IBARUWA IFUNGUYE YANDIKIWE ABANYARWANDAKAZI N’ABANYARWANDA BOSE BATUYE ISI
( igice cya 2)
IMPAMVU : TURASHAKA GACANZIGO
KU BANYARWANDAKAZI N’ABANYARWANDA MWESE BENE GIHUGU CY’U RWANDA
BANYARWANDAKAZI, BANYARWANDA BAVANDIMWE DUSANGIYE IGIHUGU
TWEBWE GAHURU, GATI na GATUZA tubandikiye nanone iyi baruwa ya 2 ifunguye tubagezaho ikindi cyifuzo cyacu :
- TURASHAKA ABAHUZA MU BUTABERA GACANZIGO !
Muribuka ko mw’ibaruwa ya mbere duherutse kubandikira twababwiye ko dushaka GACANZIGO GAKONDO.
Muribuka kandi ko twabasabye ABAHUZA badufasha kugirana IBIGANIRO bizadutura UMUZIGO W’INZIGO ZADUSABITSE KANDI ZIKITUZIRITSE.
Mumaze kwakira iyo baruwa yacu, benshi mwatubwiye ko twabandikiye mu rulimi rudasanzwe. Ubu buryo busuya ni bwo tuzakoresha muri ibi biganiro bishya by’urugendo rugana ku BIGANIRO N’UBUTABERA GACANZIGO GAKONGO. Hari uwatubwye ko ngo uru rulimi rwitwa: IKINYURANYINDO…
Benshi muri mwe kandi mwatubajije ibibazo 2 byiza kandi koko gikeneye igisubizo.
Muragira muti : 1. abo BAHUZA mushaka NI BANTU KI KO TUTABAMENYEREYE ?
2. UBWO BUTABERA GACANZIGO MUSHAKA NI BWOKO KI KO TUTABUZI ?
Muri iyi baruwa ya kabiri tubandikiye, tugiye gusubiza ibyo bibazo 2 .
- Mbere ya byose ariko reka tubabwire ABO TURI BO.
MU CYIVUGO CYE ,GATI aragira ati :
Jye KUVA NKIVUKA banyise GATI. Ngo ndi GATI GATO KATERETSWE N’IMANA MW’ISHYAMBA RY’AMAHWA N’IBIHURU, GAHUNGABANYWA N’IMIYAGA YA MUYAGA N’INTAMBARA ZIDASHIRA ZA GAHURU NA GATUZA ZIYOBOWE n’INKORAMARASO GAHINI na GAFUNI BAFUMBIZA UBUTAKA BW’U RWANDA IMIRAMBO Y’INZIRAKARENGANE Z’ABANYARWANDA.
UBU NDI GATI GATO KOKO N’IZI MBARAGA ZANJYE ? OYA IRYO ZINA NDARYANZE.
Muri iyi IMPINDUKA y’UBUTABERA BWUNGA MPUZABANTU GACANZIGO dutangiye, niyemeje GUHAGARIKA IZO NTAMBARA no guhindura izina. Niyise GATEME : GATEME GAHUZA GAHURU NA GATUZA KARANGIZA INZANGANO, INZIKA N’INZIGO ZABO KABAFASHA KWIYUNGA. NDI GATEME GAHUZABANTU.
GAHURU nawe mu KWIVUGA yagize ati :
Nanjye KUVA NKIVUKA banyise GAHURU.
Ngo ndi GAHURU RA !
NGO NDI GAHURU GAHURURIRA IBIJE KATAZI IYO BIVA N’IYO BIGANA NYUMA KAKISANGA MU MAHANO Y’AGAHIRYI y‘INKORAMARASO GAHINI NO MU BIHANO BITAGIRA INGANO KUBERA INZIGO ZE NA GATUZA.
NGO NDI GAHURU KOKO NKAHO NTUYE MU GIHURU ? OYA IRYO ZINA NDARYANZE.
Muri iyi mpinduka ya GACANZIGO, ndashaka KWICUZA ngahinduka, ndetse ngahindura izina. Niyambuye URUHU RWA GAHURU, nsigaranye URWA MUNTU. Guhera ubu Niyise GAHURUZA GAHURURIZABANTU. Aho guhururira IKIBI gisenya imiryango y’ABANTU guhururira ICYIZA, NTANGE IMPURUZA MPURURIZE ABARENGANA maze icyo KIBI KIBURE ICYICARO MU BANTU. NANZE KWITIRIRWA AMAHANO Y’INKORAMARASO GAHINI, NITANDUKANYIJE NAWE ! Ndi GAHURUZA GAHURURIZABANTU.
GATUZA nawe agiye kwivuga, reka tumwumve :
Jye KUVA NKIVUKA banyise GATUZA. Ngo ndi GATUZA DA !
NGO NDI GATUZA GATURA KADATUJE, GAHORANA INZIKA N’IMIJINYA BITAGIRA IHEREREZO GAFITIYE GAHURU, NDETSE N’AMARIRA Y’AGAHINDA AGATERA GUKURIKIRA BUHUMYI INKORAMARASO GAFUNI MU MAHANO ATAGIRA INGANO N’IBIHANO.
NGO NDI GATUZA KOKO KANDI NTA GATUZA KANINI MFITE ? OYA IRYO ZINA NDARYANZE.
Muri iyi mpinduka ya GACANZIGO, niyemeje KWICUZA ngahinduka. Guhera ubu mpinduye izina. Mpindutse GATUZAMIRYANGO GATUZANEZA imiryango yasenyutse, yasenyewe igasembera, igatandukana igashenguka imitima, bityo abanyarwanda bagarure ITUZE bagire imitima ITUJE YA KIMUNTU maze BATUZE BATUNGANIRWE. NANZE KWITIRIRWA AMAHANO Y’INKORAMARASO GAFUNI, NITANDUKANYIJE NAWE ! Ndi GATUZANEZA GATUZAMIRYANGO.
TWESE UKO TURI BATATU RERO TWIYEMEJE KUYOBOKA UBU BUTABERA GACANZIGO GAKONDO BUSHINGIYE KU BUMUNTU BUDUHUZA, bwa BUMUNTU KIZITO MIHIGO yaririmbye agira ati : NDI UMUNYARWANDA IJYE IBANZIRIZWA NA NDI UMUNTU.
- BANYARWANDAKAZI, BANYARWANDA BAVANDIMWE
UYU MUNSI NANONE TWICARANYE MURI IYI GACACA KA GASABO KUGIRANGO TUBANDIKIRE IYI BARUWA YA 2
TWONGEYE :
KWAMAGANA GACACA GACURABINYONA gahimbira ibyaha ABIRABURA ba AFRIKA n’ABERA b’iwabo wa RUSANGIZABINYOMA RWA RUSISIBIRANYA RWA MUKOLONI
KWAMAGANA GACACA GACURABINYONA gahimbira ibyaha abagizwe ABERE n’inkiko MPUZAMABANGA y’abo BANYAMAHANGA
KWAMAGANA GACACA GACABIRANYA GACURABINYOMA GACA IMANZA GACURITSE IBITABO BY’AMATEGEKO KATAZI
NTIDUSHYIGIKIYE INKIKO MPUZAMABANGA Z’ABANYAMAHANGA bigize ABAHANGA mu GUHANA ABIRABURA GUSA.
NTIDUSHYIGIKIYE IZO NKIKO ZA POLITIKI ZIDAHA INZIRAKARENGANE INDISHYI Z’AKABABARO ARI NABYO BIGARAGAZA KO ZIKORERA INYUNGU Z’ABO BANYAMAHANGA.
NTIDUSHYIGIKIYE INKIKO MPUZAMABANGA Y’ABANYAMAHANGA ZITANYA ABANYARWANDA KURUSHAHO KUKO ZIHANA BAMWE ABANDI ZIKABAREKA, KIMWE NA GACACA GACABIRANYA GACURABINYOMA GAFITE INKOMOKO KU MUNYAMAHANGA MUKOLONI.
- BANYARWANDAKAZI, BANYARWANDA BAVANDIMWE
TURABASABA GACANZIGO GAKONDO KAYOBOWE N’ABAHUZA :
ABAHUZA BADAHANA, BAHANURIRA ABO BAHUJE BAKABAFASHA KWIHANA
ABAHUZA BATARI ABACAMANZA NTIBABE N’ABAHANUZI
ABAHUZA badafite amaraso y’abacu ku ntoki ndetse n’aya muntu uwariwe wese, kandi ntibagire INZIKA, INZANGANO n’INZIGO
ABAHUZA BAHUMURIZA ABAMUGAJWE N’AMAHANO ATAGIRA INGANO YA GAHINI NA GAFUNI
ABAHUZA BAHUZA ABANYAMAHANE BAHANGANYE n’ABAHAHAMUWE N’AMAHANO YABO
ABAHUZA BABUZA ABAHURIYE MURI GACANZIGO GAKONDO GUHORA NO KWIHORERA
ABAHUZA BAHOZA ABAHUNGABANYE
ABAHUZA BATABOGAMYE BAHAGAZE HAGARI Y’ABAHEMUKIRANYE. ABO NI BO BAHUZA DUSHAKA.
