Monthly Archives: avril 2024

Mbabazi rusange uzumva ryari ?

 

Image de prévisualisation YouTube

 

MBABAZI RUSANGE uzumva ryari ?

Waje uturutse i RWANDA ubwira abanyarwanda b’Isi yose ko utuzaniye ibisubizo ku bibazo bya politiki, muri iki gihe twegereje amatora, kugirango tuzashobore kubana neza mu gihugu cyacu. Muri uko kwiyamamaza, watangiriye urugendo rwawe muri LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA ugezeyo udutangariza nanone ko nta NEZA wazanira abanyarwanda yaruta IMBABAZI, abakoze ibyaha n’abatakoze ibyaha bose ukabashyira hamwe ukabahindura beza, ari ku mutima ndetse no kuri roho.

Urwo rugendo rwo kwiyamamaza warukomereje muri CANADA uhasesukana ISHEMA ryinshi. Ugezeyo washimangiye icyo gitekerezo cya POLITIKI Y’URWIGANWA ndetse wongeraho n’ikindi cy’ubudasa aricyo cy’impanga z’ABAHUTU N’ABATUTSI zisa ariko zidasa, ngo bityo bikaba nta mpamvu izo mpanga zitasangira ibyaha n’akarengane kugirango zisaranganye byose muri politiki y’imbabazi zawe…

Muri uko kwiyamamaza, aho hose wagendaga uvuga ko URWANDA rutagombye kuba nka Singapour kuko itari ku mugabane wa AFRIKA ahubwo ko rukwiye kwigana  AFRIKA Y’EPFO ya MANDELA, ngo kuko apartheid yo muri icyo gihugu ari kimwe n’iy’INYABUTATU NGIRWAMOKO yo mu Rwanda rwa Gasabo da ! Ni bwo abayoboke bawe batangiraga kukwita MANDELA W’URWANDA !

Icyakurikiye izo mvugo n’ibyivugo bya POLITIKI Y’URWIGANWA ni imyigaragambyo y’abadapfana ijambo, batangarije abanyarwanda ko badashaka kubaho batariho, maze bakangurira buri wese ko iyo myigaragambya imureba. Iyo myigaragambyo yatangiriye muri Amerika na Afrika y’epfo, aho abigaragambije bagiye basobanura ko MANDELA atari rwo rugero rwiza ku Banyarwanda, bakwamaganira kure MAZE ISI YOSE IRAKANGARANA.

Abaharanira UBWIYUNGE NYAKURI nabo ntibatanzwe muri izo mpaka, ahubwo bagiye kubaza KIZITO MIHIGO icyo nawe abitekerezako. MIHIGO ntiyatinze gutanga igisubizo kirimo umujinya mwiza agira ati : » MBABAZI RUSANGE UZUMVA RYARI ? Imyaka yose ishize mbwira abanyarwanda ko NAMAGANYE ABANTEMERA AMABABI ntabwo urumva icyo nashatse kuvuga ? Politiki yawe ibangamiye ubutumwa bwanjye, shaka indi turufu ya politiki iyo yabaye ikigarasha kuva nashinga KMP« .

Kubera iyi mpamvu, abakunzi ba KIZITO bongeye kwumva indilimbo ze maze si ukuzisesengura bivayo ! Bazamura ijwi hejuru cyane bati Afrika y’epfo ifite MANDELA wayo, natwe mu RWANDA RWACU dufite KIZITO MIHIGO wacu wahize bose akaba uwa mbere mu gusobanura iby’URUPFU NDETSE AKANATWIGISHA IMBABAZI N’UBWIYUNGE NYABWIYUNGE ! Intumwa za KIZITO zahise zikwamaganira kure wowe MBABAZI RUSANGE zikubwira ko upfobya imbabazi n’ubwiyunge ugamije inyungu zawe gusa

Ubwo igitego cya mbere uba uragitsinzwe !

Umaze kubona ko ibintu bikomeye wakomereje i BURAYA usangayo Umujyanama wawe muri politiki no mu mategeko. Uyu nawe amaze kubona ibyo byose yahise atangaza ko ngo abakoze iyo myigaragambyo bakubeshyeye kuko ngo utigeze upfobya ubwiyunge, ko rwose ahubwo ibyo wavuze ari ubutabera bwunga gusa (justice réparatrice) kuko ayo magambo atigeze asoboha muri discours zawe zo kwiyamamaza mu matora ya Prezida wa REPUBULIKA CYAMI-GIKOLONI.

