Uruhare rw’amadini mu mpinduka nshya z’abanyarwanda

By | avril 16, 2023

Uruhare rw’amadini mu mpinduka nshya z’abanyarwanda.

Image de prévisualisation YouTube

Banyarwandakazi, banyarwanda bavandimwe ndabaramukije kandi mifurije amahoro.

Ni Musomesha Aloys ubasuhuza, umuyobozi n’umuhuza w’umushinga w’ubwiyunge nyakuri DVJP, umushinga wigenga utabogamiye kuri politiki y’amashyaka n’ubutegetsi, uharanira politiki mpuzabanyarwanda n’ubutabera nungabantu.

Muri uyu mwanya tugiye kurebera hamwe uruhare amadini akwiye kugira mu mpinduka nshya z’abanyarwanda.

Nyuma yo gutangaza ibitabo 2 ku mperuka y’ubuhunzi no ku rumuri rw’Isi, nsobanura ko abanyarwanda dukeneye impinduka nshya z’ubwoko bubiri. Ni ukuvuga impinduka mu mubiri wacu, muri twebwe ubwacu, mu mitwe no mu mitima yacu, kugirango dushobore gukora indi mpinduka yo guhindura système politiki yatuma turangiza ikibazo cy’ubuhunzi bw’abanyarwanda. Nsobanura ko iyo mpinduka nshya ya kabiri ya système politique ikwiye gukorwa n’umuryango gakondo nyarwanda wigenga ufatanyije n’amadini. Amadini nayo kubera ko akorana n’abari muri uwo muryango rero, agomba kugira ubwigenge busesuye, ntabogamire ku mashyaka ya politiki, kugirango agire uruhare rwiza muri izo mpinduka.

Mu bikorwa byo guhindura abantu, amadini agomba kubigiramo uruhare rukomeye rwo kwigisha abanyarwanda imbabazi n’ubwiyunge bakabakangurira kubabarirana no kwiyunga. Izo nyigisho ariko ntizikwiye kubera gusa mu mazu y’insengero. Ahubwo ndetse ayo madini akwiye gusaba abategetsi ko hajyaho uburyo bwemewe n’amategeko bwo gusakaza mu baturage izo nyigisho ziganisha ku bwiyunge nyakuri. Kubw’iyo mpamvu, amadini akwiye gusaba abanyepolitiki bayoboye Leta gushyiraho amategeko-nyobozi atagize uwo abangamiye, ayobora abanyarwanda mu nzira yo kubabarirana. Abanyamadini bari mu mwanya mwiza rero wo gutegura uwahemutse n’uwahemukiwe kuba bashobora guhura kugirango barangize ikibazo bafitanye, babifashijwemo n’umuhuza. Aho gufatanya n’amashyaka, abagize umuryango gakondo nyarwanda (société civile rwandaise) rero bagomba kwishakamo abo bahuza maze bagafatanya n’abanyamadini kugirango bafashe abanyarwanda kubabarirana no kwiyunga.

Birababaje kubona, no muri iki gihe tugezemo,  hari bamwe mu banyamadini bakigendera mu macakubiri y’ingirwamoko ya politiki y’Inyabutatu Hutu-Tutsi-Twa. Kandi nyamara imyumvire ishingirwaho n’ingengabitekerezo za politiki y’Iyo Nyabutatu ihabanye kure n’inyigisho zishingiye ku kwemera Imana muri ayo madini barimo. Ndabibutsa ko muri uyu mushinga w’ubwiyunge nyakuri DVJP, mu bushakashatsi nakoze nasanze ubuhutu, ubututsi n’ubutwa ari ingirwamoko ya politiki. 

Ndatanga urugero rulimo ingingo 2 ku bayoboke b’idini rya Kiliziya gatolika ndetse no ku bayobozi baryo bemera ko ngo ubuhutu, ubututsi n’ubutwa buvukanwa, maze ngo umunyarwanda akaba avukana ingirwabwoko bwa se kandi ko ngo abahutu, abatutsi n’abatwa batandukanywa n’amasura atandukanye y’umubiri wabo. Iryo dini ni ryo nzi kurusha ayandi kuko ari ryo ndimo.

