Politiki y’ubumwe bw’impunzi ikeneye abayobozi bizewe

By | juillet 23, 2023

1. Ikiganiro cya Musomesha Aloys – Umushinga w’Amahoro n’Ubwiyiyunge Nyakuri DVJP

Image de prévisualisation YouTube

2. Ikiganiro cya Musomesha Aloys n’umunyamakuru wa radio URUMURI

Image de prévisualisation YouTube

Banyarwandakazi, banyarwanda bavandimwe ndabaramukije kandi mifurije amahoro.

 

Ni Musomesha Aloys ubasuhuza, umuyobozi n’umuhuza w’umushinga w’amahoro n’ubwiyunge nyakuri DVJP, umushinga wigenga utabogamiye kuri politiki y’amashyaka n’ubutegetsi, uharanira politiki mpuzabanyarwanda n’ubutabera nungabantu.

Muri uyu mwanya tugiye kuganira ku gitekerezo kirebana n’ibibazo by’impunzi z’abanyarwanda. Ndagira nti : Politiki y’ubumwe bw’impunzi ikeneye abayobozi bizewe.

  • Mu minsi ishize natangije gahunda y’ibiganiro mu gifaransa nise : RWANDA – LUMIERE DE LA VRAIE RECONCILIATION, mu kinyanrwanda bivuze ngo : RWANDA – URUMURI RW’UBWIYUNGE NYAKURI. Igice cya gatatu mperutse gutangaza nasobanuye ingingo ivuga ko ubutabera mpuzabantu bugarura icyizere (la justice de la médiation restaure la confiance). Nerekanye ko abanyarwanda dukeneye ubwo butabera bushya kuko buzadufasha kwiyunga by’ukuri koko maze ntsindagira cyane ko ari ngombwa kugarura icyizere hagati y’abanyarwanda bagifite urwicyekwe, kwishishanya no kutizerana, kuko ubwo butabera bukorwa mu BIGANIRO.

Koko rero, uko kutizerana ni imwe mu mpamvu ituma ibibazo byacu bitunanira kubicyemura. Nasobanuye ko muri ubwo butabera bushya tuzakeneramo ABAHUZA kugirango bafaske abafitanye ibyo bibazo kubyicyemuriza. Ibiganiro hagati yabo ni byo byatuma bagarura ICYIZERE batakaje, maze bagashora no kwiyunga by’ukuri. Ibyo bisaba ko bagirira icyizere UMUHUZA bihitiyemo, kandi nawe akabagirira icyizere. Aho ni mu butabera.

  • Muri iki kiganiro rero tugiye kurebera hamwe nanone iyo ngingo y’ICYIZERE ariko noneho mu banyepolitiki no muri politiki y’UBUMWE bw’abanyarwanda b’impunzi.

Kuva aho intambara ya 1990-94 irangiriye, abanyarwanda benshi bahungiye mu bihugu bitandukanye maze bamwe bashinga amashyirahamwe bise amashyaka ya politiki. Kubera ubwinshi bw’ayo mashyirahamwe yiswe amashyaka ya politiki, abanyarwanda b’impunzi basabye kenshi abayobozi b’ayo kwishyira hamwe kugirango barusheho kugira ingufu zo kubarengera no gushyiraho politiki ihamye izabafasha gutaha mu gihugu cyabo. Nubwo amwe muri ayo mashyirahamwe yiswe mashyaka yishyize hamwe agakora ibyiswe plateformes, icyo cyifuzo cy’impunzi abo banyepolitiki ntibacyubahirije.

Impamvu zibitera ziranyuranye ariko iy’ingenzi ni ukubera ibibazo by’ubwumvikane bucye biri muri ayo mashyirahamwe y’abo banyepolitilki ubwayo ku buryo abayobozi bayo bananirwa kubicyemura, maze agacikamo ibice. Ibyo bibazo by’ubwumvikane bucye biri kandi no hagati y’ayo mashyirahamwe yiswe mashyaka ubwayo, ku buryo imibanire yabo mu buhunzi irangwamo urwicyekwe no kwishishanya. Uko kwishishanya guhemberwa n’ibibazo bishingiye kuri za ngirwamoko z’abahutu n’abatutsi, no mu gucyekana no gushinjanya ko bamwe ngo baba bakorera cyangwa bakorana ubutegetsi bwa Leta ya Kigali batavuga rumwe. Nuko ndetse bamwe bagashinja abandi kugira uruhare mu bwicanyi bw’abahutu cyangwa bw’abatutsi. Ngo hari n’abagipfa bya bibazo by’uturere bakomokamo mu Rwanda kandi bose bavuga ko bahunze icyo gihugu !

