NIDUTABAZE ABANYAMAKURU BATABARE IMPUNZI Z’ABANYARWANDA
Banyamakuru, Banyarwandakazi, Banyarwanda b’impunzi mwese ndabaramukije kandi mbifurije amahoro. Ni Musomesha Aloys ubasuhuza, umuyobozi n’umuhuza w’Umushinga w’Amahoro, Ubumwe n’Ubwiyunge Nyakuri DVJP, ubwiyunge buyobowe n’Amategeko n’ibiganiro, bunyuze mu Ukuri, Ubutabera n’Imbabazi, umushinga wigenga utabogamiye kuri politiki y’amashyaka n’ubutegetsi, uharanira Politiki Mpuzabanyarwanda n’Ubutabera Mpuza-Nungabantu. Uwo mushinga ni umwe mu banyamuryango b’Impuzamashyirahamwe ya Sosiyete Sivili Nyarwanda CASCR nyiri iyi Radio URUMURI […]