1. Turebe ingingo ya mbere yerekeranye n’uko ngo KUVUKANA INGIRWABWOKO. Kuki abo bantu bemera ko umuntu aba umukristu amaze kubatizwa, ntibavuge ko avukanwa ubukristu, nyamara bakemeza ko ngo umunyarwanda avukana ingirwabwoko, ko ngo avuka ari umuhutu, umututsi cyangwa umutwa ? Kandi bemera ko Imana ari yo nkuru ku banyepolitiki bashyizeho iyo Nyabutatu, kuko nyine isumba byose. Abakristu bagifite iyi myumvire muri iki gihe, ibyo babisobanura bate ? Mu yandi magambo nabaza nti : KUKI WEMERA KO UTAVUKANYE UBUKRISTU KUKO URI UMUKRISTU KUVA UBATIZWA, ARIKO UKEMERA KO WAVUKANYE UBUHUTU, UBUTUTSI cyangwa UBUTWA BWA SO UKUBYARA ? Urumva ukwo kwemera kw’Inyabutatu nta kinyoma kirimo ? Na ndetse umukristu ashobora guhindura idini cyangwa se akarivamo ntihagire irindi ajyamo kuko atacyiryemera, kubera ko ari uburenganzira bwe.

Ariko umunyarwanda umwe yavuga ati jye ntabwo nemera politiki y’Inyabutatu sindi umuhutu, sindi umututsi sindi n’umutwa, maze bamwe mu bahutu n’abatutsi, kandi b’abakristu, bagasakuza ndetse bikabarakaza, cyane cyane abanyepoliti ! Nkaho uwo munyarwanda atari uburenganzira bwe. Ibiganiro bigacicikana hirya hino reka sinakubwira, ngo uwo munyarwanda afite ipfunwe, ibintu bigacika. Abandi nabo ngo uwo munyarwanda akorana n’umwanzi, n’ibindi bidafite ishingiro, bamwe ndetse ugasanga bakishoye mu bitutsi !! Ibi byose biri mu mpamvu zituma nongera kwemeza ko INYABUTATU NGIRWAMOKO ari gereza ya politiki, abanyepolitiki bafungiranyemo abanyarwanda bakaba badashaka ko abo bayitoroka ! Kuri iyo ngingo ya mbere reka mbe mpiniye aho.

2. Tujye ku ngingo ya kabiri yerekeranye n’uko ngo INGIRWABWOKO BW’ABANYARWANDA BUSHINGIYE KU ISURA Y’UMUBIRI WABO. Mu kiganiro nahaye umutwe ugira uti « Inyabutatu-ngirwamoko si intagatifu kuko yangiza ubumuntu » nasobanuye ko ibyo binyuranyije n’ukwemera kwigishijwe na Kiliziya Gatolika.

Koko rero, nkuko idini rya Kiliziya gatolika twigishijwe n’abihaye Imana ribivuga, abantu twese twaremwe n’Imana kimwe, nubwo buri wese afite isura ye yihariye ariko twese dufite ishusho rimwe. Abantu twese tuzi neza ko ibice bigize umubiri w’umuntu wese ari bimwe ku bantu bose batuye Isi. Inyamaswa nizo ziremye kwinshi.

Gusobanura ubwoko hashingiwe ku miterere y’ibice bimwe by’umubiri n’indeshyo y’abanyarwanda, uretse no kuba nta shingiro bifite muri kamere muntu kandi bikaba byaradutesheje agaciro kacu k’ubumuntu, binavuguruza iryo hame ry’uko abantu twese twaremwe n’Imana mu buryo bumwe. Bityo rero iyo umuntu yita umunyarwanda umuhutu, umututsi cyangwa umutwa ashingiye kuri iyo ngengabitekerezo yashyizweho n’abakoloni mu gihe bapimaga amazuru n’uburebure bw’abanyarwanda, burya aba yigize IKIGIRWAMANA kuko aba ashatse kumwitirira iyindi sura atahawe n’Imana. Ukora ibyo aba yigize umukozi wa SHITANI. Aba yishyize mu mwanya w’Imana nkaho azi imyemerere cyangwa imyumvire n’imitekerereze y’uwo munyarwanda wundi kandi atari byo. Kuko umuntu ni we wimenya uwo ari we mbere y’uko abandi bamumenya, ni we wimenya ko ari umuhutu, umututsi cyangwa umutwa, nta wundi ufite uburenganzira bwo kubimwitirira. Imana ni yo yonyine izi icyo buri muntu atekereza, kandi amategeko y’Imana abuza ikiremwamuntu kwigira ikigirwamana, ni ukuvuga kwiyitirira ubushobozi bw’Imana.

