Ubumwe bw’impunzi buzazivana mu buhunzi (igice 3)

By | août 19, 2023

 

Image de prévisualisation YouTube

Banyarwandakazi, banyarwanda bavandimwe ndabaramukije kandi mbifurije amahoro.

Ni Musomesha Aloys ubasuhuza, umuyobozi n’umuhuza w’umushinga w’amahoro n’ubwiyunge nyakuri DVJP, umushinga wigenga utabogamiye kuri politiki y’amashyaka n’ubutegetsi, uharanira politiki mpuzabanyarwanda n’ubutabera nungabantu.

Nishimiye nanone kubana namwe muri iyi gahunda y’ibiganiro ku bibazo bitera ubuhunzi bw’abanyarwanda hagamijwe ubufatanye mu kubishakira ibisubizo kugirango ubwo buhunzi burangire burundu.  Muri uyu mwanya ndongera kubagezaho ubundi butumwa kuri iyo ngingo ngira nti : UBUMWE BW’IMPUNZI BUZAZIVANA MU BUHUNZI.

Kimwe mu bibazo by’ingutu byateje ubuhunzi bw’abanyarwanda ni ikibazo cya politiki y’amacakubiri hagati y’ABAHUTU N’ABATUTSI. Kandi abategetsi bo muri ibyo bice byombi bananiwe kugicyemura kugirango abanyarwanda twese dushobore kubana mu gihugu cyacu cy’URwanda, nta n’umwe uba hanze yarwo yitwa impunzi. Muri ibi bihe turimo no mu bihe bizaza, iyi niyo ntego ya mbere UMUNYEPOLITIKI wese yagombye kushyira imbere. Bitaba ibyo akaba aretse gushaka umwanya mu BUTEGETSI.

Ibyadutanyije mu Rwanda ari nabyo byateye ubuhunzi dukwiye kubisezerera. Ubwo buhunzi ntibuzarangira rero mu gihe amacakubiri y’ingirwamoko Hutu-Tutsi-Twa azaba akiriho. Niyo mpamvu iyo Nyabutatu tugomba kuyivamo kugirango dushobore kugira ubumwe twifuza.  Ibiganiro hagati y’impunzi ku bibazo bitera ubuhunzi birakenewe kugirango zishyire hamwe maze zishobore gutaha mu Rwanda ! 

Nkuko nabisobanuye mu bindi biganiro, INYABUTATU ubwayo ni gereza ya politiki (prison politique). Ni kimwe n’UBUHUNZI (asile politique) kubera ko muri izo gereza abanyarwanda bashyirwamo ku ngufu za politiki igamije kubatanya no kubateranya. Nkuko abahutu, abatutsi n’abatwa ari imfungwa za politiki y’INYABUTATU, impunzi z’abanyarwanda nazo ni imfungwa za politiki y’UBUHUNZI ibirukana mu gihugu cyabo. 

Kimwe nuko muri uyu mushinga w’amahoro n’ubwiyunge nyakuri nakunze gushishikariza abanyarwanda gusohoka muri iyo gereza y’Inyabutatu, ni nako mbasaba rwose gukora ibishoboka byose kugirango dusezerere ubuhunzi. 

Iyo umunyarwanda abaye impunzi mu kindi gihugu, iby’ubuhutu, ubututsi cyangwa ubutwa bwe yagombye kubirenga kuko izo nyito zishyirwa imbere n’abanyepolitiki barwanira ubutegetsi mu Rwanda. Impunzi z’abanyarwanda rero zagombye kugira ubumwe butagira ayo ngirwamoko ya politiki kuko ntacyo abamarira mu bihugu by’amahanga bahungiyemo. Abanyarwanda b’impunzi rero bakwiye kureka amacakubiri ashingiye kuri ayo ngirwamoko. Icyo impunzi z’abanyarwanda zihuriyeho ni UBUHUNZI n’UBUNYARWANDA.

Nibyo bamwe mu banyarwanda b’impunzi baririmbye mu mwaka wa 2003 mu ndilimbo yitwa MBWIRA MUNYARWANDA natangije iki kiganiro, hashize imyaka 20 !! Umuntu avuze ko abo bavandimwe barebye kure ntiyaba abeshye !

Ni kimwe n’uko abarwanashyaka b’ishyaka runaka iyo bahindutse impunzi batagombye kwibeshya cyangwa kubeshya biyitirira iryo shyaka mu gihugu bahungiyemo. Urugero ni uko hanze y’igihugu cy’U Rwanda, nta mpunzi yagombye kwiyitirira ishyaka rya MDR Parmehutu, MRND cyangwa FPR-Inkotanyi. Ibyo ntibishobora kubangikana. Ku bireba Inyabutatu nabyo ni kimwe !

Ibi birashimangira ibyo nasobanuye mu biganiro biheruka ku bumwe bw’impunzi, ubwo navugaga ko nta shyirahamwe ry’impunzi ryagombye kwiyita ishyaka rya politiki. Amashyaka ya politiki aba agamije ubutegetsi kandi ubwo butegetsi ntawe ushobora kububonera mu gihugu yahungiyemo. Niyo mpamvu bamwe mu bagize amashyirahamwe yitwa amashyaka mu buhungiro iyo bashaka kujya mu butegetsi mu Rwanda ariho bajya kwiyamamariza. Ntibashobora kwiyamamariza mu buhungiro. Kuri iyo ngingo ariko nabwo dushobora kwibaza niba abo banyepolitiki bakwiye kwitwa impunzi kuko amategeko agenga ubuhunzi avuga ko nta mpunzi ijya mu gihugu yahunze ! Ni kimwe nanone n’amazina  y’imyanya y’ubutegtsi n’ibyubahiro bamwe mu mpunzi bahozemo mu Rwanda. Kubera ko iyo myanya ntayo baba bagifite mu buhungiro, ntibagombye gukomeza kuyiyitirira kandi ibyayo byararangiye kera ! Ibyo nzabigenera ikindi kiganiro.

Tugarutse kuri ya macakubiri ya politiki y’Inyabutatu mu buhungiro, ikindi gishimangira nanone ko impunzi nta ngirwamoko zagombye kwiyitirira ni uko, nkuko tubizi, muri ubwo buhungiro harimo abanyarwanda biyita abahutu, hakaba n’abitwa abatutsi, ndetse n’abitwa abatwa. Iyi ni ingingo ikomeye ikwiye gushimangira UBUFATANYE BW’IMPUNZI muri wa MURYANGO W’UBUMWE BW’IMPUNZI Z’ABANYARWANDA, kubera ko bose basangiye ubwo BUHUNZI. Kuba impunzi si igisebo, ahubwo umuntu ugira uruhare mu guhindura abandi benegihugu impunzi ni we ukwiye kugira igisebo.

Nta bumwe bw’impunzi z’abanyarwanda bwashoboka rero igihe cyose ayo ngirwamoko yakomeza guhabwa agaciro kuko nyine arushaho kubatanya no muri ubwo buhungiro. Bikomeje gutyo, ubuhunzi ntibushobora kurangira. Ni ngombwa rero gufatana urunana no gufatanya mu kurwanya ibitera ubuhunzi.

Umwanzuro : Ni ibiki bikwiye kugenderwaho mu kwubaka uwo muryango w’ubumwe bw’impunzi (conditions)

1) Ubuhutu, ubututsi n’ubutwa nta mwanya buzagira muri uwo muryango. Uwo muryango nta bwoko ugira. Nta gaciro ayo ngirwamoko akwiye kugira mu buhungiro. Abanyarwanda benshi b’impunzi barokotse ubwicanyi bwakozwe na bamwe mu bahutu n’abatutsi nyuma bose baza bahurira mu bihugu by’amahanga bayashakamo ubwo buhungiro. Iyo ni imwe mu mpamvu yagombye ahubwo kubahuza. Impunzi ntizishobora kuzasubira mu Rwanda zidashyize hamwe.

2) Imyanya y’ubutegetsi n’ibyubahiro nta mwanya bizagira muri uwo muryango kuko impunzi zose zikwiye kwubahwa kimwe. Uyu muryango ntabwo ubogamiye kuri politiki y’ubutegetsi bw’igihugu. Nta byubahiro bikwiye guhabwa bamwe mu mpunzi kurusha abandi kubera amashyirahamwe yitwa amashyaka cyangwa indi myanya y’ibyubahiro bamwe bahoranye mu Rwanda.

3) Intego y’uwo muryango ntabwo ari ukuvanaho ubutegetsi cyangwa guhindura abategetsi b’U Rwanda, ahubwo ni ugushakira hamwe umushinga wo kuvanaho impamvu zose zitera ubuhunzi no guhindura système politique iriho mu Rwanda KUGIRANGO DUSEZERERE UBUHUNZI BURUNDU. Uwo mushinga rero umunyarwanda wese agomba kuwibonamo, niyo mpamvu utagomba kugira ibara rya politiki y’amashyaka cyangwa y’Inyabutatu. 

 Umuryango uzajyaho ute ? 

Kuri iyo ngingo, igitekerezo cy’uyu mushyinga w’amahoro n’ubwiyunge nyakuri DVJP ni uko uwo muryango watangizwa n’abanyamakuru bari mu buhungiro. Noneho bagatumiza abanyarwanda banyuranye bo mu buhungiro bavugira rubanda kandi bashishikajwe n’impinduka yo kurangiza ubuhunzi kugirango bashakire hamwe ibisubizo ku bibazo bitera ubwo buhunzi.

Ibibazo bidaszanzwe bicyemurwa n’umuti udasanzwe kandi impunduka nziza ikorwa n’ibitekerezo bishya.

Ndabashimiye kuntega amatwi, mugire amahoro ahoraho.

 

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *