IBARUWA IFUNGUYE YANDIKIWE ABANYARWANDAKAZI N’ABANYARWANDA BOSE BATUYE ISI (igice 4)
IMPAMVU : TURASHAKA IBIGANIRO BYA POLITIKI MPUZABANYARWANDA GAKONDO
KU BANYARWANDAKAZI N’ABANYARWANDA MWESE BENE GIHUGU CY’U RWANDA
BANYARWANDAKAZI, BANYARWANDA BAVANDIMWE DUSANGIYE IGIHUGU
Turabaramukije kandi tubifurije amahoro !
TWEBWE: abazito GATEME, GAHURUZA, na GATUZANEZA
Dukomeje kubandikira tubasaba ubufatanye muri iyi MPINDUKA NSHYA GAKONDO ya POLITIKI MPUZABANYARWANDA n’UBUTABERA MPUZABANTU GACANZIGO.
Mu mabaruwa 2 ya mbere twababwiye ko dushaka IBIGANIRO BIYOBOWE N’ABAHUZA MU BUTABERA GACANZIGO GAKONDO. Twabasobanuriye neza ABAHUZA dushaka abo aribo ndetse nubwo BUTABERA BUSHYA twifuza.
Mw’ibaruwa ya 3 twabagejejeho icyemezo cyacu cyo kuyoboka umuryango w’ABAZITO no kwimika INUMA Y’AMAHORO muri iyo GACANZIGO tukirukana AGACA. Twanababwiye kandi ko dushaka LETA NSHYA izashyiraho INZEGO NSHYA n’AMATEGEKO Y’UBWIYUNGE NYAKURI kugirango ubwo BUTABERA BUSHYA butangire gukora.
Muri iyi baruwa ka 4 tuje kubagezaho IMPURUZA isaba IBIGANIRO BYA POLITIKI MPUZABANYARWANDA GAKONDO, nkuko yateguwe n’umuvandimwe wacu GAHURUZA.
TWEBWE: GATEME, GAHURUZA, na GATUZANEZA
Tumaze kumenya:
Tumaze kumenya ko AMASHYAKA YA POLITIKI YINJIRIWE N’AGACA, ka GACA duherutse kwirukana mu NTEKO YA MBERE Y’UBUTABERA GACANZIGO GAKONDO yayobowe n’umuvandimwe wacu GATEME;
Tumaze kumenya ko ako AGACA kaguruka GACURAMYE ari ko kacuritse POLITIKI GAKONDO Y’URWANDA RWA GASABO gakoresheje indi POLITIKI GATANYA YA MUKOLONI ISHINGIYE kw’isura y’URUHU rw’umubiri w’abanyarwanda.
Tumaze kumenya ko ako GACA kinjiriye ABANYEPOLITIKI kugirango GACURIKE IBITEKEREZO byabo maze bacurame nkako;
Tumaze kumenya ko ako GACA ari ko KABATERANYA KABACURANGURA KANABASHORA MU BWICANYI;
Tumaze kumenya ko ako GACA ari ko KABUZA IBIGANIRO hagati y’ABANYARWANDA BO BUHUNGIRO kuko kabaciyemo ibice bitagira ingano;
Tumaze kumenya ko ako GACA ari ko KABUZA IMISHYIKIRANO HAGATI Y’BANYARWANDA BARI MU GIHUGU N’ABARI HANZE mu buhungiro, kandi iyo mishyikirano ari yo izarangiza ubuhunzi; bityo ubwo BUHUNZI bukaba budashobora kurangira burundu ako GACA KADACIWE mu Banyarwanda;
TWEBWE: GATEME, GAHURUZA, na GATUZANEZA
MURI IYI MPINDUKA YA POTILITI MPUZABANYARWANDA GAKONDO;
TURASABA ABANYEPOLITIKI KWIRUKANA AKO GACA MU MASHYAKA MVAMAHANGA YABO KUGIRANGO BAGIRE ISHYAKA ryo BATANGIZA IBIGANIRO BIGAMIJE GUSHYIRAHO LETA NSHYA.
TURABAMENYESHA rero ko igihe cyose iyo POLITIKI GATANYA MVAMAHANGA izaba ikiri muri ayo mashyaka ibyo BIGANIRO n’iyo MISHYIKIRANO bitazashoboka.
- BANYARWANDAKAZI BANYARWANDA BAVANDIMWE
Ntidushaka UBUTABERA BUYOBOWE N’AMAHSYAKA YA POLITIKI MVAMAHANGA AGACA KACAGAGUYEMO IBICE bitagira ingano. Niyo mpamvu twahisemo UBUTABERA GACANZIGO GAKONDO.
Ntidushaka rero kuyoborwa n’ABANYEPOLITIKI batagira UBUMWE kuko bahora BACAGAGURANA
Ntidushaka UBUSHYAMIRANE n’AMASHYARI MU MASHYAKA YA POLITIKI MVAMAHANGA
Oya, ntidushaka KWONGERA KUGUSHA IRINDI SHYANO MU RWANDA
- Kubera ko tudashaka indi MISHYIKIRANO IYOBOWE N’ABANYAMAHANGA
TUZINDUWE NO KUBASABA GUSHAKA ABAHUZA BAYOBORA IBYO BIGANIRO BYA POLITIKI MPUZABANYARWANDA GAKONDO BIGAMIJE GUSHYIRAHO LETA NSHYA IZASHYIRAHO INZEGO Z’UBUYOBOZI BUSHYA.
- BANYARWANDAKAZI BANYARWANDA BAVANDIMWE
Turabasaba ABAHUZA BO KWIRUKANA AGACA KINJIRIYE ABANYAMASHYAKA kuko ari ko kabashora mu BWICANYI bw’abanyarwanda.
Turabasaba ABAHUZA BO KUBWIRA ABANYEPOLITIKI GUCISHA MAKE, bakareka GUCURANWA no GUCUZA Rubanda.
TURABASABA IBIGANIRO BYA POLITIKI MPUZABANYARWANDA GAKONDO BIGAMIJE GUCA INZIKA, INZANGANO N’INZIGO HAGATI y’ABANYAMASHYAKA
Turabasaba ABAHUZA bo KUYOBORA IBIGANIRO BIGAMIJE GUSHYIRAHO LETA NSHYA Y’URWANDA
Iyo LETA NSHYA NIYO IZASHYIRAHO INZEGO Z’UBUYOBOZI BUSHYA TWIFUZA.
- BANYARWANDAKAZI BANYARWANDA BAVANDIMWE
TURASHAKA KO AYO MASHYAKA ASHYIKIRANA AKAGIRA UBUMWE MU MURYANGO UMWE MUGARI W’IBITEKEREZO BYA POLITIKI BINYURANYE
Turashaka ko IBYO BIGANIRO BIYOBORWA N’ABAHUZA BATARI MURI AYO MASHYAKA YA POLITIKI
ABAHUZA BADAFITE AHO BABOGAMIYE MURI IBYO BICE BYOSE MURIMO
ABAHUZA BADAFITE IBIRANGANTEGO BY’AMASHYAKA
ABAHUZA BATIJANDITSE MU MAHANO YAKOZWE NA GAHINI NA GAFUNI
ABAHUZA BADAFITE KU NTOKI ZABO AMARASO Y’ABACU N’AY’UNDI MUNTU WESE
ABAHUZA BATAMBAYE UMWAMBARO WA POLITIKI YA MUKOLONI N’UNDI KANYAMAHANGA UWARIWE WESE
ABAHUZA BAVUYE MU MURYANGO GAKONDO NYARWANDA WIGENGA
ABAHUZA BAHUZA IMPUNZI N’ABABUZE UKO BAHUNGA N’AHO BAHUNGIRA
ABAHUZA BUMVIKANYWEHO N’IMPANDE ZOSE ZA POLITIKI
Mu gihe tugitegereje ABO BAHUZA n’IBYO BIGANIRO bizashyiraho iyo LETA NSHYA, iyo POLITI NSHYA, ayo MATEGEKO MASHYA, n’ubwo BUTABERA BUSHYA, tubaye tubashimiye ubushake n’umurava mugiye gushyira muri ibyo bikorwa BISHYA by’IMPINDUKA mu GIHUGU CY’URWANDA.
Mwari kumwe natwe GATEME, GAHURUZA, na GATUZANEZA, abayoboke b’Umuryango w’ABAZITO.
Mugire amahoro !