Daily Archives: mai 2, 2025

Twibohoye ingengabitekerezo z’ingirwamoko ya politiki. NTITUYEMERA !

Image de prévisualisation YouTube

Muri iyi minsi, ku mbuga nkoranyambaga hari abanyarwanda basigaye bavuga ku mugaragaro ko ibyiswe amoko  »Hutu, Tutsi na Twa » batayemera. Bagira bati  »ayo moko ntituyemera ». Abo babivuga kandi ntabwo ari abantu bari mu kigero cy’urubyiruko gusa ahubwo harimo n’abandi bakuze bari hejuru y’imyaka 40. Ni ukuvuga rero ko abo banyarwanda bahinduye imyumvire ku byiswe amoko y’INYABUTATU. Ntibacyemera ko ari amoko nubwo mbere bayemeraga, bivuze ko batacyemera ingengabitekerezo za politiki (idéologies politiques) abanyarwanda bigishijwe, zivuga ko Hutu-Tutsi-Twa ari amoko. Maze kwumva ibyo biganiro byabo byaranshimishije. Byanyumvishije ko izo ngengabitekerezo bazibohoye, kandi nyine ari byo nsaba mu nyandiko n’ibiganiro birenga 20 maze gukora kuri ayo ngirwamoko y’INYABUTATU, birimo inyandiko n’ikiganiro nise :  »Nitwibohore ingengabitekerezo z’amoko ya politiki » natangaje kuva 2015. Ndabashimiye !