Ibi bitera kwibaza rero niba abo banyepolitiki baba biyumvamo ko ari impunzi koko. Niyo mpamvu jye mvuga ko bamwe mu banyepolitiki bari hanze y’U Rwanda bakora politiki nkaho bari iwabo mu Rwanda. None se ayo mashyirahamwe yo mu buhungiro yujuje ibyangombwa byo kwitwa amashyaka ya politiki koko kandi atemewe n’amategeko y’ibihugu arimo ? Nyamara kuba umunyepolitiki ntibisaba kugira ishyaka rya politiki ! Birazwi ko mu buhungiro hari abanyarwanda bakora politiki ariko nta mashyaka ya politiki biyitirira, kandi ibitekerezo bya politiki byabo ntibibura kwumvikana neza. Na ndetse abongabo nta bibazo bagirana hagati yabo. Abongabo umunsi batashye mu Rwababyaye rero ntawe uzababuza gushyiraho amashyaka ya politiki ngo kubera ko ntayo barimo mbere bakiri mu buhungiro !

Hageragejwe rero uburyo bwinshi bwo guhuza abo abanyepolitiki, yemwe ndetse hamwe n’amwe mu mashyirahamwe adakora politiki (ariko ayibogamiyeho) kugirango nabo bashobore guhuza abanyarwanda b’impunzi maze bagire ubumwe, ariko kugeza ubu nta buryo buraboneka buha ICYIZERE izo mpunzi nkuko maze kubivuga.

Ibi byose biterwa rero no kutizerana kw’abanyepolitiki. Iyi ngingo ndayivugaho ibintu bibiri:

1) Icya mbere ni uko bamwe mu bayobozi b’amshyirahamwe yiswe mashyaka bagirana ibibazo bwite hagati yabo nk’abantu ku giti cyabo, ariko ibyo bibazo bakabyitirira cyangwa bakabyitiranya na politiki, noneho bakayobya abarwanashyaka babashyigikiye maze nabo bagacikamo ibice. Ni uko abayobozi b’igice kimwe bagashaka gusebya abayobozi b’ikindi gice, bahisha ibyo bapfa kugirango bigarurire abayoboke babo. Ibyo byose bakabikora bitwaje impamvu za politiki kandi nyamara mu by’ukuri ibibazo nyamukuru bose bapfa biba ari ibibazo byabo bwite.

None se abo bazacyemura bate ibibazo by’abanyarwanda kandi nabo ubwabo gucyemura ibyabo hagati yabo byarabananiye ? Bazahindura bate ubutegetsi bw’igihugu cy’U Rwanda kandi nabo ubwabo badashaka guhinduka, kuko ibyo impunzi zibasaba batabikora ?

Mu Rwanda, mu butegetsi bwa Repubulika, birazwi ko hari abanyepolitiki bagiye bagirana ibibazo n’abategetsi bakuru b’igihugu ku mpamvu zabo bwite hagati yabo cyangwa z’akazi kabo, ariko bamara guhunga bakajijisha maze bakitiranya ibyo bibazo byabo n’iby’igihugu. Abo iyo bashaka kugaruka ku butegetsi rero, barwanya gusa abo bategetsi bagiranye ibibazo bwite ariko ntibarwanye imikorere mibi y’inzego z’ubutegetsi bw’igihugu cy’U Rwanda (mauvais système de gouvernance politique). 

2) Icya kabiri ni uko iyo abo bamaze gucikamo ibice, bananirwa no kwiyunga. Ni uko bose bakibagirwa ko bari mu buhungiro, ko ubutegetsi bashaka batazabubonera muri ubwo buhungiro. Bakibagirwa ko icya mbere na mbere bagomba guharanira ari ugusubira mu gihugu cyabo, kandi ari ho hari abanyarwanda benshi bazasaba icyizere n’amajwi kugirango bagere ku butegetsi bashaka. Tuvugishije ukuri koko, impunzi z’abanyarwanda zicyeneye amashyaka ya politiki menshi mu buhungiro ?

Igikwiye gukorwa ni iki ?

