Monthly Archives: juin 2024

ABAZITO bimitse INUMA Y’AMAHORO muri GACANZIGO birukana AGACA (3)

 

Image de prévisualisation YouTube

 

IBARUWA IFUNGUYE YANDIKIWE ABANYARWANDAKAZI N’ABANYARWANDA BOSE BATUYE ISI (igice cya 3)

 

IMPAMVU : TURASHAKA UBUTABERA GACANZIGO BW’UMURYANGO GAKONDO

                    Ntidushaka AGACA muri GACANZIGO GAKONDO y’INUMA Y’AMAHORO.

 

 

KU BANYARWANDAKAZI N’ABANYARWANDA MWESE BENE GIHUGU CY’U RWANDA

 

BANYARWANDAKAZI, BANYARWANDA BAVANDIMWE DUSANGIYE IGIHUGU

 

Turabaramukije kandi tubifurije amahoro !

 

TWEBWE: GATEME, GAHURUZA, na GATUZANEZA

 

Nkuko twabibasezeranyije, dukomeje kubandikira tubasaba ubufatanye muri iyi MPINDUKA NSHYA ya POLITIKI n’UBUTABERA GACANZIGO GAKONDO, dukoresheje ubu buryo bushya bw’imvugo y‘IKINYURANYINDO.

Mu mabaruwa 2 aheruka twababwiye ko dushaka IBIGANIRO BIYOBOWE N’ABAHUZA MU BUTABERA GACANZIGO GAKONDO. Twabasobanuriye neza ABAHUZA dushaka abo aribo ndetse nubwo BUTABERA BUSHYA twifuza.

 

Uyu munsi nanone tubandikiye iyi baruwa ya 3 ifunguye tubagezaho ikindi cyifuzo cyacu :

TURASHAKA UBUTABERA GACANZIGO BW’UMURYANGO GAKONDO, kandi Ntidushaka kubona AGACA mu Nteko y’ubwo BUTABERA kuko ari ubw’INUMA Y’AMAHORO.

 

TURASABA KO IYO GACANZIGO IZAYOBORWA N’ABAHUZA bavuye mu MURYANGO GAKONDO NYARWANDA, batari abanyarwanda bo mu muryango wa politiki y’ubutegetsi bw’igihugu ugizwe n’amashyaka mvamahanga.

TURASABA rero ko uwo MURYANGO GAKONDO uba ari wo uzemererwa na Leta gukora uwo mulimo wo GUHUZA NO KWUNGA ABANYARWANDA.

 

Dore impamvu zitumye dutanga icyo cyifuzo.

 

  •  Tumaze :

Tumaze kubona inama KIZITO MIHIGO atugira muri iyi mpinduka turimo yo gushaka ibiganiro bya politiki n’ubutabera GACANZIGO mu

RWANDA RWA GASABO;

Tumaze kubona no kwumva bihagije inyigisho ze nziza ku ubumwe n’ubwiyunge nyakuri yaduhaye twese abanyarwanda kandi kugeza ubu haka nta wundi munyarwanda uramuhiga;

Nyuma y’uko dufashe icyemezo cyo guhinduka tukanahindura AMAZINA ASHINGIYE KU RUHU TWAMBITSWE NA POLITIKI GATANYA

GATERANYA yabeshye ISI YOSE ko ngo ayo mazina TWAYAVUKANYE, iyo politiki ikaba yaratubujije ubwo bumwe n’ubwiyunge nyakuri Kizito Mihigo yaharaniye;

Tumaze kubona ko hari abanyarwanda benshi bacyibeshya ko ibibazo byacu bizacyemurwa n’abanyamahanga ku buryo bumva ko dukwiye ngo KWISHAKAMO BA MBANDELA, GANDHI, LUTHER KING n’abandi bantu bagize URUHARE RUKOMEYE mu guhindura neza politiki y’ibihugu byabo;

 

  • TWEBWE : GATEME, GAHURUZA, na GATUZANEZA

 

Twitandukanyije na POLITIKI yaduteranyije idutanya idusumbanya ishingiye ku ISURA y’uruhu iyo politiki yatwambitse tukivuka ;

Kubera ko twiyemeje KWIYAMBURA URWO RUHU RWA POLITIKI, TUGASIGARANA URUHU RWA MUNTU twahawe n’IMANA NKURU nkuko twabibamenyeshyeje mw’ibaruwa n°2 tubinyujije ku Umushinga w’Amahoro n’Ubwiyunge Nyakuri DVJP wayitangaje;

Twanze iyo POLITIKI yaduhaye ayo amazina kandi itaratubyaye, ndetse ikabeshya ko ayo mazina ari AMOKO, mu gihe tuzi neza ko umuco karande wacu wemera gusa AMOKO GAKONDO y’IKIRYANGO twasigiwe n’abakurambere bacu.

