Ikibazo cy’ubuhunzi bw’abanyarwanda ni ingorabahizi. Iyo twitegereje amateka y’igihugu cyacu cy’U Rwanda, tubona ko byatunaniye kukibonera umuti. Ari abanyepoliki bo mu mashyaka, ari abasilikare, ari abasilikare b’abanyepolitiki, ingufu zabo ntizashoboye kurangiza icyo kibazo. Bose byarabananiye. None tubigenze dute ? Abandi bazacyemura icyo kibazo ni bande ? Bazakoresha izihe ngufu, mu buhe buryo ? Muri iki kiganiro, turumvamo ibitekerezo bishya kandi bikomeye bikwiye gufasha abanyarwanda gukora impinduka nziza yo kurangiza noneho ubuhunzi burundu kandi mu mahoro.