Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa radio URUMURI, Aloys MUSOMESHA watanze igitekerezo cyo gushyiraho UMURYANGO W’UBUMWE BW’IMPUNZI arasobanura ko ikigamijwe muri uwo muryango ari UKUVANAHO IBYATEJE UBUHUNZI NO GUTSINDA UBUHUNZI KUGIRANGO ZIBUVEMO KANDI BURANGIRE BURUNDU. NTABWO ARI UGUTSINDA ABANTU BATEJE UBUHUNZI. NI UGUTSINDA IBIKORWA BIBI BAKOZE BYO GUTEZA UBUHUNZI; NABO KANDI BAZABIGIRAMO INYUNGU KUKO BATAZAHUNGA. Ntabwo icyo tuzakora muri uwo muryango ari politiki yo gutsindana nk’abanyarwanda, ahubwo ni POLITIKI IHUZA (MPUZA) ABANYARWANDA. Gutaha kw’impunzi rero ntacyo bizabangamiraho abanyarwanda bari mu gihugu kandi ntawe uzazihunga kuko impunzi icyo zishaka ari ukujya kubana neza n’abo bazasanga mu Rwanda.