BANYEPOLITIKI NIMUREKURE UBUTABERA BWA RUBANDA BWIGENGE : IMPUNZI ZITAHE

By | novembre 11, 2023
Image de prévisualisation YouTube

 

Banyarwandakazi, banyarwanda bavandimwe ndabaramukije kandi mbifurije amahoro.

Ni Musomesha Aloys ubasuhuza, umuyobozi n’umuhuza w’umushinga w’amahoro n’ubwiyunge nyakuri DVJP, umushinga wigenga utabogamiye kuri politiki y’amashyaka n’ubutegetsi, uharanira politiki mpuzabanyarwanda n’ubutabera mpuzanungabantu.

Nishimiye nanone kubana namwe muri iyi gahunda y’ibiganiro ku bibazo bitera ubuhunzi bw’abanyarwanda hagamijwe ubufatanye mu kubishakira ibisubizo kugirango ubwo buhunzi burangire burundu. Muri uyu mwanya ndabagezaho ubundi butumwa ngira nti : BANYEPOLITIKI NIMUREKURE UBUTABERA BWA RUBANDA BWIGENGE IMPUNZI ZITAHE.

Igihe cyose ubutabera buzaba butegekwa n’abanyepolitiki mu gihugu cyacu cy’Urwanda ntibuzashobora kwigenga. Bityo rero akarengane gatezwa n’abo banyepolitiki ntikazashobora gucika kandi bazakora ibishoboka byose kugirango badahanirwa ibyaha bakora. Ngo ntawe urega uwo aregaho. Niyo mpamvu abanyarwanda bazakomeza guhunga ubwo butegetsi bubakandamiza, bubica, bubafungira ubusa, bubasenyera, bubambura imitungo, busahura imitungp y’igihugu, n’ibindi byaha kubera ko inzego z’ubucamanza ari bo nyine bazitegeka. KUTAGIRA UBUTABERA BWIGENGA RERO NI KIMWE MU BIBAZO BITERA UBUHUNZI.

Muri iyi minsi hari inkuru igezweho yerekeranye n’igitekerezo cyatanzwe na bamwe mu banyepolitiki b’abasivili kirebana n’imbabazi rusange bita « amnestie générale » ngo zikwiye kuzahabwa abanyarwanda bakoze amahano y’ubwicanyi ndengakamere n’ibindi byaha bikomeye nk’ibyo maze kuvuga mu bihe byashize. Abo banyepolitiki bakavuga ko ngo gutanga izo mbabazi bizaba ari mu nyungu rusange z’abanyarwanda. Birumvikana ko izo mbabazi ari iza politiki atari imbabazi hagati y’abantu barebwa n’ibibazo by’amakimbirane ku giti cyabo.

Kuba iki gitekerezo kiri guteza impaka nyinshi mu banyarwanda ni kimwe mu bimenyetso bigaragaza neza ko UBUTABERA ARI UBWA RUBANDA ATARI UBW’AMASHYAKA YA POLITIKI AGAMIJE UBUTEGETSI nkuko abanyepolitiki babyibeshya. Ikindi cyagaragaye ni uko ubwo buryo bw’imbabazi rusange butajyanye n’ibihe abanyarwanda turimo n’ibindi byahise kubera amateka mabi twaciyemo, bityo bukaba butatubereye. Izi mpaka ariko ni nziza cyane kuko zirerekana ko abanyarwanda bamaze gutera intambwe ndende muri uru rugendo rw’impinduka bashaka. Ikigaragaza nanone iyo ntambwe ni uko abadashaka izo mbabazi rusange bamaze gusobanukirwa ko zaba zifitiye inyungu gusa abanyarwanda bakoze amahano hamwe n‘abanyamahanga bafatanyije mu buryo bwa politiki. Ko rero abanyarwanda b’inzirakarengane bakorewe ibyo byaha bo nta nyungu babona muri izo ngirwambabazi

Ibi birashimangira ahubwo igitekerezo mperutse gutangaza  mvuga ko Urwanda rukwiye kuvanaho Repubulika cyami-gikoloni rukigenga maze ubuhunzi bukarangira burundu, kubera impamvu 5 zikurikira:

