Daily Archives: février 21, 2026

KUKI 2026 ARI UMWAKA UDASANZWE KU MPUNZI Z’ABANYARWANDA ?

Image de prévisualisation YouTube

Banyarwandakazi, Banyarwanda, bavandimwe,

Banyarwanda b’impunzi namwe banyamakuru, 

Mwese ndabaramukije kandi mbifurije amahoro. 

Ni Musomesha Aloys ubasuhuza, umuyobozi n’umuhuza w’Umushinga w’Amahoro, Ubumwe n’Ubwiyunge Nyakuri DVJP, ubwiyunge buyobowe n’Amategeko n’ibiganiro, bunyuze mu Ukuri, Ubutabera n’Imbabazi, umushinga wigenga utabogamiye kuri politiki y’amashyaka n’ubutegetsi, uharanira Politiki Mpuzabanyarwanda n’Ubutabera Mpuza-Nungabantu.

Ubutumwa ngiye kubagezaho ni ubw’uyu mushinga mpagarariye nk’umwe mu banyamuryango b’Impuzamashyirahamwe ya Sosiyete Sivili Nyarwanda CASCR nyiri iyi Radio URUMURI. Kimwe n’uyu mushinga, iyo Mpuzamashyirahamwe nayo yiyemeje kurengera uburenganzira bw’abanyarwanda bwo kuba mu gihugu cyabo, kugisohokamo no kucyinjiramo igihe cyose bashakiye.

Muri iki kiganiro rero nifuje kwibutsa ibiranga muntu wese w’impunzi, no kwerekana by’umwihariko impamvu uyu mwaka 2026 ukwiye kuba uwo GUHUZA abanyarwanda b’impunzi kugirango bagire ubumwe maze bitegure gutaha mu gihugu cyabo.

Impunzi ni muntu ki ? 

Impunzi ni umuntu wese uba hanze y’igihugu cye cy’amavuko bitewe n’ubwoba bufite ishingiro bwo gutotezwa azira ubwoko, idini, ubwenegihugu, kuba umwe mu bagize itsinda runaka cyangwa ibitekerezo bya politiki, n’bindi, kandi kubera ubwo bwoba, akaba adashobora cyangwa adashaka kurengerwa n’amategeko y’icyo gihugu (1). Birumvikana ko igihe cyose icyo uwo muntu yahuze kikiriho atagombye gusubira mu gihugu cye kabone n’ubwo yaba yarabonye ubundi bwenegihugu, kuko ibyo bitavanaho impamvu zamuteye guhunga, bityo bikaba bitabuza ko yongera guhohoterwa no gutotezwa ageze mu gihugu cye. Ibi byabayeho ku banyarwanda benshi. Abanyarwanda b’impunzi mwabonye ubundi bwenegihugu rero ntimukibagirwe ko, mbere y’ubwo bwenegihugu bwanditse mu mpapuro z’ibibaranga, muri impunzi kandi ko mugomba guharanira kuva muri ubwo buhunzi, kuko mutari ba kavukire muri ibyo bihugu mwahungiyemo. Kizito Mihigo yabivuze neza mu ndilimbo ye agira ati:  » Amerika n’Uburayi, Aziya na Oseyaniya, n’bihugu bya Afurika, nibiducumbikire ariko ntitukibagirwe ko turi abana b’U Rwanda ».  

Tariki ya 20 Kamena ni umunsi mpuzamahanga wagenewe impunzi kw’Isi yose, washyizweho n’Umuryango wAbibumye (ONU). Nkuko bitangazwa n’Ishami ry’uwo muryango rishinzwe impunzi – Agence des Nations Unies pour les réfugiés - Uwo munsi Mpuzamahanga w’Impunzi watangiye kwizihizwa ku isi yose kuri iyo tariki mu mwaka wa 2001 ubwo hizirizwaga isabukuru y’imyaka 50 y’Amasezerano yo mu 1951 yerekeye impunzi. Wari warabanje kwitwa Umunsi w’Impunzi w’Afurika mbere y’uko Inama Rusange y’Umuryango w’Abibumbye iwugira ku mugaragaro umunsi mpuzamahanga mu Kuboza 2000 (2).

