Monthly Archives: mai 2025

ITANGAZO N° 3/CASCR/2025 ku mihango yo KWIBUKA 31 abazize itsembabwoko n’ubundi bwicanyi 1990-1994

Image de prévisualisation YouTube

IMPUZAMASHYIRAHAMWE YA SOSIYETE SIVILI NYARWANDA (C.A.S.C.R)

Collectif des Associations de la Société Civile Rwandaise

Collective of Rwandan Civil Society Associations

15, rue des Dardanelles, 4800 Verviers, Belgique

E-mail : ccscr.cadredeconcertation@gmail.com

 

 

ITANGAZO N° 3/CASCR/2025 rirebana n’imihango yo kwibuka abanyarwanda bazize itsembabwoko n’abandi bantu bose bakorewe ubundi bwicanyi kirimbuzi mu Rwanda mu ntambara ya 1990-1994

Banyarwandakazi, Banyarwanda,

Bakunzi b’Urwanda,

Impuzamashyirahamwe ya Sosiyete Sivili Nyarwanda (CASCR) ni umuryango udaharanira inyungu kandi utabogamiye kuri politiki y’ubutegetsi, wiyemeje gufata ingamba zo guharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, demokarasi, amahoro, ubutabera n’ubwiyunge nyakuri, ubumwe bw’Igihugu, no gushaka ukuri ku mahano yabaye ku banyarwanda kugirango atibagirana.

 Ni muri urwo rwego abanyamuryango ba CASCR tuboneyeho umwanya wo kubagezaho ibitekerezo n’ingamba ku birebana n’umuhango wo kwibuka, umaze imyaka igera kuri 30, ukorwa mu buryo bw’ivangurabanyarwanda. Kubera ko hibukwa gusa Abatutsi kandi hari n’indi miryango myinshi y’andi moko y’Abahutu n’Abatwa atuye U Rwanda ndetse n’abatayiyumvamo n’abatayemera, nabo bapfushije ababo biturutse ku bwicanyi ndengakamere bwakorewe abo banyarwanda muri 1994 na mbere yaho. CASCR ishingiye ku Cyerekezo n’intego byayo (1) irasanga ubu buryo bwo kwibuka abishwe muri ayo mahano bugomba guhinduka, abanyarwanda bose ari Abatutsi, Abahutu, Abatwa n’abandi batiyumvamo cyangwa batemera ayo moko, bakagira uburenganzira bwo kwibuka ababo.

1. Icyerekezo n’intego

 Mu cyerekezo cyayo, C.A.S.C.R igamije guhuza imbaraga no gukorera hamwe kw’amashyirahamwe y’abanyarwanda atari aya politiki n’abandi bantu ku giti cyabo barimo n’abanyamahanga. Ni umuryango wiyemeza kurengera uburenganzira bw’abaturage n’inyungu zabo ; utanga ibisubizo ku bibazo birebana n’umubano, ubukungu, politiki n’umuco ku Rwanda, iby’ibanze bikaba ibyo kurangiza ubuhunzi mu bwisanzure hagamijwe kugarura ubumwe n’amahoro mu gihugu.

Iyo Mpuzamashyirahamwe ifite intego yo kworohereza abanyamuryango bayo mu kurangiza imilimo bahuriyeho. Ibyo bituma ibikorwa byabo biyoborwa neza, mu gihe cya ngombwa, bikanatanga icyizere mu buryo bwo gukora bwihuse no mu bufatanye hakoreshejwe ibiganiro bihoraho kandi binyuze mu kwizerana nk’abanyagihugu. Muri ubwo buryo, iyo mishinga iyoborwa neza mu nyungu za Rubanda rwose.

Uyu muryango urengera kandi uburenganzira bw’abanyarwanda bwo kujya mu gihugu cyabo cy’U Rwanda, kugituramo no kugisohokamo igihe bashakiye ».

Muri make, CASCR ntishobora kwihanganira akarengane akariko kose gakomeza gukorerwa umunyarwanda uwo ariwe wese. Niyo mpamvu umuhango wo kwibuka ugomba gukorwa mu buryo bubereye buri munyarwanda.

2. CASCR yongeye gusaba ko ibikorwa by’imihango yo kwibuka bitavangwamo inyungu za politiki

Abanyamuryango ba CASCR bongeye kwibutsa abayobozi ba Leta y’U Rwanda, iyobowe n’ishyaka rya FPR-Inkotanyi (Front Patriotique Rwandais), kimwe n’abanyamashyaka ya politiki ashyigikira uburyo imihango yo kwibuka imaze igihe ikorwa, ko bareka kuvanga ibikorwa bya politiki byabo n’imihango yo kwibuka. Kubera ko ubwo buryo butatanya abanyarwanda, kuko abemererwa kwibuka ababo ari Abatutsi gusa, naho abasigaye bose bakabibuzwa (Abahutu, Abatwa n’abandi batari muri ayo moko atatu).

