye kandi urimo n’urukingo.

Abanyarwanda dukeneye kujya imbere ntabwo dukeneye gusubira inyuma kuko tudakeneye kuyoborwa n’amoko ya politiki. Dukeneye kureshya imbere y’AMATEGEKO yubahiriza UBURENGANZIRA BW’IKIREMWAMUNTU ntabwo dukeneye kureshya imbere y’amoko ya politiki kandi bidashoboka kuko abuhonyora. Amoko ya politiki ntashobora kureshyeshya abanyarwanda kandi ari yo akoreshwa mu kubasumbanya. Icyo ni IKINYOMA CYAMBAYE UBUSA ! 

  • Amategeko ntagira ubwoko.

Birazwi ko ku ngoma zose, uretse ibyaha bimwe by’itsembabwoko n’ibindi by’indengakamere, nta banyarwanda bigeze bakurikiranwaho kuba baravukije uburenganzira bw’abandi bashingiye ku bwoko bwa politiki: kubima akazi mu milimo ya Leta no mu gisirikare, mu milimo y’ibigo byigenga n’iy’abikorera ku giti cyabo; kubima amashuri, inguzanyo, n’ubundi burenganzira bwa muntu. N’amategeko yashyiriweho guhana ibyo byaha, yarengeye ubwoko bumwe arenganya ubundi, kuko inkiko zakurikiranye bamwe, abandi zirabareka. Na ndetse ahubwo, nkuko nzabisobanura mu nyandiko yitwa « L’amnistie et la grâce: des faux pardons pour une fausse réconciliation », bamwe mu banyarwanda barenganyije abandi kubera ubwoko bwa politiki bwabo bakanabambura ubuzima, bahawe icyiswe « imbabazi » na Leta kandi ba nyiri gukorerwa ibyaha batarazibahaye. Kubera ko abo banyabyaha batigeze bumva ububi bw’ibyo byaha bakoze, ibyo ni bimwe byatumye bamwe muri bo bakora ubundi bwicanyi bw’indengakamere bw’itsembabwoko. Ibyo ntibizongere kubaho ku ngoma izifuza gushingira demokarasi n’ubutegetsi ku burenganzira bwa buri muntu. Dukeneye ubutabera muri byose, burengera bose, hose kandi igihe cyose.

Ntitwaba twaramaze kuvana amoko mu ndangamuntu ngo tuyahe intebe muri politiki kandi ari cyo dukwiye kurwanya. Byaba ari ugusubira inyuma. Igikwiye gukorwa ahubwo ni ukuyavana mu mitwe yacu no muri politiki, kandi birashoboka nubwo bikomeye. Nibiba ngombwa hazajyeho itegeko riyaca burundu.

Mu masezerano ya Arusha, abarundi bagabanye ubutegetsi bakurikije amoko ya politiki, ndetse bahitamo Prezida ukomoka ku babyeyi badahuje amoko (niko bivugwa). Hari abantu benshi bahise bavuga ngo ibibazo by’abarundi birarangiye, ndetse n’impunzi nyinshi zirahunguka. Mu myaka ya mbere byagenze neza koko. Ariko se nyuma y’imyaka icumi gusa, ibintu byagenze bite muri icyo gihugu cy’abaturanyi? Ibibazo by’imiyoborere mibi mu butegetsi byararangiye? Igisubizo ni « oya » kuko bamwe bashinje Prezida ko atubahirije itegeko-nshinga ubwo yiyongezaga manda ya gatatu. Ibyo byateye impaka n’amahane ku buryo hari abantu benshi bamaze kubigwamo, abandi bakaba barongeye guhunga icyo gihugu, izo nzirakarengane zose zikaba zirimo abahutu, abatutsi n’abatwa. Kuki se abo barundi bari kwicwa no guhunga kandi ubutegetsi busangiwe n’ayo amoko yose niba ikibazo cyari ayo moko ya politiki? Kandi ibyo ntibyatewe n’ibibazo by’amoko, nubwo abarwanya ubutegetsi bashaka gukoresha iyo « turufu » y’amoko akibari mu mitwe, kugirango bagere ku butegetsi mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi bubangamiye uburenganzira b’ikiremwamuntu. None se ubwo ikibazo nyamukuru cyari ukudasangira ubutegetsi kw’amoko ya politiki cyangwa ni ukutubahiriza amategeko n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu? Hano ariko abarundi umuntu yabumva kuko bo batigeze bagira ingoma ziyobowe n’abahutu igihe kinini, nyuma ngo babone igihe cyo kugereranya ingoma z’abatutsi n’ingoma z’abahutu, nkuko mu Rwanda byagenze. Iyo biza kubaho, nabo bari kubona ko politiki z’abahutu n’abatutsi zose ari kimwe! Ayo mateka y’abarundi rero yagombye kubera isomo abanyepolitiki b’abanyarwanda niba koko badushakira amahoro arambye. Abatari abanyepolitiki natwe dukwiye kubibumvisha.

Mu nyandiko nise « Nitwibohore ingoyi y’ingendabitekerezo z’amoko ya politiki », nerekanye uburyo ingengabitekerezo z’amoko ya politiki y’Inyabutatu (imiterere y’ayo moko) zitaberanye n’umuco nyarwanda n’amahame y’uburenganzira bwa muntu. Niyo mpamvu ubutegetsi bushingiye kuri ayo moko ya politiki budashobora kwubahiriza ubwo burenganzira bwa muntu no kugendera ku mategeko. Muri ubwo buryo rero, amahoro arambye ntashobora kugerwaho. Amateka y’URwanda (ndetse n’ay’Uburundi) arabigaragaza, nkuko nabivuze. Ntibyumvikana rero ukuntu umuntu yabona umwanya w’ubudepite, mu gisirikare cyangwa mu butegetsi nka za ministeri n’ibigo bya Leta ngo kubera ko ari umuhutu, umututsi cyangwa umutwa, nubwo yaba nta bushobozi abifitiye. Bigenze bityo, ni ukuvuga ko ageze kuri uwo mwanya abakozi b’iyo ministeri bose bazaba ari abahuje ubwoko bwa politiki n’uwo mutegetsi, aho kubona akazi hakurikijwe ubushobozi bugaragariye mw’ipiganwa. Aho kwubakira ku mahame ya demokarasi, amashyaka ya politiki yaba yubakiye ku moko ya politiki. Ntacyo yaba amaze rero kuko amoko ya politiki ari yo yaba ayobora igihugu. Hagati y’amashyaka ya politiki n’amoko ya politiki, dukwiye guhitamo kimwe kiberanye n’amahame ya demokarasi. Hagati y’amoko ya politiki n’amahame y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, nabwo duhitemo ikindi. Mwe musomye iyi nyandiko muhisemo iki? Nimushirike ubwoba mwibohore.

Ntushobora kwemera AMAYOBERA y’Inyabutatu ATANYA abanyarwanda akabagabanyamo IBICE BITATU kandi AKABASUMBANYA ngo unubahirize AMAHAME mpuzamahanga AHUZA kandi AKARESHYESHYA abantu. Kandi abanyarwanda natwe turi abantu nk’abandi … NTA MUTEGETSI CYANGWA UMUYOBOZI WASHOBORA GUHUZA ABANYARWANDA KANDI ARI WE WABATANYIJE. NTA N’UWASHOBORA GUHUZA ABANYARWANDA ATABANJE KWIBOHORA CYANGWA KUBOHORWA INGENGABITEKEREZO Z’AMOKO YA POLITIKI. NTA N’UMWE. 

Kwishyira hamwe kw’abanyarwanda (cyangwa abarundi) badahuje amoko ya politiki si byo biranga ubwiyunge bwabo. Twarabibonye ko hari abanyepolitiki badahuje ayo moko ya politiki bashoboye kwishyira hamwe mu nyungu za politiki gusa, ariko mu by’ukuri baryaryana, babeshyana, bacengacengana, ahubwo ndetse bamwe bakabura ijambo kandi bitwa ko ari abategetsi bakomeye. Nuko nyuma bose bakongera bagashwana. Iyo ni politiki y’ikinyoma. Ayo moko rero ntashobora kuduhuza kandi icyatumye ashobora kudutanya kigihari. Ibyo ni ukwibeshya. Muri uyu mushinga nemera ko ubwiyunge nyakuri bushingira ku mategeko n’umuco, bukayoborwa n’ukuri, ubutabera n’imbabazi; kandi bukarangwa no kwubahiriza uburenganzira bwa muri muntu. Ibyo nitubigeraho mu Rwanda (no mu Burundi), kandi ndabyizera, nta n’uzamenya ko ayo moko yigeze kubaho. 

Umwanzuro ni uko, niba abanyarwanda twifuza mu by’ukuri ko igihugu cyacu Urwanda cyubahiriza uburenganzira bwa buri muntu kandi kikagendera ku mategeko, ndetse kikaba intangarugero, mu gihe tuzi neza ko ingengabitekerezo z’amoko ya politiki zibangamiye amahame y’ubwo burenganzira, dukwiye gukora ibi bikurikira:

- kwibohora izo ingengabitekerezo z’amoko ya politiki. Birakomeye ariko birashoboka.

- Twebwe ababyeyi kimwe n’abanyepolitiki: kureka kuboha abana bacu tubabwira ko ari abahutu, abatutsi n’abatwa

- Urubyiruko: kwanga kubohwa n’izo ngengabitekerezo z’amoko ya politiki (résistance)

  • Twakwibohora dute ?

Birasaba ko abanyarwanda baboshywe n’ingengabitekerezo z’amoko ya politiki bakwiye kwitekerezaho bagashishoza (discernement), bakibuka ko igihe bari batarigishwa izo ingengabitekerezo nta bwoko bagiraga, kugirango bibuke ko batavukanye ubwo bwoko ahubwo babuhawe n’abahutu, abatutsi n’abatwa bari babufite mu mitwe yabo (travailler sur sa mémoire et sur son conscient). Maze bibaze bati : « mbere y’uko mba umuhutu, umututsi cyangwa umutwa, nari nde? » Uko ni kwo kwibohora, ni kwo kwiyunga by’ukuri. Buri munyarwanda wese akwiye kwiyunga nawe ubwe kugirango agire ubwisanzure maze asabane n’abandi (il faut délier nos idéologies politico-ethniques pour se réconcilier avec nous-mêmes et devenir libres).

Ubwo bwiyunge bwo mu mutwe (le mental, l’intellect) ni bwo bwafasha ubwiyunge bwo ku mutima (le cœur) ku banyarwanda bahohotewe cyangwa bapfushije ababo bazira ubwoko bwa politiki bahawe ndetse no ku babakoreye ibyo byaha. Umaze kwumva uburyo uwakwiciye uwawe yabaye umuhutu, umututsi cyangwa umutwa, byagufasha kumubabarira. Umaze kwumva uburyo wabaye umuhutu, umututsi cyangwa umutwa, byagufasha gusaba imbabazi abo wiciye uziza ababo ko mudahuje ubwoko bwa politiki wemeye, bityo ukagaruka i buntu. Ni muri ubwo buryo nashoboye kubabarira abashatse kumboha bakabibuzwa n’impamvu zitabaturutseho, numva ngize amahoro. Hari ibintu njya ntekereza bikambabaza: ntekereza umuntu wishe abantu abaziza ubwoko yibwiraga ko bafite, kubera ko we yabwiwe na se ko ari umuhutu cyangwa umututsi bitewe n’uko sekuru bamuhaye ubwoko bw’ubuhutu cyangwa bw’ubututsi bamaze kumupima amazuru ye cyangwa kubera ko afite umubare w’inka uyu n’uyu. Uwo munyarwanda aramutse abimenye yabyifatamo ate ? Yabigenza ate ? Uwo yiciye se we abimenye yabigenza ate ? Ari wowe se ubimenye, wakwongera kwiyita umuhutu cyangwa umututsi? Kereka wemera ko ibyo byabaye byari binyuze mu kuri. Muri iki gihe tugezemo se hari umunyarwanda n’umwe wakwongera kwemera ko bimubaho? Ni nde munyarwanda wakwemera ko bamubarurira umutungo we (amazu, amasambu, amatungo ye, amafaranga, n’ibindi n’ibindi) hagamijwe kumushyira mu gice kimwe cy’Inyabutatu, kandi umutungo w’umuntu utavogerwa (la propriété privée est inviolable)?   

Ndabizi ko bigoye kwibohora ingoyi iboshye amaguru, iboheye amaboko inyuma cyangwa imbere, cyane cyane iyo umaze igihe kinini uri imbohe! Ndabizi ko bigoye gutoroka gereza kuko uramutse ufashwe waraswa n’abarinze iyo gereza (abarinzi b’ingengabitekerezo z’amoko ya politiki). Niyo mpamvu uwananirwa kwibohora ubwe no gutoroka iyo gereza y’INYABUTATU, akwiye gushaka umunyarwanda uri hanze yayo, ni ukuvuga utari umuhutu, utari umutwa cyangwa umututsi, kugirango amubohore maze amufashe kuva muri iyo gereza. Kandi barahari benshi, kuko hari abarangije kwibohora abandi bakaba nta moko ya politiki bigeze. Ariko nanone, birasaba ko hajyaho politiki yerekana ko INYABUTATU ihonyora uburengwanzira bw’ikiremwamuntu.

Abanyarwanda bamwe batinya kwibohora no kwemera ku mugaragaro ko atari abahutu, abatutsi cyangwa abatwa kubera impamvu zikurikira:

1° Impamvu za politiki:

- bamwe batinya y’uko, baramutse bavuze ko batiyumvamo ayo moko ya politiki kuko batayemera, byatuma babura abayoboke b’abahutu n’abatutsi ndetse n’abatwa. Abigeze gukora imilimo ya politiki nabo bakabura ubutwari bwo kwitandukanya na politiki y’ubutegetsi ishingiye ku moko bigeze gukorera no kwemera amakosa y’ubwo butegetsi, nuko bakanga kwiteranya nabo bashaka gutegeka muri iki gihe.

- batinya kandi ko bakwitwa abahakanyi b’itsembabwoko. Kuri iyi ngingo nongere mbisobanure: Kuba utiyumvamo ubwoko bwa politiki ubu n’ubu kuko utemera ingengabitekerezo yabushyizeho, ntibivuze ko utemera ko hari abandi babwiyumvamo kuko bo bemera iyo ngengabitekerezo, bamwe bakaba barakoze iryo tsembabwoko. Kutaba mw’idini iri n’iri ntibivuze kutemera ko habaho andi madini. Icyo gihe ahubwo, uwo utiyumvamo ubwoko bwa politiki ni we uba uri mu mwanya mwiza wo kumenya no kwemeza ko itsembabwoko ryabayeho, kuko nta ruhande aba abogamiyeho! Niyo mpamvu hitabajwe abanyamahanga mu gukora iperereza ku byaha by’itsembabwoko mu Rwanda. Ikibangamira abo banyarwanda ni uko kuva kera twemeye buhumyi ko ngo twibumbiye mucyo abanyepolitiki bise inyabutatu, abanyarwanda twese ngo tukaba dufite ubwoko bwa politiki. Nka kwa kundi nyuma yaho abandi banyepoilitiki batubwiye nako badutegetse, ku ngufu, ko ngo twibumbiye twese (n’umwana ukivuka cyangwa utaravuka !) mw’ishyaka rya politiki ryabo, kandi nta na kimwe batubajije, maze tukabyemera … Iyo ndwara ya politiki y’igitugu igomba kubonerwa umuti ndetse n’urukingo.

2° Impamvu z’imibanire n’abandi banyarwanda: abandi batinya ko, baramutse bavuze ko batemera ko ayo moko ya politiki abaho, batakwongera kubana neza n’abari bazi ko bahuje nabo ubwoko, bityo bagatakaza inshuti. Abo bameze kimwe na babandi batinya kuvuga ko bababariye ababahekuye, cyangwa babandi batinya kwemera ibyaha no gusaba imbabazi, ngo kugirango abo bahuje ubwoko bwa politiki batavuga ko batakiri kumwe nabo ndetse bakabita abagambanyi (traîtres).  

3° Gutinya gutakaza ubuzirakarengane (le statut de victime): Abanyarwanda bamwe barenganyijwe cyangwa biciwe ababo bazira ubwoko bwa politiki bitiriwe, batinya kwipakurura cyangwa kwibohora ingoyi y’ingengabitekerezo y’ubwo bwoko, ngo bititwa ko batazize ubwo bwoko. Kanaka ati ndamutse mvuze ko ntacyemera ko ndi umututsi nkitandukanya n’abemera ingengabitekerezo y’ubwo bwoko bwa politiki, ati ubwo sinakwongera kuvuga ko narokotse itsembabwoko ry’abatutsi. Ntabwo ari byo. Uwo munyarwanda namuhumuriza mubwira ko rwose kwibohora cyangwa kubohorwa iyo ngengabitekerezo ntacyo bihindura ku buzirakarengane bwe. Kubera ko ibyo bidasibanganya icyaha cy’itsembabwoko cyakozwe, ntibinasibanganya ubwo buzirakarengane bw’itsembabwoko ry’abatutsi (statut de victime du génocide des tutsi). Oya. 