Icyo mbona rero dukeneye ni uko impunzi z’abanyarwanda biyumvamo ko ari abanyepolitiki bakwiye kureka amacakubiri ari hagati yabo, bakagirana ibiganiro bibahuza maze kakiyunga, bakareka kwita amashyirahamwe yabo amashyaka kugeza igihe bazasubirira mu Rwanda. Noneho ahubwo bakayoboka politiki mpuzabanyarwanda irengera impunzi. Abo banyepolitiki bakwiye kwegera rero izo mpunzi bagakora umuryango umwe wa politiki ibahuza, ushingiye mu mahame y’ubumwe, ubutabera, amahoro n’ubwiyunge nyakuri kandi ugamije gutaha kw’izo mpunzi, maze bakitoramo abayobozi bakuru bawuhagarariye. 

Birumvikana ko abayobozi b’uwo muryango umwe wa politiki mpuzabanyarwanda bakwumvikana ku mushinga umwe werekana imiyoborere mishya y’igihugu no kurangiza ubuhunzi bazageza ku banyarwanda bari mu Rwanda. Koko rero, nta bumwe n’ubwiyunge nyakuri abanyarwanda b’impunzi bashobora kuzabona bageze mu Rwanda, mu gihe naho bari mu buhungiro UBWO BUMWE ntabwo bafite.

Ibyo nibabyemera nibwo abanyarwanda b’impunzi bazabagirira icyizere kuko abo banyepolitiki bazaba bubahirije icyifuzo cyabo. Kuko bizatuma impunzi zigira ubumwe bwo kugera ku intego imwe yo kurangiza ubuhunzi nkuko mbisobanura mu gitabo nise RWANDA : IMPERUKA Y’UBUHUNZI. Inkuru Nziza y’Ubwiyunge Nyakuri. Iki gitabo kirimo ibitekerezo bya politiki BISHYA byerekana uburyo ubuhunzi bwarangira burundu.

Kimwe muri ibyo bitekerezo ni ukuvanaho inzego z’ubutegetsi bwa Repubulika twazaniwe n’abakoloni, kugirango twubake inzego nshya z’ubuyobozi n’ubutegetsi bw’igihugu dukoresheje ibitekerezo byacu abanyarwanda bishingiye ku muco wacu gakondo. Nitumara kuvanaho ibidutanya, tuzubaka bundi bushya Repubulika nita : Repubulika yunze ubumwe y’U Rwanda rwiyunze. Ni bwo tuzagera ku bwigenge bwuzuye (indépendance totale).

Imiryango ya société civile rero ikwiye guhagurukira iki kibazo kugirango impunzi zidakomeza guheza amaso mu kirere zitegereje ko ngo amashyirahamwe yiswe amashyaka ya politiki ariyo azabacyemurira ibibazo by’ubuhunzi kandi tubona neza ko abayagize nabo ubwabo bafitanye ibibazo hagati yabo bananiwe gucyemura nkuko nabivuze. Iyo miryango ikwiye gushyira igitutu kuri abo banyepolitiki bari mu mahanga bakabereka ko ayo mashyirahamwe yitwa amashyaka ahubwo yagize uruhare rukomeye mu kubatanya.

Muri iki gihe, biragaragara ko ibyo bibazo biri muri ayo mashyirahamwe yitwa amashyaka bimaze kuba byinshi. Bigeze aho bamwe mu barwanashyaka bayo batukana, basuzugurana ku mugaragaro, ku mbuga nkoranyambaga n’ibindi binyamakuru. Dukwiye kureba uko byahagarara. Ibi bitekerezo ntanze niwo musanzu wanjye.

Ndabibutsa ko uyu mushinga w’amahoro n’ubwiyunge nyakuri DVJP ari uw’abantu bose, abanyarwanda n’abatari abanyarwanda. Ufite gahunda 3 : Gahunda y’ubwiyunge muri rusange ku muntu wese, gahunga y’ubutabera buhuza abantu n’ubutabera nungabantu, na gahunda y’ubwiyunge nyakuri bw’abanyarwanda by’umwihariko.

Ndangize mbibutsa ibitabo 2 nanditse biherutse gusohoka birimo ibitekerezo bishya bya politiki by’uyu mushinga. Icya mbrere (1) ni RWANDA: IMPERUKA Y’UBUHUNZI. Inkuru nziza y’Ubwiyunge nyakuri. Icya kabiri (2) ni LUMIERE DU MONDE. Pardon authentique et Justice de réconciliation pour la foi en l’humanité.

Ibibazo bidasanzwe bicyemurwa n’umuti udasanzwe, kandi impinduka nziza ikorwa n’ibitekerezo bishya.

Mugire amahoro ahoraho ni ah’ubutaha.

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *