
Banyarwandakazi banyarwanda bavandimwe ndabaramukije kandi mbifurije amahoro.
Ni Musomesha Aloys ubasuhuza, Umuyobozi n’Umuhuza w’Umushinga w’Amahoro n’Ubwiyunge Nyakuri DVJP, Ubwiyunge buyobowe n’amategeko n’ibiganiro, bunyuze mu Ukuri, Ubutabera n’Imbabazi; Umushinga wigenga utabogamiye kuri Politiki y’amashyaka n’ubutegetsi, uharanira Politiki Mpuzabanyarwanda Gakondo, n’ubutabera Mpuza-nungabantu.
Ngarutse nanone kwamagana MBABAZI RUSANGE nabonye wagarutse kwongera kubeshya abanyarwanda.
—————- Musique Radio URUMURI —————
MBABAZI RUSANGE RUSANGIZABINYOMA ;
Uribuka ingendo uherutse gukorera mu bihugu binyuranye kw’Isi guhera umwaka w’2023 ugenda wiyamamariza kuzaba umukuru w’igihugu cyacu cy’URwanda. Muri uko kwiyamamaza gahunda yawe nyamukuru ikaba ngo ari uguhindura urwo Rwanda igihugu kitagira ubutabera.
Ubuheruka nongeye kubwira abakuzi n’abatakuzi uwo uriwe ko wakomotse i Rwanda ugafata indege werekeza Amerika ngo kudushakirayo ineza y’abanyarwanda twese nkaho abanyamerika ari bo ducyesha ubuzima bwacu. Ibinyoma byawe nabishyize ku Karubanda mu buryo burambuye mu kiganiro ngira nti : »NTAWUYIRUSHIMBABAZI. Nta amnistie » https://youtu.be/_sc-2WeUp3Q
Uribuka rero ko wakomereje urugendo rwawe muri Canada wakiranwa ISHEMA ryinshi wigize Umwami n’umwunzi w’Inyabutatu ngirwamoko maze urashengererwa biratinda. Ni uko abahutu n’abatutsi wita IMPANGA bati urakaza neza usanzwe wisanga, nyamara ntibamenya ko waje ugamije kubasangiza ibinyoma byawe usanganywe ariko batazi.
Nyuma y’igihe gito wasubiye mu rwa Gasabo kuko amatora yari yegereje. Ariko umaze kugerayo wibutse ko wagombaga kujya kureba ABAMI b’Ububiligi n’Ubuholandi kugirango bakugire inama isumbi izindi y’uburyo uzayobora Urwanda nuramuka utowe, ukarutegeka ubuzirahererezo ubuzima bwawe bwose nk’Umwami nkuko muri ibyo bihugu bimeze.
Ugeze mu Bubiligi kw’ivuko rya MUKOLONI igihugu cya sogokuru wawe wahasanze umujyanama w’inkoramutima muri politiki y’urwiganwa mvamahanga no mu mategeko atabaho maze mugirana ibiganiro birambuye. Ubwo mwahise mupanga uburyo uzasangiza abanyarwanda ibinyoma byawe ukabemeza ko ugiye kubavana mu bucakara ngo ukabaha ubutabera butunganye kuko wari umaze kumenya ko abanyarwanda benshi bo muri ibyo bihugu by’abera batagushaka. Ndetse n’abo muri Canada bari bamaze kugutahura !
Ni bwo ubabwiye uti « jye MBABAZI RUSANGE mbazaniye UBUTABERA BWUNGA BUTAGIRA IMUNGU BWA MUNGU WO MW’IJURU N’I RWANGA RWA GASABO ! Uti nimuze dutahane i Rwanda nkeneye amajwi yanyu …. Abandi bati turakuzi uri MBABAZI RUSANGE NTAHO UHURIYE N’UBUTABERA BWUNGA TWAKUVUMBUYE AHUBWO URI GUTEMA AMABABI YA KIZITO MIHIGO KUKO UGAMBIRIYE GUPFOBYA IMBABAZI N’UBWIYUNGE URENGERA INYUNGU ZAWE BWITE GUSA.
Mu gihe ariko abo banyarwanda b’i Mahanga bibwiraga ko Umwami w’Ububiligi atazakurekura kubera gutinya ko usubiye i Rwanda ab’iyo bakurya uri muzima kuko bagucyeka ko uvuye kubagambanira, wowe yafashe icyemezo cyo gusubira i Rwanda bitewe n’imyigaragambyo karundura abo banyarwanda b’i Mahanga twakoze tukwamagana.