Uwo mwaka wa 2001 (mu kwezi kumwe kwa Kamena) niwo nanjye natangijemo uyu mushinga DVJP maze nywuha intego yo guharanira ko ubuhunzi bw’abanyarwanda burangira burundu. Niyo mpamvu nawise uw’Ubumwe n’Ubwiyunge Nyakuri kuko aribwo dukeneye kugirango tugire amahoro maze ubwo buhunzi bushobore kurangira koko. Mu bushakashatsi nawukozemo, nasanze ariko ibyo bitashoboka impunzi zitabanje gushyira hamwe ngo zigire ubumwe nyabwo kugirango zifatanye gushaka ibisubizo ku bibazo byateye ubwo buhunzi no kwumvikana uko byashyirwa mu bikorwa. 

Nkuko nabitangaje tariki ya 10/01/2026, ubwo nibutsaga ko kuwa 28/01/26 ari isabukuru ya 65 y’ubutegetsi bwa Repubulika y’U Rwanda yavanyeho Ubwami, navuze ko uyu mwaka wa 2026 ukwiye kuba uw’UBUMWE BW’IMPUNZI Z’ABANYARWANDA. Dore impamvu nemeza ibyo. Iyo turebye amateka ya politiki y’Urwanda muri Repubulika, dusanga :

1. Ubutegetsi bwa MDR-Parmehutu n’ubwa MRND-Muvoma, mu buryo bwa politiki, bwitiriwe abahutu muri iyo Repubulika yavanyeho ingoma Cyami y’abatutsi, bwaramaze imyaka 33 (1961-1994) yose ariko bukananirwa kuvanaho impamvu zitera abanyarwanda kubuhunga.

2. Ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi bwitiriwe abatutsi muri iyo Repubulika nabwo bwavanyeho ubwo butegetsi bwitiriwe abahutu, igihe bamwe muri abo bahutu bari bamaze gukora génocide y’abatutsi bari mu gihugu. Ubwo butegetsi bwa FPR Inkotanyi nabwo mu mwaka umwe (1) gusa buzaba bwujuje imyaka 33 (1994-2027), ariko nabwo bwananiwe gucyemura icyo kibazo cy’ubuhunzi kugeza ubu kuko butarashobora kuvanaho impamvu zateye kandi zigitera abenegihugu guhunga.  

Uretse no kuba ubwo butegetsi bwitirirwa abatutsi muri Repubulika butarahungukije impunzi zose icyo gihe bwajyagaho, na nyuma y’aho bugiriyeho hari abandi banyarwanda benshi bitwa abatutsi babuhunze, biyongera ku bandi benshi cyane bahoze muri bwa butegetsi bwitiriwe abahutu bwatsinzwe mu ntambara ya 1990-1994.

Nubwo abayoboke ba FPR-Inkotanyi bari hanze y’igihugu mbere ya 1994 bari barahunze ubutegetsi bwa Repubulika; bamaze gutera iyo ntambara no gufata ubutegetsi, ntibavanyeho iyo Repubulika ngo bagarure UBWAMI n’UMWAMI KIGERI WA V NDAHINDURWA mu Rwanda. Nta nubwo bashyizeho UBWAMI BUSHINGIYE KW’ITEGEKO NSHINGA mu gifaransa bita « Monarchie constitutionnelle« . Ahubwo bemeye gukumishaho inzego za Repubulika uko bayisanze. Bisobanuye rero ko nabo bemeye ko kuvanaho Ubwami byari bifite ishingiro, kabone nubwo hari imigenzo cyangwa imikorere imwe n’imwe y’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi isa n’iyahozeho mu gihe cy’Ubwami. Muri politiki y’igihugu cy’U Rwanda, iyi ngingo irakomeye cyane kuko, kubera iyo mpamvu, nyuma y’imyaka 32 y’ubwo butegetsi bwitirirwa abatutsi buriho ubu, nta muyoboke wabwo wakwihandagaza ngo avuge ku mugaragaro ko Ubwami bukwiye kugaruka, maze ngo ijwi rye ribe ryakwumvikana. Ntibishoboka kuko gusobanura impamvu abivuze ubu nyuma y’iyo myaka yose, byamugora ! Ngicyo ikintu nibura abahutu n’abatutsi bahuriraho muri politiki

Ikibazo gisigaye rero kikaba ari icyo kumenya UBUNDI UBUTEGETSI BUZASHOBORA GUHUZA NO KUBANISHA NEZA ABANYARWANDA MU GIHUGU CYABO, nta n’umwe uri hanze yacyo yitwa impunzi. Iki ni ikibazo gikwiye kubonerwa igisubizo mbere na mbere muri wa MURYANGO W’UBUMWE BW’ABANYARWANDA B’IMPUNZI nasabye ko watangizwa n’abanyamakuru bigenga bakawubera ABAHUZA.