Niyo mpamvu abemera ko ingengabitekerezo z’ingirwamoko y’Inyabutatu zirimo AMADAYIMONI bafite ukuri. Hashingiwe kuri iyo ngengabitekerezo maze kuvuga, ibyo ni byo bisobanura ukuntu umuntu umwe yabonamo undi ko ari umuhutu, uwa kabiri we akabona uwo munyarwanda ari umututsi, uwa gatatu akabona ari umutwa, naho uwa kane we ntamubonemo bumwe muri ayo ngirwamoko. Koko rero, umunyarwanda witwa Munyiginya ashobora kureba uwitwa MUBANDA akabona ari umututsi, naho Mucyaba akabona MUBANDA ari umuhutu, ariko uwitwa Muzigaba akabona MUBANDA ari umutwa, kandi nyamara uwitwa Mwungura we ntagire ingirwabwoko na bumwe yitirira MUBANDA.

Imana nta bwoko igira kandi ntiyigeze ivangura abantu kuko yabaremye kimwe, nkuko Bibiliya ntagatifu ibivuga. Kimwe n’uko atari Imana yaremye amadini ngo ivangure abanyamadini, si nayo yaremye ingirwamoko y’Inyabutatu; ntabwo rero ari yo yavanguye abanyarwanda biyumvamo ko ari abahutu, abatutsi n’abatwa. Ni politiki y’abashaka ubutegetsi yabavanguye. Umunyarwanda rero ntavuka ari umuhutu, umututsi cyangwa umutwa, ahubwo izo nyito azihabwa n’abemera za ngengabitekerezo z’iyo politiki y’Inyabutatu, agakura azigishwa, noneho yazemera agahinduka atyo. Ingirwamoko HUTU-TUTSI-TWA rero ntabwo avukanwa kuko ari inyito za politiki. Iyo ngengabitekerezo navuze y’Inyabutatu-ngirwamoko HUTU-TUTSI-TWA yangiza rero UBUMUNTU kuko yubakiye ku binyoma by’uko ngo abanyarwanda tutaremye kimwe kandi nyamara Imana yaraturemye kimwe n’abandi bantu batuye Isi, ndetse twe tukaba tunasangiye urulimi, umuco n’igihugu.

Kubw’iyo mpamvu rero, biragaragara neza ko nta gitandukanya abanyarwanda uretse politiki mbi.

Abanyarwanda basangiye ukwemera gushingiye ku nyigisho za Kiliziya gatolika rero bagombye kwibohora izo ngengabitekerezo za politiki navuze, maze bakemera guhinduka. Abayobozi ba Kiliziya gatolika, kimwe n’ab’ayandi madini basangiye ukwemera gushingiye ku Imana imwe, bagombye gufata iya mbere mu kurwanya izo ngengabitekerezo mu bayoboke bayo. Niyo mpamvu bagombye gufatanya n’abandi banyarwanda barengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu bo muri wa muryango gakondo nyarwanda (Société civile rwandaise) kugirango bamagane izo ngengabitekerezo za politiki y’Inyabutatu-ngirwamoko. Mu bwigenge bwabo, ni bwo bazashobora gufasha abanyarwanda guhinduka kuko nabo ubwabo bazaba bamaze kwemera guhinduka. Bityo bagashobora no guhindura système politique y’igihugu cy’URwanda.

Umwanzuro w’iki kiganiro ni uko abanyarwandakazi n’abanyarwanda bemera ko ari abakristu bagombye gushishoza maze mu bintu bibiri bibiri bikurikira bagahitamo kimwe: Kwemera kuba abakristu bo mw’idini rya Kiliziya Gatholika cyangwa se kwemera kuba abahutu, abatutsi cyangwa abatwa bo mu Nyabutatu. Ni kimwe cyangwa ikindi. Ubukristu nyabukristu buhabanye n’ukwemera kw’Inyabutatu ngirwamoko.

Ndarangiza mbibutsa ibyo bitabo 2 nanditse biherutse gusohoka natangiye mvuga muri iki kiganiro, kuko ari byo birimo isoko y’ibi bitekerezo ntangaza. Icya mbrere (1) ni RWANDA: IMPERUKA Y’UBUHUNZI. Inkuru nziza y’Ubwiyunge nyakuri. Icya kabiri (2) ni LUMIERE DU MONDE. Pardon authentique et Justice de réconciliation pour la foi en l’humanité.

Ibibazo bidasanzwe bicyemurwa n’umuti udasanzwe, kandi impinduka nziza ikorwa n’ibitekerezo bishya.

Mugire amahoro ahoraho ni ah’ubutaha.

 

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *