Banyarwandakazi, banyarwanda bavandimwe ndabaramukije kandi mbifurije amahoro.
Ni Musomesha Aloys ubasuhuza, umuyobozi n’umuhuza w’umushinga w’amahoro n’ubwiyunge nyakuri DVJP, umushinga wigenga utabogamiye kuri politiki y’amashyaka n’ubutegetsi, uharanira politiki mpuzabanyarwanda n’ubutabera nungabantu.
Nishimiye kubana namwe muri iyi gahunda y’ibiganiro ku bibazo by’impunzi z’abanyarwanda hagamijwe ubufatanye bwo kubishakira ibisubizo kugirango ubwo buhunzi burangire burundu. Muri uyu mwanya rero ndagira nti : Nitwitabire politiki mpuzabanyarwanda y’ubumwe bw’impunzi.
Mu kiganiro giheruka ubwo nagiraga nti « Politiki y’ubumwe bw’impunzi ikeneye abayobozi bizewe« , nerekanye ko hari ibibazo by’amacakubiri hagati y’impunzi z’abanyarwanda kubera impamvu nasobanuye. Ayo macakubiri akaba abangamiye ubumwe bwacu nk’impunzi, ibyo bigatuma tudashobora kwumvikana ngo dushakire hamwe umuti w’ibibazo byacu. Niyo mpamvu navuze ko twagombye gufatanya kwubaka umuryango umwe uhuza impunzi kugirango dushobore gucyemurira hamwe ibyo bibazo.
- Ubumwe bw’impunzi ni bwo buzagarura icyizere
Koko rero, bigaragara neza ko bamwe mu banyarwanda bakora politiki mu buhungiro baramutse bagiye ku butegetsi mu Rwanda nta cyizere gihari ko ubuhunzi bwarangira kuko impunzi zose zifuza gutaha zitabitinyuka. Kubera gutinya ko abo banyepolitiki bashya bageze mu Rwanda bashobora gukora nk’abo basimbura. Muri icyo kiganiro rero nasabaga abo banyepolitiki kugarurira icyo CYIZERE bamwe mu banyarwanda b’impunzi batakaje.
1. Ibi bigaragaza ko, kuri iyo ngingo y’ibibazo by’ubuhunzi, buri munyarwanda wese w’impunzi yagombye guharanira gushaka uburyo bwazamufasha gusubira mu gihugu cye kandi ntazongere kukivamo ngo yongere kuba impunzi. Aka kazi ntabwo ari ak’abanyepolitiki baharanira ubutegetsi gusa. Na ndetse ahubwo abanyarwanda batari abanyepolitiki nibo bagombye kugira utuhare rukomeye mu gushaka IBISUBIZO BYATUMA UBUHUNZI BURANGIRA BURUNDU; noneho urwo RUMURI rw’ibisubizo rugashyikirizwa abanyepolitiki kugira gusangira nabo ubwo butegetsi, ngo babishyire mu bikorwa.
2. Icya mbere abanyepolitiki b’impunzi rero nabo bagombye guharanira si ukuvanaho abicaye mu ntebe y’ubutegetsi mu Rwanda kugirango babe ari bo bayicaraho, cyangwa kujya gusangira nabo ubwo butegetsi, kandi basize izindi mpunzi hanze y’igihugu. Kuko abari kuri ubwo butegetsi muri iki gihe nabo bavanye kuri iyo ntebe abari bayicayeho mbere yabo, nyamara ariko iyo mpinduka ntiyarangije ibibazo by’ubuhunzi, ahubwo ndetse impunzi zabaye nyinshi kurusha izariho batarafata ubwo butegetsi. Icyo abo banyepolitiki bose bagombye gukora mbere ya byose rero, hamwe n’impunzi zose, ni ugushakira hamwe icyatuma ubuhunzi burangira burundu.
Ibi ntibyashoborwa rgusa n’abanyarwanda bari mu mashyirahamwe yiswe amashyaka ya politiki aharanira kujya ku butegetsi, kuko politiki yo guhuza impunzi n’abanyarwanda muri rusange yarabananiye, kubera ibibazo by’amacakubiri. Kuva Repubulika yajyaho mu Rwanda, iyo twitegereje neza, dusanga ahubwo politiki y’amashyaka yararushijeho gutanga abanyarwanda. Niyo mpamvu abanyepolitiki b’impunzi bakwiye kwemera bakayoboka politiki mpuzabanyarwanda kuko ari yo izashobora guhuza impunzi kandi ikanazihuza n’abanyarwanda bari mu Rwanda.
Ibi ni byo byatumye muri uyu Mushinga w’Ubwiyunge Nakuri DVJP ntanga iki gitekerezo nsaba ko hajyaho Umuryanya w’ubumwe bw’impunzi wazifasha gutaha. Uwo muryango ukayoborwa n’abanyarwanda impunzi zihitiyemo kandi zagaragarije icyizere. Uburyo bwo gushyiraho abo bayobozi bwagenwa n’impunzi ubwazo.
3. Umunyarwanda wese ushaka kujya mu buyobozi bw’inzego nkuru z’ubutegetsi bw’igihugu cy’U RWANDA yagombye kwerekana muri programme ya politiki ye uburyo yaba umuyobozi w’abanyarwanda bose, nta n’umwe muri bo uri hanze y’igihugu yitwa impunzi.
4. Ubutegetsi bwa Repubulika bwose bwaranzwe n’amacakubiri yateje ibibazo by’ubuhunzi bwananiwe gucyemura. Birababaje kuba abakuru b’igihugu cy’Urwanda bose baremeye kuyobora igice kimwe cy’abanyarwanda bazi neza ko hari ikindi gice cy’abandi b’impunzi zahunze ubutegetsi bw’ingoma bayobora. Imyaka igashira indi igataha badashaka kurangiza ibibazo by’ubwo buhunzi. Kandi ntihagire n’umwe wemera kwegura kubera iyo mpamvu, nkaho ibyo ari ibintu bisanzwe, kandi nyamara ahubwo ibyo bunyuranyije n’amahame y’iyo Repubulika. Dukwiye gushakira hamwe rero uburyo bwavanaho impamvu zose zitera ubuhunzi kugirango ibi bitazongera kubaho.
- Abanyepolitiki n’abagize umuryango gakondo nyarwanda bari mu buhungiro bakora iki ?
- Kwimakaza inyungu rusange z’abanyarwanda bose (intérêts supérieurs de la Nation) : ababayeho, abariho n’abazabaho mu bihe bizaza, aho gushyira imbere inyungu zabo n’amashyirahamwe yabo.
- kwimakaza umuco wo kwicyemurira ibibazo, mu butabera no muri politiki mpuzabanyarwanda
- Politiki mpuzabanyarwanda y’Umuryango Gakondo Nyarwanda (Société civile rwandaise) niyo ikwiye gukorerwa mu buhungiro kuko ari yo izarangiza ubuhunzi nkuko nigeze kubivuga mu kindi kiganiro ngira nti: « Politiki mpuzabanyarwanda niyo izarangiza burundu ikibazo cy’impunzi z’abanyarwanda« . Iyo politiki niyo yahuriza impunzi ubwazo mu muryango umwe wa politiki, kandi ikazahuza uwo muryango w’impunzi n’abanyarwanda bari mu gihugu. Ntabwo ari politiki igamije kugera cyangwa kugabana imyanya y’ubutegetsi, ahubwo ni politiki ishingiye ku mahame ya demokarasi n’uburenganzira bwa buri muntu wese .
- Kwigira hamwe mu biganiro no kwumvikana uburyo ubuhunzi bw’abanyarwanda bwarangira burundu. Ibi rero ntibikwiye gukorwa mu buryo butandukanye mu mashyirahamwe yiswe amashyaka ya politiki gusa kuko icyo ari ikibazo kireba impunzi zose muri rusange.
- Kwigira hamwe ibibazo bitera amacakubiri hagati y’impunzi z’abanyarwanda KUGIRANGO BASHOBORE KUGIRA UBUMWE BUZAFASHA IMPUNZI GUTAHUKA MU GIHUGU.
Mu kinyarwanda baca umugani ngo : ABISHYIZE HAMWE IMANA IRABASANGA. Impunzi z’abanyarwanda nitwishyira hamwe Imana izadufasha kugera kuri iyo ntego.
- Umwanzuro
Kimwe mu bibazo bya politiki by’ingutu byateje ubuhunzi bw’abanyarwanda ni ikibazo cya politiki y’amacakubiri hagati y’ABAHUTU N’ABATUTSI. Kandi abategetsi bakomoka muri ibyo bice byombi bananiwe gutegeka igihugu kirimo abanyarwanda bose, ni ukuvuga URWANDA rutagira impunzi hanze, nkuko nabivuze.
Muri ibi bihe turimo no mu bihe bizaza, iyi niyo ntego ya mbere buri munyarwanda wese wifuza umwanya mu nzego z’ubuyobozi n’ubutegetsi bw’URWANDA yagombye kushyira imbere. Bitaba ibyo akaba aretse gushaka uwo mwanya.
Ndangize nongera kwibibutsa bya bitabo 2 mperuttse kwandika kuko ari byo birimo ibi bitekerezo bishya bya politiki by’Umushinga DVJP. Ibyo bikekerezo bikaba byubaka amahoro, ubumwe n’ubwiyunge nyakuri kandi bigamije kurangiza burundu ibibabzo by’ubuhunzi bw’abanyarwanda.
Icya mbere (1) ni RWANDA: IMPERUKA Y’UBUHUNZI. Inkuru nziza y’Ubwiyunge nyakuri. Icya kabiri (2) ni LUMIERE DU MONDE. Pardon authentique et Justice de réconciliation pour la foi en l’humanité. Mushobora kubigura munyuze kuri site internet y’icapiro ryitwa LE LIVRE EN PAPIER. Iyo site ikaba ari: www.publier-un-livre.com
Ibibazo bidasanzwe bicyemurwa n’umuti udasanzwe, kandi impinduka nziza ikorwa n’ibitekerezo bishya.
Ndabashimiye cyane, kandi mbifurije mugire amahoro ahoraho.