1) Impamvu ya mbere : ni uko kuvuga ko ibibazo bya politiki byacyemurwa n’imbabazi rusange (amnestie générale) bitari mu muco karande w’abanyarwanda. Ntabwo bitanga ubutabera ahubwo ni uburyo bwa politiki twigishijwe n’abanyamahanga mu mategeko twahawe n’abakoloni b’ababiligi. Abazanye icyo gitekerezo bagendera ngo ku byabaye mu gihugu cya Afrika y’Epfo nkaho ibibazo byo muri icyo gihugu ari kimwe n’iby’abanyarwanda, kandi atari byo. Muri icyo gihugu, ibibazo byabo byari hagati y’abiramura kavukire n’abazungu. Birumvikana ko icyo gihugu kidahuje umuco n’Urwanda. Mu Rwanda ubutegetsi bwakandamije abanyarwanda mu mateka y’ingoma ya Repubulika bwari buyobowe n’abandi banyarwanda.

2) Impamvu ya kabiri : ni uko abongabo bashyira imbere gusa ibitekerezo cya Nelson Mandela biyibagije ko natwe abanyarwanda dufite Kizito Mihigo watwigishije imbabazi n’ubwiyunge kandi agafasha abanyarwanda benshi kubabarirana. Uwo muti w’ibibazo byacu bagombaga kuwushakira no mu bihangano bye n’iby’abandi banyarwanda ndetse n’ibyabo bwite. Abo banyepoliki bavuga ko izo mbabazi rusange zareba gusa ibyaha bya politiki kandi ko ngo ari ubutabera bwunga (justice réparatrice ou restaurative). Nyamara ahubwo hari n’ibindi bihugu ubwo butabera bukoreshwa ku bindi byaha kandi bukayoborwa n’abahuza (médiateurs) bigenga batari abanyepolitiki. Ni byiza ariko gutekereza kuri ubwo butabera bwunga kuko n’Umuryango w’Abibumbye ONU ubwayo washishikarije ibihugu byose byo kw’Isi kwitabira ubutabera mpuzabantu (médiation) (voir page 220 LUMIERE DU MONDE).

3) Impamvu ya gatatu : ni uko abanyepolitiki bazanye icyo gitekerezo bari muri campagne yo gushaka kujya mu butegetsi bw’igihugu, muri iki gihe buyobowe na FPR-Inkotanyi, kuko babikoze muri uyu mwaka wa 2023 ubanziriza uw’amatora ya prezida wa Repubulika utaha wa 2024. Ibi birerekana nyine ko ari mu nyungu za politiki yo kugera ku butegetsi bw’igihugu kugirango bazabusangire n’abari muri FPR-INKOTANYI basa nkaho ari bo basabira izo mbabazi rusange. Ni bwo bwa mbere rero ibi bitangajwe ku mugaragaro. 

Nkuko nakunze kubivuga mu biganiro binyuranye no mu nyandiko ntangaza, abanyarwanda dukwiye kubanza kwiyumvisha ko uburyo dufite bwo kuyobora igihugu cy’Urwanda atari ubwacu. Nitutabanza kwiyumvisha ibi bintu ngo dutinyuke dushake uburyo bwacu twumvikanyeho dukoresheje ibitekerezo byacu bihuye n’umuco wacu w’abanyarwanda, tuzakomeza kugira ibibazo byinshi.

4) Impamvu ya kane ari nayo ikomeye: ni uko abo banyepolitiki bakomeje kwivanga mu bibazo by’ubutabera kandi bakarenga bakavuga ko ngo bashaka ubutabera bwigendaUBUTABERA N’UBWIYUNGE ntibugomba kujya mu mishinga y’amashyaka y’abanyepolitiki; iyo ni imishinga y’Umuryango Gakongo (Société civile) ikwiye gukorwa mu nyungu za RUBANDA RW’ABANYARWANDA (communauté rwandaise). Niyo mpamvu uyu Mushinga w’Amahoro n’Ubwiyunge Nyakuri DVJP natangije muri 2001 ari umushinga utabogamije kuri politiki y’amashyaka n’ubutegetsi. Ntabwo nywukora mu nyungu z’ubutegetsi (pouvoir exécutif).

Nkuko bigaragara ku mutwe wa site internet y’uyu mushinga, mparanira « Ubutabera n’ubwiyunge nyakuri buyobowe n’Umuryango Gakondo mu nyungu za Rubanda » (« La justice et la réconciliation authentique par la société civile et pour la communauté »). 