Umaze kwumva uwo muyoboke wawe akaba n’umwunganizi muri politiki no mu mategeko, wunze murye maze mwunga ubumwe nkuko bisanzwe iteka, ni bwo watangarizaga abamaganye igitekerezo cyawe mw’ijwi riranguruye uvuga ko ngo « BAKWUMVISE NABI NDETSE BARAKUBESHYERA’‘. Ni uko uhindura imvugo uvuga ko ngo ibyo wavuze ari UBUTABERA BWUNGA » nkuko umujyanama wawe yabikubwiye ! Ushaka guhindura abandi ababeshyi kandi ari wowe uri kubeshya, nkuko bimenyerewe muri politiki kw’Isi yose. Niyo mpamvu ibyo ntawe byatangaje kuko ari ibisanzwe !

 

MBABAZI RUSANGE uzumva ryari koko !

Umaze kwumva utanyuzwe wasubiye muri AMERIKA kubaza GIRANEZA icyo abitekerezaho. Ntibyatinze mwagarukanye i BURAYA musanga ARIKO abandi baharanizi b’Ubwiyunge nyakuri natwe turi gukora indi myigaragambyo mu buryo bwacu kandi twemeza ko UBUTABERA BWUNGA ntacyo bupfana nawe MBABAZI RUSANGE. Iyo myigaragambyo irangiye uribuka ko twacakiranye tukajya impaka bigatinda, maze ugasohoka muri izo mpaka utsinzwe igitego utazibagirwa !

Ubonye utsinzwe icyo gitego cya kabiri wasubiye i RWANDA, ayo mahanga yose umaze kuyazenguruka ukora mitingi zidafite icyo zagezeho kuko igitekerezo cya n’umwe wacyemeye !

 

Mu gihe abanyarwanda bibwiraga ko izo mpaka zarangiye, muri iyi minsi twumvise WAGARUTSE i Burayi kuhashakira izindi mbaraga. Ariko noneho uje uri KARUNDURA pe ! Mu makuru yatangajwe na RADIO MPUZA CANADA-RWANDA twongeye kwumva icyo igitekerezo cyawe noneho ugishingira ku masezerano ya ARUSHA yapfubye kera rugikubita adashyizwe mu bikorwa !  ..

Ndetse noneho uzanye akandi gashya kuko uvuga ko ngo abanyarwanda dukwiye kwigira kuri SENEGAL kuko politiki y’aba leaders b’icyo gihugu ariyo igezweho muri iki gihe. None uti ibya MANDELA wa Afrika y’epfo ndemeye tubireka, ariko dufate ibya SENEGAL ni cyo gihugu kigezweho kandi naho mperutseyo vuba aha !

 

Ariko MBABAZI RUSANGE uzumva ryari koko ?

Ubushizwe wabwiwe ko kuba warabaye muri Afrika y’epfo bitavuze ko icyo gihugu ari URWANDA. Nanone n’ubu ni kimwe, kuba waragiye no muri Sénégal ntibivuze ko icyo gihugu gihindutse URWANDA . Byumve neza nibiba ngombwa wicecekere, urata igihe cyawe kuko KIZITO MIHIGO TURACYARI KUMWE. Kuba tutamubonesha amaso ntibivuze ko tutari kumwe !

 

MBABAZI RUSANGE urashaka iki ko intumwa za KIZITO MIHIGO tutagushaka ? Niba warakoreye abanyarwanda ibyaha, basabe imbabazi ku giti cyawe, niba kandi hari abagukoreye ibyaha nabo ubahe imbabazi ku giti cyawe. Ibindi byose uvuga nta shingiro bifite.

 

Emera rero ko n’igiteko cya gatatu ugitsinzwe maze ugende ubutazagaruka !

 

Nta MABAZI RUSANGE MU RWANDA no mu BANYARWANDA kuva KIZITO MIHIGO yashinga KMP ! KIRAZIRA ! 

 

Ibibazo bidasanzwe bicyemurwa n’umuti udasanzwe, kandi impinduka nziza ikorwa n’ibitekerezo bishya.

 

Mwari kumwe nanjye Musomesha Aloys, umuyobozi n’umuhuza w’umushinga w’amahoro n’ubwiyunge nyakuri DVJP; Ubwiyunge buyobowe n’Amategeko, bunyuze mu Ukuri, Ubutabera n’Imbabazi; Umushinga wigenga utabogamiye kuri politiki y’amashyaka n’ubutegetsi, uharanira politiki mpuzabanyarwanda n’ubutabera mpuza-nungabantu

Murakoze kuntega amatwi ndabashimiye, mugire amahoro ahoraho.