Ibimenyetso 20 bigaragaza ko HUTU, TUTSI na TWA ari amoko ya politiki (ethnies politiques)
Mbere y’uko nsobanura uburyo Hutu, Tutsi na Twa ari amoko ya politiki (ethnies politiques), nagirango mbagezeho ubu buhamya bwanjye. Ndangiza amashuri abanza, mu gihe cy’imvururu za politiki zo muri 1973, nabajije mwalimu itandukanyirizo riri hagati y’amoko yo mu muco nyarwanda (abasinga, abasindi, abazigaba, abagesera, abanyiginya, abega, ababanda, abacyaba, abungura, abashambo, abatsobe, abakono, abaha, abashingwe, abanyakarama, […]