5) Impamvu ya gatanu. Amashyaka ya politiki atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR-INKOTANYI atangiye guhindura UBUTABERA BWUNGA umushinga wayo, akwiye kurekura uwo mushinga, akawurekera Umuryango Gakondo Nyarwanda wigenga (Société civile rwandaise indépendante) nkuko nabisobanuye mu biganiro  byinshi binyuranye mu myaka irenga 22 ishize ndetse no mu bitabo bibiri mperutse kwandika. UBUTABERA MPUZABANTU (justice de la médiation) n’UBUTABERA BWUNGA (justice réparatrice) ni amashami 2 y’UBUTABERA MPUZANUNGABANTU (justice de la réconciliation), imwe muri gahunda (programmes) 3 zigize uyu mushinga.

Umwanzuro : 

Abanyepolitiki bari mu butegetsi bw’igihugu mu Rwanda nabo nibarekure inzego z’ubutabera n’ubumwe n’bwiyunge; kugirango izo nzego ziyoborwe n’abanyarwanda batari mu mashyaka ya politiki bityo zishobore kwigenga. Ndahamya ko ibyo babikoze abanyarwanda benshi bafungiye ubusa bahita barekurwa, ndetse n’impunzi zigahunguka. Kuko abo bose ari inzirakarengane za politiki.

Impamvu batabikora ngo ni uko bamwe muri bo bafite ubwoba ko aribo bahita bafatwa bagafungwa cyangwa bagahunga ubwo butabera bwaba bwigenga.

Jye mbona iyo mpamvu nta shingiro ifite kuko utagirira ubwoba intambara ntiyagirira ubwoba ubutabera ! None se niba batinya ubutabera kandi bazi ko bakoze ibyaha, kuki barenganya abandi bazi ko nta byaha bakoze ? 

Nanone kandi, niba nabo batinya ubwo buhunzi, kuki bashaka ko abandi bahera mu buhunzi kubera ubwo butabera butigenga bakomeza kugundira ? 

  • Igisubizo gikwiye ni ikihe ?

Muri uyu mushinga w’amahoro n’ubwiyunge nyakuri DVJP mvuga ko dukwiye gushakira igisubizo mu muco karande wacu wo gucyemura ibibazo twari dufite mbere y’uko abakoloni badutegeka UBUCAMANZA MPANABYAHA. Bwari UBUTABERA BWUNGA BWA RUBANDA BWABERAGA KU KARUBANDA NTAWE BUHEJE.

  • Igisubizo gikwiye rero, ni ugushaka ubundi butabera nita UBUTABERA MPUZANUNGABANTU bwigenga (médiation et justice réparatrice de réconciliation) : hakajyaho inama mpuzabantu (Conseils de médiation) mu gihugu hose, n’Inteko y’ukuri n’ubutabera bwunga (comités de médiation  »Vérité et Justice réparatrice de réconciliation ») mu rwego rw’igihugu no mu ntara zose (pages 232, 233 tome 2)
  • Hashyirwaho amategeko nyobozi y’ubwiyunge atanu (5) akurikira :

1. Itegeko rivana muri politiki ingirwamoko y’ubuhutu, ubututsi n’ubutwa kandi rikayavanamo politiki

2. Itegeko-nyobozi ry’imbabazi risobanura ubwiyunge nyakuri

3. Itegeko rishyiraho inama mpuzabantu (conseils de médiation) n’inteko mpuzabantu y’ukuri n’ubutabera bwunga (comités de médiation « Vérité et Justice réparatrice de réconciliation »)

4. Itegeko rigena umwuga w’abahuza mu butabera mpuzabantu

5. Itegeko rigena umwuga w’abayobozi b’ubwiyunge mu rwego rwa politiki mpuzabanyarwanda

  • Ibi byose bikaba bisaba kuvanaho Repubulika cyami-gikoloni tugashyiraho Repubulika yunze ubumwe y’URwanda rwiyunze

Ibi bitekerezo bishya bya politiki murabisanga mu bitabo 2 nanditse biherutse gusohoka. Icya mbere (1) ni RWANDA: IMPERUKA Y’UBUHUNZI. Inkuru nziza y’Ubwiyunge nyakuri. Icya kabiri (2) ni LUMIERE DU MONDE. Pardon authentique et Justice de réconciliation pour la foi en l’humanité.

 Ibibazo bidasanzwe bicyemurwa n’umuti udasanzwe, kandi impinduka nziza ikorwa n’ibitekerezo bishya.

Murakoze ndabashimiye, mugire amahoro ahoraho .

 

 

 

 

 

 

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *