
Daily Archives: août 9, 2025
Aho gushoza intambara ku Bahutu, Abatutsi, n’Abatwa, nimwice ayo ngirwamoko ya politiki
Banyarwandakazi, Banyarwanda bavandimwe ndabaramukije kandi mbifurije amahoro.
Ni Musomesha Aloys ubasuhuza, umuyobozi n’umuhuza w’Umushinga w’Amahoro n’Ubwiyunge Nyakuri DVJP, ubwiyunge buyobowe n’Amategeko n’ibuganiro, bunyuze mu Ukuri, Ubutabera n’Imbabazi, umushinga wigenga utabogamiye kuri politiki y’amashyaka n’ubutegetsi, uharanira Politiki Mpuzabanyarwanda n’Ubutabera Mpuza-Nungabantu.
Muri uyu mwanya tugiye kuganira ku ngingo ifite umutwe ugira uti : Aho gushoza intambara ku Bahutu, Abatutsi, n’Abatwa, nimwice ayo ngirwamoko ya politiki.
Iki kiganiro rero ngiye kugikora nk’umuyobozi n’umuhuza w’uyu mushinga w’amahoro n’ubwiyunge nyakuri DVJP, uyu mushinga ukaba ari umwe mu banyamuryango b’ishyirahamwe rigari rya sosiyete sivili-CASCR ribumbye andi mashyirahamwe menshi ndetse n’abantu ku giti cyabo.
Muri iyi minsi ndetse no mu yindi ishize, ku mbuga nkoranyambaga, hakunze kwumvikana imvugo n’ibiganiro bya gashozantambara, birimo urwango rushingiye kw’irondakoko rya bamwe bahuriye ku byiswe amoko y’abahutu cyangwa abatutsi. Bakavangamo ndetse n’ibitutsi. Twumvise kandi bamwe mu biyita abatutsi bahamagarira abandi kuzica abahutu. Izo mvugo ni iza gashozantambara.
Ku banyarwanda twariho mu gihe cy’intambara ya 1990-94, ibyo bitwibutsa nanone ibyavugwaga mu Rwanda icyo gihe na bamwe mu bahutu ku mugaragaro kimwe na bamwe mu batutsi, ariko abo batutsi bo bakabikora bucece. Ubu noneho ni bamwe mu batutsi bari gushoza iyo ntambara yindi ku mugaragaro, kubera ko ngo bafite ubutegetsi bityo bakaba ntacyo bikanga. Nyuma y’imyaka 31 iyo ntambara ya 1990-94 irangiye, iyo twumvise nanone izo mvugo, dukwiye kwibaza niba turi kujya imbere cyangwa se turi gusubira inyuma.
Hanze y’igihugu ariko naho, hari abahutu bongeye kuzamura imvugo zirimo urwango rw’abatutsi.
Ese abafite izo mvugo ni uko muri icyo gihe batari bavuka cyangwa se bataramenya ubwenge, cyangwa batari mu gihugu ? Bityo bakaba batazi ibyabaye icyo gihe cyangwa se ari uko bitabagizeho ingaruka ? Ibyo nta perereza nabikozeho, ariko nabyo ntibyaba impamvu kuko nabo bagombye kuba barize amateka y’U Rwanda rw’icyo gihe.
Igiteye impungenge kurushaho, ni uko tutigeze twumva ko hari abanyarwanda bakurikiranyweho ibyo byaha mu butabera cyangwa se ngo twumve abanyepolitki bamagana ku mugaragaro izo mvugo z’urukozasoni. Ahubwo ndetse bamwe mu bategetsi bagombye kwamagana izo mvugo z’urwango nabo barazikoresha ku mugaragaro mu madisikuru yabo.
Mu bushakashatsi nakoze muri uyu Mushinga w’Amahoro n’Ubwiyunge Nyakuri DVJP nasanze Hutu-Tutsi-Twa atari amoko nyakuri ahubwo ko ari ingirwamoko ya politiki. Ibyavuzwe ko ngo biranga ayo ngirwamoko nta shingiro bifite muri ibi bihe tugezemo. Niyo mpamvu ayo ngirwamoko agomba gucibwa.
Bimwe mu bimenyetso bigaragaza ko Hutu-Tutsi-Twa ari ingirwamoko ya politiki nabitangaje mu gitabo cyitwa: RWANDA. Imperuka y’Ubuhunzi – Inkuru Nziza y’Ubwiyunge Nyakuri cyasohotse muri Mutarama 2022.
Ni byiza ariko ko muri iyi minsi nanone, hari uruhande rw’abandi banyarwanda bamaze gusobanukirwa kandi batinyutse, bityo bakaba bivugira neza ko batakiri abahutu, abatutsi cyangwa, abatwa kuko batacyemera ko ibyo bice ari amoko nyamoko. Abo barangije kwibohora. Ndabashimira cyane. Kuko ibyo ni byo nasabaga mu kiganiro n’inyandiko nise : Nitwibohore ingoyi y’ingengabitekerezo z’ingirwamoko ya politiki, natangaje bwa mbere muri Kamena 2016. Ubwo ni bwo buryo bwiza bwo kurwanya imvugo z’urwango rushingiye kuri ayo ngirwamoko.
Hamwe n’abo banyarwanda bamaze kwibohora rero, niturwanye imvugo z’abo bashaka nanone gushoza intambara hagati y’ibyo bice by’abanyarwanda. Maze tubabwire tuti : Aho gushoza intambara ku Bahutu, Abatutsi n’Abatwa, nimwice ayo NGIRWAMOKO YA POLITIKI.
Ni ukuvuga ngo: abo banyarwanda bari gushoza izo ntambara z’abahutu n’abatutsi, nibibohore izo ngirwamoko bafite mu mitwe no mu mitima yabo, nibibohore izo nzangano bafite, maze bice ubwo buhutu bwabo, bice ubwo bututsi bwabo, bice ubwo butwa bwabo, bave mu Nyabutatu ngirwamoko, maze izo ngengabitekerezo zubatse izo Nyabutatu bazibohore.
Ubutumwa naha abo banyarwanda rero nababwira nti : aho kwangana hagati yanyu nk’abahutu, abatutsi n’abatwa, nimwamagane za ngengabitekerezo zubatse ya Nyabutatu ngirwamoko ya politiki. Mbisubiremo : Aho gushoza intambara ku bahutu, aho gushoza intambara ku batutsi, aho gushoza intambara ku batwa, nimwice ayo ngirwamoko ya politiki. Nimwamagane za ngengabitekerezo za politiki zagize amoko ubuhutu, ubututsi n’ubutwa kandi atari byo. Ni ibinyoma !
Mwakoze kuntega amatwi muri iki kiganiro, ndabasezeranya ko nzongera kubonana namwe mu bihe biri imbere. Mugire amahoro rero, ni ah’ubutaha.