Abanyarwanda b’i Rwanda bamaze kumenya iyo nkuru bakoze umunsi mukuru wo kwishimira iyo myigaragambyo no kuba amatora yararangiye wowe MBABAZI RUSANGE utaragera i Rwanda. Ni byo rero koko, amatora yarangiye ucyiyumvira umunyenga w’indege yagusubizaga i Kigali uvuye mu ngendo kwiyamamaza mu banyamahanga n’impunzi z’abanyarwanda badashobora kugutora.
Uribuka ko ugeze i Kanombe wamenye iyo nkuru y’incamugongo ugahita ugarukana n’iyo ndege mu Bubiligi.
Mu gihe natwe twari twizeye ko ugarutse iwanyu ubutazongera kwiyamamaza ukundi, ejobundi twumvise ko noneho wafashe icumbi mu Bufaransa ugiye kwakira Umwami w’ababiligi wariyo mu rugendo rwe rw’akazi wibwira ko muri bubonane, wenda akazakuvuganira. Ni uko ubonye uwo mwami asubiye iwe mutabonanye ni bwo wiyemezaga kwongera gutangariza abanyarwanda ko ngo uri icyamamare kimenyabose. Wongera kubeshya ko ngo uri INKINGI YA MWAMBA Y’UMURYANGO NYARWANDA, bivuze nyine ko ushaka GUCA UBUCAMANZA NO GUTABA UBUTABERA MU GIHUGU CY’URWANDA noneho ukabusimbura.
Ni bwo twakwumvise uri kumwe na wa mujyanama wawe mukuru ubwira abanyarwanda ko utabibagiwe. Uti ndaje rwose NTA SONI BINTEYE KUGARUKA NUBWO AMATORA YARANGIYE MU RWANDA NTAYARIMO BITYO NGATSINDWA URUBANZA RWAYO NTABURANYE. Ibyo wabibwiraga abanyamakuru benshi bari bagutegereje aho mu Bufaransa ngo bakubaze uburyo watsinzwe amatora udahari.
Umunyamakuru KABUHARIWE mu gusesengura politiki wa Radio MPUZAMAHANGA Canada-Rwanda yakubajije impamvu iyo uri mu Rwanda uvuga ko uharanira ko igihugu kigendera ku mategeko ariko wagera hanze ukivuguruza maze ukerekana ko ushaka igihugu kitagira ubutabera. Ndibuka ko wose MBABAZI RUSANGE wamusubije vuba muri aya magambo ugira ati : « Mu Rwanda ntawe ugera ku butegetsi atishe amategeko ». Urongera uti : »Amategeko tuvuga agomba gukurikizwa ni ayo tuzashyiraho twageze ku butegetsi, ariko tumaze kwica amategeko yashyizweho n’abatubanjirije ». Uti : »Amategeko yashyizweho n’abandi rero ntatureba ». Wavuze kandi ko ngo igihe mu minsi ishize wanyuraga kuri iyo radio Canada-Rwanda uwo munyamakuru wayo yagusuzuguye NGO akakwakira nk’umunyepolitiki ucagase cyangwa uciriritse ! Ni uko undi nawe agusubiza ko akuziza gukora POLITIKI Y’URUKOZASONI !!
Abandi banyamakuru si bo babonye icyo kiganiro kirangira …
Nguko uko inkuru nshya yahise ikwira kw’Isi yose ko wowe MBABAZI RUSANGE nanone uhindutse RUKOZASONI. MBABAZI RUSANGE noneho urahungira he koko ? Dore n’ikindi gitego cya kane uragitsinzwe kandi iki cyo ni wowe icyitsinze !! Umunyarwanda yise umwana we »BAJYAGAHE » . Noneho se urajya he koko?
MBABAZI RUSANGE reka nguhe ubu butumwa :
MBABAZI RUSANGE RUSANGIZABINYOMA rekera aho gukoza isoni abanyarwanda maze usezere muri politiki kuko ntayo ushoboye.
Rekera aho gukoza isoni abanyepolitiki nyapolitiki;
Rekera ho gukoza isoni abanyarwanda baharanira ubutabera, ubumwe n’ubwiyunge nyakuri. Kuki utigira kuri KIZITO MIHIGO ngo ubanze umenye uburyo asobanura imbabazi n’ubwiyunge ? Nongere mbigusubiriremo, nta kazi nta n’umwanya mu butegetsi uzabona mu Rwanda kuva KIZITO MIHIGO yahashinga KMP. KIRAZIRA ! Tuzakurikiza inyigisho ze ntituzakurikiza izawe. Ibyo ubyumve kandi ubyiteho.
