Daily Archives: mai 19, 2024

TURASHAKA IBIGANIRO N’UBUTABERA GACANZIGO

Image de prévisualisation YouTube

IBARUWA IFUNGUYE YANDIKIWE ABANYARWANDAKAZI N’ABANYARWANDA BOSE BATUYE ISI

 

IMPAMVU : TURASHAKA GACANZIGO.

 

KU BANYARWANDAKAZI N’ABANYARWANA MWESE BENE GIHUGU CY’U RWANDA

 

BANYARWANDAKAZI, BANYARWANDA

 

TWEBWE GAHURU, GATUZA na GATI tubandikiye iyi baruwa ifunguye kugirango tubagezho icyifuzo cyacu : TURASHAKA GACANZIGO !

 

UYU MUNSI  UKO TURI BATATU TWAHURIYE MU GACACA  DUSHAKA ABAHUZA BADUFASHA GUCYEMURA INZIGO DUFITANYE KUVA KERA.

NTITWASHATSE IMANZA KUKO DUSHAKA GUCA GACACA GACAMANZA MU RWANDA RWA GASABO !

Ntidushaka GACACA GACAMANZA wiyise  GAHIMBABINYOMA  mwene GACABIRANYA ka MUKOLONI ukomoka kuri LONI.

Ntidushaka GACACA GACAMANZA GAHIMBABINYOMA kuko se umubyara ariwe GACABIRANYA avindimwe na RUSISIBIRANYA ubyara MBABAZI RUSANGE RUSANGIZABINYOMA n’impanga ye MBABAZI GARASIYA.

MURUMVA RERO KO GACACA GACAMANZA avindimwe mwa sewabo na MBABAZI RUSANGE impanga ya MBABAZI GARASIYA dukurikije ibisekuru n’ibisekuruza byabo Umushinga w’amahoro DVJP uherutse kutubwira.

Ntidushaka GACACA GACAMANZA gaca imanza kabanje guca umurongo hagati ya bene KANYARWANDA kuko gacira imanza bamwe abandi bidegembya !

Ntidushaka GACACA GACAMANZA GATANYA INGO N’IMIRYANGO ntikagire INDANGAGACIRO, ari nayo mpamvu kiyise GAHIMBABINYOMA.

Oya ntidushaka GACACA GACAMANZA kuko nawe ari UMWUZUKURU WA MUKOLONI kimwe na MBABAZI RUSANGE n’impanga ye MBABAZI GARASIYA.

 

 

NANONE KANDI TWANZE KUJYA MU RUKIKO KUKO NARWO RWASHYIZWEHO NA MKOLONI MUBILIGI.

GACACA GACAMANZA N’URUKIKO RWA MUBILIGI BYOSE NI KIMWE !

 

TURABASABA KWIRUKANA MU GIHUGU CY’U RWANDA MBABAZI RUSANGE NA MBABAZI GARASIYA BAGASUBIRA IWABO KWA MUBILIGI.

 

TURASHAKA ABAHUZA BADUFASHA GUCA UBWO BUCAMANZA BUCA IMANZA BURARAMYE KUKO BUTAREBA ABO BUZICIRA

Niyo mpamvu bwica amategeko n’umuco karande by’abanyarwanda.

Ntidushaka ubwo bucamanza bucagagura amateka y’igihugu kimwe cy’URWANDA bugacamo ibice abanyarwanda.

Oya ntidushaka abaryamanza barya indimi zabo mu manza ntibumve indimi z’ababuranyi babiyambaje ahubwo bakabacuza ibyabo bamaze kwica amategeko. Oya.

Ntidushaka ubucamanza bwica ubutabera bugahinduka ubutareba.

Oya ntidushaka ubwo butareba butanireba ngo bubone kandi bahane ibyaha bw’abanyepolitiku babushyiraho.

Ntidushaka ubutareba bwo mu butayu butagira ubuntu n’ubumuntu bwa kimuntu.

Oya ntidushaka ubutareba bw’abashorabinyoma n’abashoramari mu matiku y’abanyepolitiku.

Oya ntidushaka ubucamanza buca iruhande rw’amategeko butarengera abarengana ahubwo bukarushaho kubasonga.

Oya ntidushaka n’ubutareba bureba imirari bugafunga budafungura ndetse ntibunafungurire imfungwa bwafunze.

Ntidushaka ubucamanza buhana budahanurira ababuranyi kugirango bahinduke maze bareke guhindana imitima.

Ntidushaka ubucamanza buhimbira ibyaha ababuranyi.

Ntidushaka ubucamanza butanya ababuranyi kandi butagira impuhwe.

Ntidushaka imanza z’ababurana bari ku ngoyi n’ubucamanza budaca iyicarubozo rikorerwa ababuranyi.

Ntidushaka ubucamanza bubohera imfungwa mw’ibohero ritazwi aho riherereye no mu gihe kitazwi kandi kitagira iherezo.

Oya ubwo buryamanza n’ubwo butareba nabwo turabwanze.

 

Kubera izo mpamvu zose,

Ntidushaka amategeko MVARUGANDA n’ubucamanza MVAMAHANGA.

 

  •  BANYARWANDAKAZI, BANYARWANDA

 

GAHURU, GATUZA na GATI TURASHAKA IBIGANIRO !

TURASHAKA GACANZIGO  GAKONDO !

TURASHAKA GACANZIGO GAKONDO GACABINYOMA WA KANYARWANDA.

Turashaka GACANZIGO GAHUZA IMIRYANGO KAGAHOZA ABANA B’IYO IMIRYANGO.

Turashaka GACANZIGO gafungura imiryango ya gereza zo mu RWAGASABO

Turashaka GACANZIGO gafungura imfungwa za politiki.

Turashaka GACANZIGO gafungura imfungwa zifunze mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Turashaka GACANZIGO gafungura imfungwa zirengana kakanafungurira imfungwa zitegereje kurangiza ibihano.

Turashaka GACANZIGO kavanaho imanza zose zaciwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko arengera uburenganzira bwa muntu.

Turashaka GACANZIGO gahuza abarengana n’abarenganya, badacagagurana, badacirana mu maso, gaca amatiku kandi katica amategeko n’umuco nyarwanda.

Turashaka GACANZIGO gahumuriza abahungabanye, gahumeka ubutabera nyabutabera.

Turashaka GACANZIGO gahuza abahunze n’ababuze aho bahungira.

Turashaka GACANZIGO KUNGA KANDI KUNGANIRA UBUTABERA BW’ABANYAMATEGEKO YA KIMUNTU.

Turashaka UBUTABERA BWUNGA KANDI BURIMO IMPUHWE N’IMBABAZI.

Turashaka amategeko NYAMUNTU n’ubutabera GAKONDO.

 

  •   BANYARWANDAKAZI, BANYARWANDA

TWAGISHIJE INAMA KIZITO MIHIGO WAHIZE BOSE KUKO AFITE UBUMENYI BUHAMBAYE BU BIJYANYE NO GUCA INZIGO. TURAZI KO ARI UMUHUZA MUKURU akaba N’UMUYOBOZI W’IKIRENGA W’UBWIYUNGE NYAKURI ! NI WE WATUGIRIYE IYI NAMA YO KUBANDIKIRA IYI BARUWA IFUNGUYE.

 

DORE IBYO KIZITO MIHIGI YATUBWIYE:

 

 » Bavandimwe dusangiye UKWEMERA n’UBUMUNTU ndabaramukije !

Nabateze amatwi none nimureke mbagire inama isumba izindi.

NIBA MUSHAKA GACANZIGO GAKONDO GACABINYOMA WA KANYARWANDA;

 NIMUSHAKE MBABAZI NYAKURI WA NYILIMBABAZI KUKO ARI WE KURI kurangiza inzigo.

NIMUMUSHAKE MBABAZI NYAKURI WA NYILIMBABAZI MUBISHYIZEHO UMUTIMA KUKO ARI WE NZIRA y’UBUTABERA NYAKURI BUHAGAZE NEZA BUDAHENGAMYE.

NIMUMUSHAKE MBABAZI NYAKURI WA NYILIMBABAZI MUBISHYIZEMO URUKUNDO KUKO ARI WE BUGINGO bw’Ubuzima buhoraho. 

MUGENDE MWUMVE YA NDILIMBO YANJYE NISE « ITEME« . IRYO TEME NI RYO RIZABAHUZA MAZE RIGASHYIRA IHEREZO KU NZIGO ZABASARITSE MWEBWE GAHURU, GATUZA na GATI dore ko imyaka imaze kuba myinshi cyane. 

NIMUKORESHE UMUTIMANAMA WANYU na ROHO NTAGATIFU YANYU MAZE MUSABE NYILIMBABAZI AHOHEREREZE MBABAZI NYAKURI ABASAKAREMO.

MURAMENYE KANDI NTIMUZUMVIRE MBABAZI RUSANGE RUSANGIZABINYOMA RWA RUSISIBIRANYA NGO MWUMVE IBYO ABABWIRA. URIYA NTACYO APFANA NA MBABAZI NYAKURI nkuko intumwa yanjye iherutse kubibabwira mu butumwa yabagejejeho mu minsi ishize. Mwibuke ko yabibukije kwumva indilimbo zanjye « NAMAGANYE ABANYEMERA AMABABI » na « IBISUBIZO BY’UBUZIMA« .

MBABAZI RUSANGE RERO MUZAMWIRINDE KUKO ICYO AGAMIJE ARI UGUSENYA UBUTUMWA BWANJYE NA KMP !

MBASEZEYEHOB RERO, MUGIRE AMAHORO N’UBUGINGO BUHORAHO. MUSIGARANE N’INTUMWA ZANJYE !  »

YARI MUTAGATIFU MIHIGO

  •  …….

 

  • NONE RERO BANYARWANDAKAZI BANYARWANDA:

 

KIZITO MIHIGO YATUBWIYE KO IBI BYOSE BISABA URUGENDO. ARI NAYO MPAMVU TUGOMBA GUSABA ABANYARWANDA BOSE KUDUHA GACANZIGO N’ABAHUZA BADUFASHA KWIYUNGA.

 

MU GIHE TUGITEGEREJE IGISUBIZO CYANYU CYIZA KANDI CYIHUSE,

TUBAYE TUBASHIMIYE

MUHIRE AMAHORO.

 

IYI BARUWA IFUNGUYE ISHYIZWEHO UMUKONO NATWA GAHURU, GATUZA NA GATI.

……………..

 

GAHURU, GATUZA na GATWA rero, nyuma yo kubona iyi baruwa yanyu, nifuje kuyisangiza abandi no kubagezaho ikiganiro cy’ABANYARUMURI mugiye kwumva. Mu biganiro byanyu uzagirana, iki nacyo kizabafasha kubona  »…Umuti wo kurangiza inzigo zanyu ».