CASCR yongeye kwibutsa ko tariki ya 26 Mutarama 2018, Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ONU yemeje itariki ya 7 Mata nk’umunsi mpuzamahanga wo kwibuka génocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda muw’1994, kandi yibutsa ko bamwe mu bahutu n’abandi bantu barwanyije iyo génocide nabo bishwe. Icyo cyemezo gifatwa ariko habaye impaka kuri iyo nyito ya génocide kuko bimwe mu bihugu byavuze ko ari « génocide yakorewe abanyarwanda ».

Ikibabaje ni uko hari abandi bantu batari Abatutsi nabo bazize cyangwa bakomerekejwe n’iyo génocide nkuko bivugwa muri icyo cyemezo ariko batavuzwe mu bagomba kwibukwa. Hari ndetse n’abandi bazize ubundi bwicanyi bwakorewe ayandi moko y’abahutu n’abatwa, cyangwa bushingiye kuri politiki, ku byaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, mu Rwanda n’ahandi, kandi mu bihe bitandukanye – nkuko byemejwe n’amaraporo y’Umuryango w’abibumbye ONU – ariko abo bose uwo muryango ukaba warabirengangije.

Twamaganye ubwo bwicanyi bw’itsembabwoko ryakorewe abatutsi mu Rwanda muri 1994 bazira gusa ko ari abatutsi, kandi tunamaganye n’ubundi bwicanyi bwakorewe n’andi moko y’Abahutu n’Abatwa, mu gihe cy’intambara ya 1990-1994. CASCR iboneyeho kandi umwanya wo kwamagana iterabwoba rikorerwa abavuga ukuri kw’ayo mahano y’ubundi bwicanyi bwakorewe n’abandi batari abatutsi, nk’abahutu bishwe bazira gusa ko ari abahutu. Kwibuka izo nzirakarengane zose ntabwo ari ugupfobya génocide yakorewe abatutsi nkuko bivugwa na bamwe mu bayobozi ba Leta y’u Rwanda n’indi miryango ikorana nayo.

Bityo rero, kubera impaka z’urudaca zikunze kuranga imihango yo kwibuka hagati ya bamwe mu banyarwanda batumvikana ku bibukwa bitewe n’amatariki biciweho n’impamvu z’ubwo bwicanyi; ugasanga ikiri inyuma y’izo mpaka ari inyungu za politiki n’ubushake bwo guheza andi amoko  »bahanganye » kandi nayo yariciwe, CASCR irasanga iyo myifatire itoneka imitima y’abacitse ku icumu ry’itsembabwoko n’abiciwe ababo.

3. CASCR yongeye kwamagana amahano yahekuye Urwanda n’abanyarwanda

Abanyamuryango ba CASCR twihaye kandi inshingano zo guteza imbere umuco w’ubworoherane n’ibiganiro kugirango havanweho burundu impamvu zose zigamije kurimbura ibice bimwe by’abanyarwanda no gukora ibyaha by’intambara, ibyaha byibasira inyoko-muntu n’iby’iterabwoba.

Muri ibi bihe byo kwibuka abacu batuvuyemo bazize génocide yakorewe abatutsi mu ntambara ya 1994, n’abandi bazize ubundi bwicanyi bwakorewe andi moko cyangwa impande za politiki barimo ;

Dushingiye ku byavuzwe muri aya matangazo ane twashyize ahagaragara :  »ITANGAZO N°.CCSCR/01/2017 ryo kuwa 16 Mata 2017, ITANGAZO N°02/CCSCR/2018 ryo kuwa 6 Mata 2018, UBUTUMWA N°03/CCSCR/2020 BWO MU BIHE BY’ICYUNAMO NO KWIBUKA, hamwe n’ITANGAZO N° 1/CASCR/2025 ryo kuwa 20 Gashyantare 2025 ;

Twongeye kwamagana izo ntambara n’ubwo bwicanyi bwahekuye U Rwanda bugahitana inzirakarengane nyinshi ; twifatanyije mu kababaro n’imiryango y’abishwe n’abarokotse ayo mahano ndengakamere, tubafashe mu mugongo kandi twihanganishije n’abandi bakomerekejwe nayo.

Tuributsa ko ubuzima bw’umuntu bufite ubudahangarwa butangwa n’Imana, bushimangirwa n’amategeko y’U Rwanda ndetse n’amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu, bityo Leta ikaba ifite inshingano yo kwubahiriza ayo mategeko.