- BANYARWANDAKAZI, BANYARWANDA BAVANDIMWE : DORE RERO UBUTABERA DUSHAKA.
TURASHAKA UBUTABERA GAKONDO MPUZA-NUNGABANTU :
UBUTABERA BUHUZA ABABWIYAMBAJE BUKABAFASHA GUCYEMURA IKIBAZO BAFITANYE
UBUTABERA BUFASHA NDETSE ABABWIYAMBAJE KWIYUNGA IYO BABISHATSE
UBUTABERA BUCA INZANGANO n’INZIKA Z’UWAKOZE ICYAHA N’UWAGIKOREWE, NDETSE BUGACA INZIGO HAGATI Y’IMIRYANGO YABO
UBUTABERA BUDACA IMANZA AHUBWO BUKOZWE MU BIGANIRO BIYOBOWE N’ABAHUZA batari ABACAMANZA
NANONE ARIKO TURASHAKA KO UBWO BUTABERA MPUZABANTU BWUNGA BUZUNGANIRA UBUCAMANZA BUTANGA IBIHANO KU BAKOZE IBYAHA ARIKO BUTARI MVAMAHANGA. Ubwo bucamanza NI UBW’ABACAMANZA BAKURIKIZA AMATEGEKO YA KIMUNTU YUBAHIRIZA UMUCO NYARWANDA.
- BANYARWANDAKAZI, BANYARWANDA BAVANDIMWE
- TWONGEYE GUSABA INAMA UMUJYANAMA WACU KIZITO MIHIGO TUMUBAZA UKO TUZABYIFATAMO NITUBONA ABO BAHUZA.
KIZITO ntiyatinze kudusubiza nkuko bisanzwe. Yagize ati :
« BAVANDIMWE DUSANGIYE UKWEMERA N’UBUMUNTU ndamaramukije.
Mbashimiye nanone kungirira icyizere mukaba mwifuje ko mbagira inama muri uru rugendo rwiza mwahisemo kuyoboka.
Nimushake NYILIMBABAZI MUMUSABE ABOHEREREZE YA NUMA YANJYE NKUNDA CYANE :
Ni INUMA Y’URUKUNDO N’AMAHORO MU BANTU – INUMA YO GUSABA IMABAZI NO KUZITANGA
INUMA Y’UBUSHAKE BWO KWIYUNGA - INUMA Y’UMUTUZO N’UBUTABERA – INUMA Y’UBUHANGA N’UBUSHISHOZI.
IYO NUMA NIYO NZIZA NIYO MUKENEYE KUKO IZABAFASHA KUVUGISHA UKURI KUTAGIRA IKIZINGA.
NIMUJYA MU BIGANIRO MUKABONA IYO NUMA MU KIRERE CY’URWANDA, KIZABA ARI IKIMENYETSO CY’UKO INZIKA N’INZIGO ZANYU ZIRANGIYE BURUNDU !
MBASEZEYEHO MUZAGIRE ABAHUZA BEZA N’IBIGANIRO BYIZA.
Uwanyu Mutagatifu MIHIGO
- BANYARWANDAKAZI, BANYARWANDA BAVANDIMWE
TUMAZE GUTEKEREZA KURI IBI BYOSE, TWASANZE UBU BUTABERA BWUNGA BUTASHOBOKA TUDAFITE LETA YEMERA ABO BAHUZA TUBASABA, IKANAFATA IZINDI NGAMBA ZITUMA INZIGO ZACU ZIRANGIRA BURUNDU.
TURASHAKA UBWIYUNGE BW’ABANYARWANDA TWESE, BUNYUZE MU UKURI-UBUTABERA-IMBABAZI
TURASHAKA POLITIKI MPUZABANYARWANDA ITUGEZA KU BUMWE NYAKURI
NIYO MPAMVU URUGENDO TURIMO ARI RURERURE.
IYO LETA IZABA IYIHE ?
DUKENEYE RERO NANONE ABANDI BAHUZA MU BIGANIRO BYA POLITIKI IZASHYIRAHO IYO LETA NSHYA.
Mu gihe tugitegereje abo BAHUZA TWABASABYE, tubashimiye kuba mwakiriye neza iyi baruwa yacu ya 2.
Tubasezeyeho ni ah’ubutaha, mwari kumwe natwe : GATEME GAHUZABANTU, GAHURUZA GAHURURIZABANTU na GATUZANEZA GATUZAMIRYANGO.