Banyarwandakazi, banyarwanda bavandimwe ndabaramukije kandi mbifurije amahoro.
Ni Musomesha Aloys ubasuhuza, umuyobozi n’umuhuza w’umushinga w’amahoro n’ubwiyunge nyakuri DVJP, umushinga wigenga utabogamiye kuri politiki y’amashyaka n’ubutegetsi, uharanira politiki mpuzabanyarwanda n’ubutabera nungabantu.
Nishimiye kubana namwe muri iyi gahunda y’ibiganiro ku bibazo bitera ubuhunzi bw’abanyarwanda hagamijwe ubufatanye mu kubishakira ibisubizo kugirango ubwo buhunzi burangire burundu. Muri uyu mwanya ndabagezaho ubundi butumwa ngira nti : RWANDA VANAHO REPUBULIKA CYAMI-GIKOLONI WIGENGE : UBUHUNZI BURANGIRE.
Nkuko abanyarwanda tubizi, ingoma ya Repubulika yavanyeho iy’Ubwami tariki ya 28/01/1961. Iyo mpinduka yabaye mbere y’uko tubona icyiswe ubwigenge kuwa 01/07/1962 kuko kugeza icyo gihe abakoloni b’ababiligi bari bakiyoboye URwanda. Repubulika ijyaho ariko bamwe mu banyarwanda, abenshi bo mu gice cy’abatutsi, barimo bahunga igihugu. Bahungaga imvururu zari zaratangiye muri 1959 mu gihe abahutu baharaniraga kwibohora ikandamizwa ry’ubutegetsi bw’ingoma y’Ubwami. Umwami Kigeri wa V Ndahindurwa nawe yahindutse impunzi igihe ababiligi bamubuzaga gusubira mu Rwanda ubwo yari mu ruzinduko i Kinshasa muri Congo. Repubulika imaze kwimikwa, abanyarwanda bari mu gihugu bavuze ko ngo basezereye ingoma ya Cyami. Iyo mpinduka yashyizeho Repubulika rero yirukanye abanyarwanda benshi bahungira mu bihugu bituranye n’URwanda.
Nyuma y’imyaka irenga 30, icyatangaje abantu benshi bari mu Rwanda igihe FPR-Inkotanyi yafataga ubutegetsi muri 1994 itsinze intambara yatangije tariki ya 1.10.1990 izo mpunzi zigahunguka, ni uko uwo mwami Kigeri V Ndahindurwa atahungukanye nazo. Koko rero, bamwe mu banyarwanda bari mu gihugu bari biteze ko azahungukana n’Inkotanyi ndetse zikaba zamwimika agasubira ku ngoma ye y’Ubwami yambuwe n’ababiligi. Si ko byagenze rero kuko FPR-Inkotanyi ifata ubutegetsi itavanyeho Repubulika n’uburyo bwo kuyobora igihugu hakoreshejwe amashyaka ya politiki. Kandi nyamara iyo Repubulika ariyo yatumye bahunga igihugu kuko bo bari bashyigikiye ingoma y’Ubwami mw’ishyaka rya UNAR ryari rihanganye n’irya MDR-PARMEHUTU.
Ibi rero byatumye abanyarwanda batari muri FPR-Inkotanyi, cyane cyane abanyepolitiki, bibaza niba FPR yemera iyo Repubulika koko. Ntibatinze ariko kubona igisubizo.
Abanyarwanda batabogamiye kuri polikiti igamije ubutegetsi bemeza neza ko amashyaka ya MDR-Parmehutu , MRND-Muvoma ndetse na FPR-Inkotanyi yose yakoze kimwe n’ubutegetsi bw’ingoma ya Cyami. Impamvu bavuga ibyo ni uko yose yikubiye ubutegetsi bwose kandi akabwubakira ku ngirwamoko Hutu-Tutsi-Twa y’Inyabutatu Cyami-Gikoloni, agatonesha bamwe ariko agaheza abandi.
Iyo ngoma ya Repubulika y’Inyabutatu Cyami-Gikoloni rero ntiyigeze ifata abanyarwanda bose kimwe. Ahubwo uko imyaka yagiye ikurikirana, ni ko yarushijeho kubatanya, kubateranya, kubasumbanya, kubica ndetse no KUBIRUKANA mu gihugu ikoresheje iyo miryango yiswe amashyaka ya politiki.
Iyo twitegereje neza rero, dusanga iyo miryango ya politiki itubakiye ubutegetsi ku bitekerezo bya politiki hagamijwe inyungu rusange z’abanyarwanda BOSE, ahubwo yashyize imbere inyungu za bamwe gusa kubera ko bari mu gice cy’ABAHUTU cyangwa ABATUTSI cyangwa ndetse bitewe n’AHO BAKOMOKA. Amwe mu madisikuru y’abayobozi b’iyo miryango ndetse n’ibikorwa byabo byatangwaho ibimenyetso.
Muri iyo miryango ya politiki yayoboye Urwanda muri Repubulika, nta n’umwe rero washoboye GUHUZA abanyarwanda kugeza ubu.
Ubutegetsi bwitiriwe ABAHUTU bwa MDR-Parmehutu na MRND-Muvoma bwirukanye abanyarwanda benshi biganjemo abatutsi hanze y’igihugu maze kubanisha abanyarwanda bose mu Rwanda birabunanira, kuko butigeze bureka izo mpunzi ngo zitahe mu mahoro.
Ubutegetsi bwitiriwe ABATUTSI bwa FPR-Inkotanyi nabwo bwirukanye abanyarwanda benshi biganjemo abahutu, bityo kubanisha abanyarwanda bose mu gihugu birabunanira kugeza ubu kuko impunzi zigiheze i Shyanga.
Repubulika yitiriwe abahutu n’iyitiriwe abatutsi zose ndetse zamennye amaraso y’abanyarwanda benshi cyane.
Repubulika yitiriwe ABAHUTU ya MDR-Parmehutu na MRND-Muvoma yamaze imyaka 30 kuva yavuka tariki ya 28.01.1961 kugeza igihe Itegeko-nshinga ryemereye amashyaka menshi kujyaho tariki ya 10.06.1991.
Kuva kuri iyo tariki ya 10.06.1991 hagati mu ntambara, ayo mashyaka menshi amaze kwemerwa nayo ubwayo yagize uruhare runini mu gutanya no guteranya abanyarwanda ndetse amwe muri yo ajya mu bikorwa by’amahano y’ubwicanyi ndengakamere kugeza muri 1994. Ibyo bikorwa by’ubwicanyi byiyongereye ku bindi byakorwaga n’umuryango wa politiki n’igisilikare wa FPR-Inkotanyi guhera tariki ya 1.10.1990 utangiza intambara.
Nanone kandi, mu mwaka wa 2024 Repubulika yitiriwe ABATUTSI ya FPR Inkotanyi izaba imaze imyaka 30 kuva uwo muryango wa politiki n’igisilikare wafata ubutegetsi tariki ya 4.07.1994.
Ibi byose byatuma umuntu wese yibaza ibi bibazo : kuki abategetsi bakomeje kuyoboza Urwanda Repubulika kuva yajyaho kandi bigaragara neza ko batemeya amahame y’iyo Repubulika ? Kuki batareka iyo Repubulika ngo bashake ubundi buryo bwo kuyobora igihugu bujyanye n’imibereho y’abanyarwanda kandi bubereye abanyarwanda ?
Kubera izo mpamvu zose rero, biragaragara neza ko kuyobora igihugu hakoreshejwe amashyaka ya politiki byatunaniye, kandi ni mu gihe kuko bitari mu muco karande w’abanyarwanda. Ayo mashyaka yatanyije kandi ateranya abanyarwanda anakora amahano y’ubwicanyi ndengakamere akoresheje Inyabutatu ngirwamoko cyami-gikoloni nkuko nabivuze.
UMWANZURO UTANGA ICYIZERE WABA UWUHE ?
Nyuma y’ibyo maze kwibutsa byose, ikigaragara ni uko ko twabuze urwego rukuru rwa politiki RUHUZA kandi RWUNGA abanyarwanda rwaba ruri hejuru y’ayo mashyaka.
Repubulika twayihawe n’ababiligi kandi nabo atari iyabo, kuko iwabo bafite Ubwami. Hari n’abibaza impamvu bataduhaye Ubwami bushingiye kw’itegeko-nshinga (monarchie constitutionnelle) nk’ubw’iwabo. Umenya ngo ari nabyo Umwami Kigeri V Ndahindurwa yasabaga ataraba impunzi….