Niyo mpamvu abanyamuryango ba CASCR twongeye kwibutsa dushimangira ibi byemezo byafatiwe mu manama y’inteko rusange anyuranye, kandi biri no muri ayo matangazo yasohotse tuvuze aho haruguru :

1° Umuhango wo Kwibuka uhuriweho n’abanyarwanda bose nta vanguramoko

Abanyamuryango ba CASCR twongeye gusaba Leta y’U Rwanda guhagarika ibikorwa byose birimo ivangura rishingiye ku mihango yo kwibuka gusa abazize amahano ya Génocide yakorewe abatutsi muri 1994. Buri munyarwanda uri mu gihugu, cyangwa hanze yacyo, yaba Umuhutu, Umututsi, Umutwa cyangwa undi wese utiyumvamo ayo moko, bose bagomba guhabwa umwanya wo kwibuka ababo, kandi bigakorwa mu bwisanzure n’ubutabera, ntawe urenganye.

2° Ibikorwa by’imihango yo kwibuka bitanzemo politiki

Ibikorwa by’imihango yo KWIBUKA bigomba kutavangwamo inyungu za politiki, buri wese akwumva akababaro k’undi, tukibuka twiyubaka, mu bwubahane, ntawe ukomeretsa undi, duha icyubahiro abacu twabuze, kandi twubaka ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda.

3° Imihango yo kwibuka yateguwe n’abarokotse ubwicanyi

Abarokotse ubwo bwicanyi n’imiryango yabo bo mu bice byose by’abanyarwanda, ni bo bakwiye guhabwa umwanya wa mbere, bakaba ari bo bategura ibikorwa by’iyo mihango yo kwibuka ababo uko babyifuza, amashyirahamwe atabogamiye kuri politiki hamwe n’amadini akabashyigikira.

4° Uburenganzira n’ubwisanzure ku mihango yo kwibuka kuri bose

Ntihagomba kubaho abanyarwanda babuzwa kwibuka ababo. CASCR irasaba abayobozi ba Leta y’U Rwanda kutabogama muri iyo mihango kuko itoneshwa rya bamwe ari ryo ryagiye riba intandaro y’inzagano n’ubwicanyi hagati y’abavandimwe b’abanyarwanda.

5° Guhitamo itariki y’umuhango rusange wo kwibuka idafite impamvu ya politiki

Itariki y’umuhango rusange wo kwibuka ntiyagombye guhabwa impamvu cyangwa ifatizo byihariye kugirango uwo muhango utaba uwa politiki. Urugero : ihanurwa ry’indege y’umukuru w’igihugu, ahantu ubwicanyi bwabereye, intangiriro cyangwa iherezo ry’ubwicanyi ubu n’ubu, n’ibindi. Uwo munsi waba uwo kwibuka no gusengera inzirakarengane z’amateka mabi U Rwanda rwanyuzemo.

Mu gusoza, CASCR irahamagarira Abanyarwanda bose, hatitawe ku bwoko n’inkomoko, hamwe n’inshuti z’U Rwanda, guhurira hamwe mu bikorwa byose bigaragaza ukuri n’ubutabera. Kuba dusangiye amateka bidusaba kwibuka abacu kimwe, nk’abavandimwe, tukwumva akababaro k’abahohotewe, dushimangira ubumwe n’ubwiyunge nyakuri mu gihugu cyacu. Umuntu ni nk’undi : abantu bose bavuka bafite ubwisanzure n’uburinganire mu gaciro n’uburenganzira byabo (ingingo ya 1 y’Itegeko-ngenga ry’uburenganzira bwa muntu).

Bikorewe mu Bubiligi kuwa 11 Gicurasi 2025

MW’IZINA RY’INAMA Y’UBUYOBOZI YA CASCR

MUSOMESHA Aloys, umuyobozi mukuru

ABANYAMURYANGO

1. Initiative HUMURA (Belgique) 2. CLIIR : Centre de Lutte contre l’Impunité et l’Injustice au Rwanda (Belgique) 3. Projet-DVJP: Projet pour la Réconciliation par le Droit, la Vérité, la Justice et le Pardon (Belgique) 4. RIPRODHOR : Réseau International pour la Promotion et la Défense des Droits de l’Homme au Rwanda (France) 5. Justice et Réconciliation, ASBL (Belgique) 6. Stichting Tolerantie Benimpuhwe (Pays-Bas) 7. Global Campaign for Rwandan’s Human Rights (Royaume-Uni) 8. IBUKABOSE RENGERABOSE (France) 9. LECP : Liberté, Expression, Culture et Paix (France) 10. RDTJ : Rwandan Platform for Dialogue, Truth, and Justice (Afrique du Sud) 11. VGRR : Global Voice of Rwandan Refugees (Afrique du Sud) 12. Activiste 1: HAVUGIMANA Pierre Célestin (Belgique) 13. Activiste 2 : AKAYEZU MUHUMUZA Valentin (Pays-Bas) 14. Activiste 3: MPORAMUSANGA Jean-Népomuscène (Belgique).