Turamenyesha rero abanyarwanda mwese ko icyo KINYOMA ari cyo CYAHA CY’INKOMOKO Y’AMAHANO YA GAHINI NA GAFUNI ; ari  nayo mpamvu yatumye twitandukanya n’izo NKORAMARASO.

Turabamenyesha kandi ko icyo CYAHA CY’INKOMOKO y’amahano ya GAHINI na GAFUNI ni nacyo gikomokaho IBINYOMA BYA GACACA GACABIRANYA kananiwe kutuvana mu mwijima w’ICURABURINDI tumazemo imyaka ibihumbi n’ibihumbi.

 

Niyo mpamvu twiyemeje kuvanaho ibyo binyoma muri iyi GACANZIGO GAKONDO GAHUZAMIRYANGO MPUZABANTU .

Ni nayo mpamvu tubasaba mwese kwibohora iyo myumvire ya POLITIKI Y’URWIGANWA idaha agaciro ibitekerezo by’abanyarwanda .

KIZITO ni MIHIGO ntashobora kuba GANDHI, MANDELA cyangwa LUTHER KING. NTIBISHOBOKA.

Turasaba rero POLITIKI Y’UMWIMERERE ibereye IGIHUGU CYACU CY’U RWANDA kugirango Leta izemere gushyiraho GACANZIGO GAKONDO. 

 

Nkuko twabibamenyesheje mw’ibaruwa yacu ya 2 iheruka;

Nyuma y’ikiganiro cya mbere twakoze tuyobowe na GATEME GAHUZABANTU mu gihe tugitegereje abandi BAHUZA twabasabye;

Twiyemeje nanone kuyoboka no gushyigikira ibitekerezo bya KIZITO MIGIHO kuko tubona ko ari byo bizadukiza inzangano, inzika n’inzigo dufitanye kuva kera, bityo akaba ari we CYITEGEREREZO CYACU muri iyi mpinduka nshya turimo.

  • Muri iyi minsi TWONGEYE kumutumira tumubaza uburyo tuzamenya inuma ye kuko yatubwiye ko tuzasaba Nyilimbabazi akayitwoherereza.

 

MUTAGATIFU MIHIGO nawe yatwoherereje imwe mu ntumwa ze, maze itubwira ibi bikurikira :

 

 » Nishimiye ubu butumire bwanyu kandi mbashimiye byimazeyo ko mwiyambuye URUHU rwa GAHURU-GATI-GATUZA, kuko UBWO BUTATU ATARI UBUTAGATIFU :

Mbasabye kutazitiranya INUMA YA MUTAGATIFU MIHIGO n’AGACA ka MUKOLONI KACIYE ubwigenge MU UBUTABERA GACACA.

Ako GACA ni ko kaciye ibintu mu RWANDA.

Ako GACA ni ko KACIYEMO IBICE abanyarwanda, KABACURIKA imitima, KABACIRA URWOBO maze kabata mw’ICURABURINDI.

Ako GACA ni ko GAHEMBERA URWANGO N’AMAHANE kabagusha mu MAHANO atagira INGANO.

Ako GACA kabaciyemo ibice 3 mukivuka, kabambika rwa RUHU rwa GAHURU-GATI-GATUZA muherutse kwiyambura.

Ako GACA ni ko gakoresha GAHINI na GAFUNI mu kurimbura abanyarwanda, bombi ni inshuti magara !

Ako GACA ni ko KACURITSE ubwenge bwa GAHINI na GAFUNI ! Si AGACURABWENGE ahubwo ni GACURIKABWENGE.

Ako GACA ni ko KACURITSE ubwenge bwa GACURABINYOMA GACABIRANYA GACA imanza GACURITSE IBITABO BY’AMATEGEKO.

Ako GACA ni ko KISHE UMUCO GAKONDO w’abanyarwanda.

Ako GACA ni ko MUKOLONI yasize i RWANDA kamusigariraho amaze kwihindura izina akiyita MUBILIGI asubiye iwabo kw’ivuko ».

 

  • GATEME, GAHURUZA na GATUZANEZA babajije iyo ntumwa ya Mutagatifu Mihigo uko bazamenya ako GACA nikaza. Bati : ako GACA tuzakabwirwa n’iki?
  • Iyo ntumwa ntiyatinze kubasubiza. Yababwiye ibi bikurikira :

 »Ako GACA kazaza kiyoberanyije nkuko bisanzwe, kuko gahorana AMABARA ATATU gahinduranya KU MABABA YAKO uko INGOMA ZIHINDUYE IMIRISHYO kuva MUKOLONI yava i RWANDA.

Ako GACA kazashaka kubashuka ko gakunze UBUTATUMUNTU bwanyu, kugirango KABACAGAGURE kababuze KWIYUNGA.

Ako GACA kazaza BUCECE komboka, gashaka KUBACENGERAMO n’AMACENGA MENSHI ngo KUBACURIKE mu mutego KABACURIYE maze kabone uko KABACUZA ibyanyu.

Ikizababwira ako GACA nanone ni uko kaguruka GACURAMYE.

Ako GACA nikaza kwumviriza ibiganiro byanyu rero muzahite mukirukana  ».

 

  • GATEME, GAHURUZA na GATUZANEZA bongeye kubaza intumwa ya Mutagatifu MIIHIGO uko bazamenya inuma ye. 
  • INTUMWA YA MIHIGO yabashubije muri ubu buryo :

 »Inuma ya Mutagatifu Mihigo muzayibwirwa n’amabara yayo.  Ibaba ryayo rya mbere risa n’amaraso, ibaba ryayo rya kabiri ni nk’amazi, umutwe wayo usa n’umukororombya. Izaza iririmba indilimbo z’urukundo n’ubutabera, ndetse n’iz’imbabazi n’amahoro mu bantu  ».

Iyo NUMA ya Mihigo na NYILIMBABAZI niyo ibereye GACANZIGO GAKONDO y’abanyarwanda. Muzabe ari yo mwimika !

Muramenye rero ntimuzagwe mu MUTEGO W’AGACA !  »

 

  • Tumaze kwumva iyo mpanuro nziza y’INTUMWA YA MUTAGATIFU MIHIGO, muri iyi MPINDUKA NSHYA, DUHINDUTSE ABAZITO.
  • Tumaze kandi kwumva ibitekerezo bishya bya politiki y’Ubumwe n’Ubwiyunge Nyakuri iyo NTUMWA YA MUTAGATIFU MIHIGO yadusobanuriye, dufashe ibyemezo bikurikira :

Nkuko KIZITO MIHIGO yiyemeje guhinduka akareka imijinya mibi akiyambura URUHU  ya GATUZA agasigarana urwa MUNTU GUSA, maze akishakamo imijinya myiza yo KWIYUBAKA no KWUBAKA URWANDA rw’abanyarwanda TWESE;

Niyo mpamvu natwe twiyemeje gukomeza urwo rugendo rwe yatangije, tubasaba MWESE kuyoboka POLITIKI MPUZABANYARWANDA.

Iyo politiki izashyirwaho na LETA NSHYA yubatswe BUNDI BUSHYA kandi YUBAHA Imana n’abanyarwanda TWESE.

Iyo politiki ni nayo izashyiraho AMATEGEGO NYOBOZI Y’UBWIYUNGE NYAKURI azadufasha mu biganiro GACANZIGO.

 

  • DORE IBYO TUDASHAKA :

NTIDUSHAKA UBUTATU bwa GAHURU-GATI na GATUZA buduteranya budusumbanya budutanyisha ISURA y’URUHU rw’UMUBIRI.

NTIDUSHAKA UBWO BUTATU kuko atari UBUTAGATIFU ntibube n’UBWA MUNTU.

NTIDUSHAKA AGACA MURI GACANZIGO GAKONDO Y’INUMA Y’AMAHORO.

OYA, NTIDUSHAKA AMACENGA y’AGACA GACABIRANYA KANYAMAHANGA.

OYA, NTIDUSHAKA ayo MACENGA YA POLITIKI yuzuye ICO ry’AMACO Y’INDA muri GACANZIGO y’UMURYANGO GAKONDO.

 

  • DORE IBYO DUSHAKA :

TURASHAKA UBUTATU bw’UKURI-UBUTABERA n’MBABAZI butwunga buduhuriza ku BUNTU N’UBUMUNTU bwa MUNTU bityo tukareshya imbere y’amategeko.

TURASHAKA INUMA Y’MAHORO MU BANTU kuko ari yo DUSHAKA KWIMIKA

TURASHAKA POLITIKI MPUZABANYARWANDA N’UBUTABERA MPUZA-NUNGABANTU.


Mu gihe tugitegereje iyo LETA NSHYA, iyo POLITI NSHYA, ayo MATEGEKO MASHYA, n’ubwo BUTABERA BUSHYA muzashyiraho, tubaye tubashimiye ubushake n’umurava mugiye gushyira muri ibyo bikorwa BISHYA by’IMPINDUKA mu GIHUGU CY’URWANDA.

 

Mwari kumwe natwe GATEME, GAHURUZA, na GATUZANEZA, abayoboke b’Umuryango w’ABAZITO.

Mugire amahoro !

 

 

 

 

 

 

………………………………………………………………………….