Biragagaragara nanone ko abanyarwanda tutazi kuyobora igihugu dukoresheje inzego za Repubulika hashingiwe ku bitekerezo by’amashyaka ya politiki. Ntabwo biri mu myemerere no n’imyumvire yacu. Na nyuma myaka irenga 60 ishize yose ntibirinjra mu muco wacu.
Koko rero, muri iyo myaka yose :
-
ayo mashyaka yubakiwe ku ngirwamoko Hutu-Tutsi ndetse n’UTURERE abayobozi bayo bavukamo, ubutegetsi butonesha bamwe burenganya abandi;
-
abakuru b’igihugu bategetse nk’abami n’abakoloni;
-
ishyaka rimwe ni ryo ryihariye ubutegetsi bwose;
-
kandi nta butegetsi bwigeze bucyemura ikibazo cy’ubuhunzi kugirango IGIHUGU KIBE ICY’ABANYARWANDA BOSE.
Kubera ko impinduka yashyizeho Repubulika ariyo yirukanye abanyarwanda benshi mu gihugu ikabahindura impunzi, kugirango ubwo ubuhunzi burangire burundu, ni ngombwa ko habaho indi mpinduka yo kuvanaho iyo Repubulika yateje ubwo buhunzi muri iyi myaka yose. IMPUNZI RERO ZIGOMBA KUBIGIRAMO URUHARE RUKOMEYE !
UBUHUNZI BUZARANGIRA REPUBULIKA YASHYIZWEHO N’ABAKOLONI IVUYEHO.
Abanyarwanda NIDUTINYUKE, DUHAGURUKIRE RIMWE DUSEZERERE IYO REPUBULIKA NA POLITIKI YAYO Y’INYABUTATU-CYAMI-GIKOLONI, MAZE DUSHYIREHO UBURYO BWO KUYOBORA IGIHUGU TWUMVIKANYEHO.
IYO REPUBULIKA TUYISIMBUZE IYIHE NGOMA ? Iki kibazo cyabonerwa igisubizo mu biganiro bitabujije buri wese kwerekana igitekerezo cye.
Mu bushakashatsi bw’uyu mushinga w’Amahoro n’Ubwiyunge Nyakuri DVJP, natanze igitekerezo cy’ubutegetsi bushya bwa REPUBULIKA YUNZE UBUMWE Y’URWANDA RWIYUNZE. Muri iyo Repubulika nshya, Société civile ari wo Umuryango Gakondo Nyarwanda uzayobora inzego z’igihugu zirebana n’UBUMWE N’UBWIYUNGE NYAKURI, ku buryo amashyaka ya politiki azabura ingufu zo kwongera gutanya no guteranya abanyarwanda, kuko POLITIKI Y’INYABUTATU NGIRWAMOKO IZABA YAHIRIMANYE NA YA REPUBULIKA CYAMI-GIKOLONI. Uwo muryango ni wo UZAHUZA abanyarwanda nkuko mbisonura mu gitabo nise « RWANDA : IMPERUKA Y’UBUHUNZI. Inkuru Nziza y’Ubwiyunge Nyakuri ».
Politiki y’INYABUTATU Gatanya-Gateranya izasimburwa na Politiki MPUZABANYARWANDA y’Ubumwe n’Ubwiyunge Nyakuri ishingiye ku MATEGEKO, iyobowe n’UKURI, UBUTABERA n’IMBABAZI.
Repubulika cyami-gikoloni nimara guhirima, mu mahoro nta zindi mvururu zibayeho, ni bwo tuzabona UBWIGENGE NYAKURI BUSESUYE.
Kandi icyizere cy’uko ibyo bizashoboka kirahari kuko abanyarwanda bamwe, cyane abakiri bato (urubyiruko), nabo bahamya ku mugaragaro ko nta butegetsi bushingiye ku ngirwamoko Hutu-Tutsi-Twa bazongera kwemera, ahubwo ko bashaka ubutegetsi bwiza bushingiye ku mategeko yubaha UMUNTU n’IMANA, nkuko nanjye mbivuga mu gitabo nanditse cyitwa : LUMIERE DU MONDE – Pardon authentique et justice de réconciliation pour la foi en l’humanité (URUMURI RW’ISI – Imbabazi nyakuri n’ubutabera bwunga byubaka Ubumuntu).
Ibibazo bidasanzwe bicyemurwa n’umuti udasanzwe kandi impinduka nziza ikorwa n’ibitekerezo bishya.
Murakoze cyane kuntega amatwi, mugire amahoro ahoraho.