Rekera aho rero gukoza isoni impirimbanyi zirengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu;
Rekera aho gukoza isoni abanyamategeko bashaka igihugu kigendera ku mategeko. Ariko kuki udashaka abanyamategeko mazima ugashaka abakubwira ko bazi amategeko atabaho ?
Rekera aho GUSEBYA URWANDA N’ABANYARWANDA MAZE UHAGARIKE iyo POLITIKI Y’URUKOZASONI.
—————- Musique Radio URUMURI —————
Banyarwandakazi, banyarwanda;
MBABAZI RUSANGE RUSANGIZABINYOMA RUKOZASONI RWA RUSISIBIRANYA naramuburiye mubwira ko nashaka kugarura mu banyarwanda politiki ye y’ibinyoma tuzahangana nkamuhanura ku rwego yimanitseho akazaruhanukaho acuritse umutwe. Nahame hamwe rero nanjye ndagarutse.
Amaze gutsindwa amatora atagiyemo kuko yari yagiye kwiyamamariza mu banyamahanga ya Mpatsibihugu ngo bazamufashe kugera ku butegetsi, yakomereje urwo rugendo rwe mu Bufaranasa nkuko nabimwibukije, nuko akigerayo atangaza ko ngo umunyamakuru wa Radio Canada-Rwanda yamututse akamwandagaza kuko yibwiraga ko politiki nyamunsi nyamwishi ariyo izamugeza ku butegetsi mu Rwanda naho ntakamenye ko ibihe byahindutse. Ubwo ngo kuko yari azi ko impunzi zose zahunze ubutegetsi bumwe akibwira ko zose ziri inyuma ye nubwo yaba atazishakira ubutabera !
Naho ntakamenye ko izo mpunzi zakangutse kuva zabona ayo MAYERE na TEKINIKI y’abategetsi bayoboye Urwanda muri Repubulika Cyami-Gikoloni y’Inyabutatu ngirwamoko kuva yajyaho. Urupfu rwa KIZITO rwarabakanguye !! Barakanuye !! Bafunguye amaso !! Ntacyo wababeshya !!
Banyarwandakazi, banyarwanda;
Uku guhuzagurika n’amakosa menshi by’umunyepolitiki MBABAZI RUSANGE birongera gushimangira IGITEKEREZO CYA POLITIKI CY’UYU MUSHINGA DVJP NASOBANUYE KENSHI MVUGA KO INSHINGANO ZOSE ZIREBANA N’UBUTABERA N’UBWIYUNGE NYAKURI ZIGOMBA KWAMBURWA ABANYEPOLITIKI BO MU MASHYAKA, ZIKEGURIRWA UMURYANGO GAKONDO NYARWANDA (SOSIYETE SIVILI).
ABANYEPOLITIKI NIMUREKURE UBUTABERA BWIGENGE IMPUNZI ZITAHE.
KURENGANURA ABANYARWANDA MU BUTABERA NTIMWABISHOBORA KUKO ARI MWE MUBARENGANYA. Umunyepolitiki MBABAZI RUSANGE RUSANGIZABINYOMA RUKOZASONI YONGEYE KUBISHIMANGIRA. NTA KINDI KIMENYETSO GIKENEWE.
INZEGO Z’UBUYOBOZI zigomba kuva mu maboko y’abanyepolitiki y’amashyaka KUGIRANGO ZIGENGE ni izi zikurikira :
ABANYEPOLITIKI BO MU MASHYAKA BAKWIYE KWEGURA MU NZEGO ZIKURIKIRA :
1° UBUTABERA (ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha, ubucamanza bw’inkiko, ubutabera mpuzabantu – médiation, ingaga z’abavoka),
2° ITANGAZAMAKURU;
3°UBUREZI N’UMUCO NYARWANDA;
4° UBUMWE N’UBWIYUNGE NYAKURI BW’ABANYARWANDA ;
5° UBURENGANZIRA BW’IKIREMWAMUNTU;
6° UBUREZI MU MASHURI ABANZA, AYISUMBUYE N’AMAKURU;
N’IZINDI NZEGO ZIFITE IREME N’INSHINGANO BIDAHINDUKA.
Mboneyeho rero gushimangira igitekerezo cya politiki natangaje nsobanura ko SYSTEME POLITIQUE Y’URWANDA IGOMBA GUHINDUKA KUGIRANGO IZO NSHINGANO ZOSE MAZE KUVUGA ZEGURIRWE SOCIETE CIVILE YIGENGA.
Niyo mpamvu REPUBULIKA CYAMI-GIKOLONI DUFITE KUVA MURI 1961 IGOMBA KUVAHO TUKAYISIMBUZA REPUBULIKA YUNZE UBUMWE Y’URWANDA RWIYUNZE.
Nibwo tuzashobora kwirukana MBABAZI RUSANGE RUSANGIZABINYOMA RUKOZASONI tukamusimbuza MBABAZI NYAKURI.
Banyarwandakazi, banyarwanda;
REKA NDANGIZE MVUGA KURI IBI BINTU BIKURIKIRA abanyarwanda twagombye kwibazaho ku banyepolitiki bashyigikiye IMBABAZI RUSANZE.
1. Biratangaje ko iki gitekerezo cyazanywe n’abanyepolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi. Abazanye n’abashyigikiye iki gitekerezo bagaragaza ko nta cyizere bifitiye ko bashobora gukora impinduka y’ubutegetsi mu Rwanda bakoresheje UBUNDI BURYO BWA POLITIKI. Ni uko nta bundi buryo babona bafite. Muri macye, bagaragaza mu buryo budasubirwaho ko bemera ko bafite intege nkeya. Ibi bigashimangira ibyo abari ku butegetsi mu Rwanda bavuga iyo bemeza ko NTA nzira abanyepolitiki batavuga rumwe n’ubo bafite banyuramo kugirango bashobore kubuvanaho. Amatora, intambara, diplomatie, imishyikirango n’ibindi byose ngo byarabananiye. Niyo mpamvu bagira bati : « buriya tugaragaje ko twasabira imbabazi rusange abanyabyaha bakoze amahano, abari ku butegetsi nabo bakwiyumvamo ko batazakurikiranwa ku byaha baregwa, noneho bakabona bakadohora bakemera imishyikirano ».
Nanjye nti : YEGO IBIGANIRO N’IMISHYIKIRANO NI INZIRA NZIZA Z’AMAHORO ndabyemera. Ariko se kuki iyo mishyikirano yavanaho UBUTABERA ? Izi MBABAZI RUSANGE ikibabwira ko bazishaka ni iki ko bifitiye ubutegetsi ? Bazanze se mwabigenza mute ?
2. Ubundi IMBABAZI RUSANGE zisabwa n’abakoze ibyaha baba batinya gukurikiranwa n’inkiko. Abasaba izi IMBABAZI RUSANGE se haba hari ibyaha nabo batinya ko bashobora kuzakurikiranwaho ?
3. Kuki abo batigeze bashyira imbere izi MBABAZI RUSANGE intambara ya 1994 irangiye. Bakaba bari kuzidusakuzaho nyuma y’imyaka 30 ? Byaba ari ukubera kurambirwa ubuhunzi kuri bamwe numvise bazishyigikiye kandi barahoze mu butegetsi nyuma ya 1994 NYAMARA BATIGEZE BAZIVUGA ICYO GIHE BAKIBURIMO ?
4. Biragoye kwumva ukuntu bamwe mu NZIRAKARENGANE ZAKOREWE IBYAHA NDENGAKAMERE basaba KO ABABAKOREYE IBYO BYAHA BAHABWA IMBABAZI RUSANGE NTA UBUTABERA BUBAYEHO.
UMWANZURO : Abashyigikiye icyo gitekerezo nimugishyingure burundu mushake ibindi bitekerezo bya politiki bishya kuko politiki y’urwiganwa turayirambiwe. Nimureke iyo politiki kuko igamije gutoneka Rubanda.
Banyarwandakazi, banyarwanda;
NGIBYO IBYA MBABAZI RUSANGE RUSANGIZABINYOMA RUKOZASONI
Nidufatanye kumwamagana tumwirukane muri politiki nyarwanda no mu muryango w’abanyarwanda maze asubire kwa se Mukoloni wamuzanye i Rwanda.
Uko narwanyije igitekerezo cy’ubutegetsi bw’impanga z’abahutu n’abatutsi ngo cyo kugabana ubutegetsi hashingiwe kuri ayo ngirwamoko ya politiki, ni nako nzakomeza kurwanya iki gitekerezo cy’imbabazi rusange kigamije gushyingura ubutabera, kugirango ahubwo kibe ari cyo gishyingurwa burundu !
NDIBUTSA KO IBIBAZO BIDASANZWE BICYEMURWA N’UMUTI UDASANZWE KANDI KO IMPINDUKA NZIZA IKORWA N’INBITEKEREZO BISHYA !
Mugire amahoro ahoraho !