Izo mpamvu zose zirimo ubwoba, ariko ni ukwibuza amahoro. Jye aho kubana n’umunyarwanda kubera ko tugomba guhuza ukwemera mu ngengabitekerezo y’ubwoko bwa politiki ubu n’ubu, nahitamo kumubwiza ukuri ko ukwemera kwe atari kwo kwanjye, yashaka ko tubana tukabana atabishaka akarorera, ariko nkigirira amahoro. Nta bucuti bushingiye ku bwoko ubwaribwo bwose ! Kimwe n’uko nta bucuti bushingiye mu kwemera kw’idini cyangwa kuba abantu bakomoka mu karere kamwe. Ubwo nta bucuti burimo.

Nongere mbisubiremo, amoko ya politiki aba mu mutwe no mu ngengabitekerezo zayashyizeho, kandi ntavukanwa. Ingengabitekerezo z’amoko ya politiki y’Inyabutatu ni nka gereza ifungiyemo inzirakarengane: imbohe, imfungwa za politiki, ni ukuvuga abahutu, abatutsi n’abatwa. Umwana uvukiye muri gereza ntakwiye kuba imfungwa ngo kubera ko ababyeyi be ari imfungwa n’imbohe, kandi nazo zirengana. Ibyo binyuranije n’amahame y’uburenganzira bwa muntu. Naho mu buryo bwo kwerekana ko amoko ya politiki ari ukundi kwemera kurimo ikinyoma, ndemeza ko umwana atavukana ukwemera kw’ababyeyi be, ukwariko kwose. Kirazira !

Ibibazo bidasanzwe bicyemurwa n’umuti udasanzwe kandi impinduka ikorwa n’ibitekerezo bishya. 

Ndi Umuhuza w’Umushinga w’Ubwiyunge Nyakuri urengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ntabwo ndi umuhanuzi…

Umushinga wigenga utabogamiye kuri politiki y’amashyaka n’ubutegetsi.

  • Mushaka kumenya ibitekerezo bishya ku bwiyunge nyakuri, mukande hano (murebe inyandiko ziri mu cyika cya mbere). Murabigezwaho na MUSOMESHA Aloys, umuyobozi n’umuhuza w’uyu mushinga. Musome kandi namwe musomeshe n’abandi!
  • Kureba vidéos no kwumva umuziki ku bwiyunge nyakuri, mukande hano

 

 

4 thoughts on “Rwanda: Igihugu kiramutse kiyobowe n’amoko ya politiki, nticyagendera ku mategeko

  1. Innocent: "Umutego w'amoko" Post author

    Nous devrions réfléchir pour savoir quelle société rwandaise nous voulons, pour nous-mêmes mais surtout pour ceux qui vont nous suivre. Nous devons imaginer une société rwandaise véritablement réconciliée et apaisée. Ceci implique, pour nous qui prétendons concevoir et proposer un nouveau projet pour le Rwanda, que nous réfléchissions sur la façon de solder et de vider définitivement le vrai/faux conflit ethnique qui a emporté tant de vies humaines.
    Ceci étant, je vous propose la réflexion suivante de Me Aloys MUSOMESHA avocat rwandais qui, depuis plusieurs années, travaille sans relâche sur le chantier tellement difficile de la vérité-justice-réconciliation au Rwanda dans le cadre du projet DVJP. Si vous prenez le temps pour lire, vous aurez probablement des clés pour comprendre le rôle nocif qu’a joué le monstre « ethnie » mais aussi ce que Me MUSOMESHA suggère comme démarche en vue d’en finir avec toutes formes d’extrémismes ethniques.
    N’hésitez surtout pas à poser des questions à l’auteur [...] afin qu’il nous explique davantage le concept « ethnie politique » qui est tant évoqué dans sa réflexion.

    Reply
  2. Asbl GCHR-UK Post author

    Murakoze cyane, kutwoherereza ibi bitekerezo by’ingira kamaro.

    Reply
  3. Nsanzimana Innocent Post author

    Mu nyandiko yawe ifite umutwe uri hejuru aho, nabuze aho mpera ngira icyo nkunguraho ibitekerezo kubera impamvu zikurikira
    1. Ko nabonye ayo wita amoko ya politiki ari hutu, twa na tutsi, atari aya politiki ni ayahe? Yo se urayemera? Uko uyemera se ubona mu mateka yaranze u Rwanda ayo moko yarayagizemo uruhe ruhare?
    2. Ubwiyunge nyakuri uharanira buzaba hagati ya nde na nde?
    3. Bitewe n’ibisobanuro uzampa , nzakubaza nti Ubwiyunge Nyakuri uvuga wabugeraho ute? Iki kibazo ntabwo gisobanutse ( vague), ariko comme concepteur, organisateur, avez-vous une idée sur le comment faire? ( timing, public cible, moyens humains et matériels,…) Ndizera ko nta kugoye cyane cyangwa ngo mbe ngusubije inyuma.
    Umwaka mushya muhire.

    Reply
  4. admin Post author

    Ndabasuhuza kandi mbashimiye kuba mwafashe umwanya mugasoma biriya bitekerezo kandi mugashaka ko tugirana ikiganiro ku bindi mwifuza kumenya.

    1. Nshimishijwe ko namwe mwemera ko Hutu, Tutsi na Twa ari amoko ya politiki (ethnies politiques). Muri ziriya nyandiko uko ari ebyiri ndabisobanura kandi ndateganya kubinonosora mu nyandiko yihariye.
    Amoko nemera ko atari aya politiki, ni amoko yujuje ibyangombwa byo kuba amoko mu by’ukuri, ni ukuvuga amoko afite ikiyatandukanya, muri kamere yayo (naturellement), kigaragarira buri wese: navuga nk’ururimi, umuco, n’aho abayarimo batuye. Mu bindi bihugu ni ko bimeze (uretse Uburundi), niba ntibeshya. Ni nabyo bisobanura (définition) ubwoko (ethnie) icyaricyo. Mu Rwanda rero si ko bimeze, iyo ni imwe mu mpamvu ntemera ko Hutu Tutsi Twa ari amoko mu by’ukuri, ahubwo ko byiswe amoko ku mpamvu za politiki.
    Ku burebana n’Urwanda, nemera ubwoko gakondo (clans traditionnels) – ni jye uyise gutyo- ni ukuvuga abega, abanyiginya, abazigaba, abagesera n’ayandi namwe muzi. Ni ubwoko buri muri kamere y’umuco wa Kinyarwanda, butandukanye n’andi moko (ethnies) tuzi yo mu bindi bihugu, nkuko nabivuze hejuru. Ubwoko gakondo rero ntabwo burimo politiki kandi ntabwo buba muri politiki, nubwo abanyepolitiki bashobora kubwitwaza, mu nyungu zabo, kugirango bagere kubyo bashaka, ni ukuvuga ubutegetsi.

    2. Ubwiyunge mparanira buraba kandi buzaba hagati y’abantu abo aribo bose, bafitanye ibibazo, ibyaribyo byose.

    3. Uko ubwiyunge nyakuri bwagerwaho (ntabwo ari jye wabugeraho jyenyine) ni sujet vaste (mais pas vague): mu kinyarwanda, ni ukuvuga ko hari byinshi umuntu yabuvugaho. Ufite umwanya wareba iyandiko zanjye bwite nanditse ziri kuri iyi site zirabisobanura: http://projet-dvjp.net/documentation/ (Igice cya mbere). Waterera akajisho kandi ku zindi nyandiko nashyize kuri iyi site z’abandi bantu banditse ku bwiyunge uko babusobanura, cyane cyane inyandiko ku mbabazi (le pardon).

    Mumaze kureba neza zimwe muri izo nyandiko, mwasobanurwaho byinshi, ariko ikindi cyose muzashaka muzambaze.

    Nongeye kubashimira.

    Mugire amahoro.

    Reply

Répondre à Nsanzimana Innocent Annuler la réponse.

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *