Banyarwandakazi, Banyarwanda, bavandimwe, ndabaramukije. Ni MUSOMESHA Aloys ubasuhuza.
Uyu umwaka w’2026 ni uw’isabukuru ya 65 y’ubutegetsi bwa Repubulika mu Rwanda. Nkuko tubizi, ubwo butegetsi ntibwashoboye kubanisha neza kandi hamwe abanyarwanda bose, kuko bamwe muri bo bwabagize impunzi.
Kuva mu mwaka wa 2001, Umushinga w’Amahoro, Ubumwe n’Ubwiyunge Nyakuri (Projet-DVJP) mbereye umuyobozi, wiyemeje guharanira ko ubuhunzi bw’abanyarwanda burangira burundu kugirango izo ntego zigerweho by’ukuri. Ibyo bizashoboka igihe abahunze ubutegetsi bw’U Rwanda bazemera kwishyira hamwe mu MURYANGO UMWE W’UBUMWE BW’IMPUNZI Z’ABANYARWANDA, kuko ari bwo »Imana izabasanga » ikabavana muri ubwo buhunzi.
Nifurije abanyarwanda b’impunzi mwese gufatanya tugahuza imbaraga muri uwo muryango kuko ari bwo tuzagira ingufu zo kubona ibisubizo ku bibazo byateye kandi bigitera ubwo buhunzi, binyuze mu biganiro. Niyo mpamvu kuva 2023 natangaje icyo igitekerezo mvuga ko abanyamakuru bakwiye kubera impunzi ABAHUZA muri ibyo biganiro. Dufatanye kubasaba uwo mulimo w’ubwitange.
Murakoze, muhorane Imana.