Ibitekerezo kuri icyo gisubizo nabitangaje kuri site internet y’uyu mushinga  »projet-dvjp.net », kuri chaîne youtube yawo, kuri Radio URUMURI ya CASCR (Impuzamashyirahamwe ya Sosiyete Sivile Nyarwanda) na chaîne youtube yayo mu biganiro byinshi, no mu bitabo 3 nanditse : 1°. Plaidoyer pour le Droit de la Réconciliation (2001); 2°. RWANDA : Imperuka y’Ubuhunzi, Inkuru Nziza y’Ubwiyunge Nyakuri (2022); 3°. LUMIERE DU MONDE : Pardon authentique et Justice de réconciliation pour la foi en l’humanité (2023). 

3. Uyu mwaka 2026 ni uwo guhuza izo mpunzi zose zikumva neza ko icyo zihuriyeho ari ubwo buhunzi, kuko nta munyepolitiki uzongera kubeshya impunzi z’abanyarwanda ko azakoresha ubuhutu, ubututsi cyangwa ubutwa bwabo kugirango zitahe mu Rwanda. Ubumwe bw’abahutu, abatutsi n’abatwa muri politiki ntibushoboka kubera ko ku rugamba rw’amahoro abanyepolitiki bakoresheje ayo ngirwamoko bose baratsinzwe kuko ubutegetsi bwabo bwasumbanyije abanyarwanda, burabateranya kandi burabatanya, ndetse burabica ! Ubumwe bw’abanyarwanda rero ni bwo bwonyine bushoboka. 

Tariki ya 20 Kamena 2026, kw’isabukuru y’imyaka 25 y’uwo munsi w’impunzi kw’Isi yose, hagombye kwizizihizwa ubumwe bw’abanyarwanda b’impunzi bakagaragariza amahanga yose, bose hamwe, ko bashaka gutaha, ubutazongera kwitwa impunzi, kandi bakerekana n’ibikwiye gukorwa kugirango ibyo bishoboke !

Nifurije impunzi z’abanyarwanda mwese guharanira ubwo bumwe kuko aribwo buzabavana mu buhunzi kuko Imana izabiha umugisha. 

Ibibazo bidasanzwe bicyemurwa n’umuti udasanzwe kandi impinduka nziza ikorwa n’ibitekerezo bishya !

Murakoze mugire amahoro, muhorane Imana.

 

 

(1)  »Un réfugié est une personne qui, craignant avec raison d’être persécutée pour des raisons de race, de religion, de nationalité, d’appartenance à un certain groupe social ou d’opinions politiques, se trouve hors de son pays d’origine et ne peut ou ne veut, du fait de cette crainte, s’en réclamer de la protection.

Source : https://www.google.com/search?client=firefox-b-d&q=qui+est+r%C3%A9fugi%C3%A9+selon+la+cinvention+sur+le+statut+des+r%C3%A9fugi%C3%A9s

(2)  »La Journée mondiale des réfugiés est célébrée chaque année le 20 juin et est dédiée aux réfugiés du monde entier. La Journée mondiale des réfugiés a été célébrée pour la première fois à l’échelle mondiale le 20 juin 2001 afin de commémorer le 50e anniversaire de la Convention de 1951 relative au statut des réfugiés. Elle était initialement connue sous le nom de Journée africaine des réfugiés, avant que l’Assemblée générale des Nations Unies ne la désigne officiellement comme journée internationale en décembre 2000 ».

Source : (https://www.unhcr.org/fr/comment-nous-aider/agir-aux-cotes-du-hcr/journee-mondiale-du-refugie).