Rwanda: Amahindura. Umuvuno w’Ubwiyunge Nyakuli. Icyivi 5 Imizi y’amoko n’ubwoko
Tuzilikane inzirakarengane zose zili m’uburoko, tuzilikane abatutsi n’abahutu bazize itsembabwoko, tuzilikane abantu bose bacujwe ubuzima n’itsembatsemba m’u Rwanda no mu bihugu birukikije; abashyinguwe, abagitegereje n’abazimiye. Tuzilikane n’abakoze ayo mahano. Ahanini si k’ubwende bwabo. Buli muntu avuka ali umuntu mutaraga, bamwe bagakura banduzwa guhemuka, ahanini kubera indwara z’ibyiyumviro zandulira mu mibanire n’abandi, mu mvugo no mu […]