ABANYARWANDA B’IMPUNZI BISHYIZE HAMWE IMANA YABASANGA IBAFASHA GUHUNGUKA

By | octobre 4, 2025
Image de prévisualisation YouTube

Mu mwaka wa 2023, muri gahunda y’Umushinga w’Amahoro, Ubumwe n’Ubwiyunge Nyakuri DVJP irebana n’ubumwe bw’abanyarwanda, nasobanuye mu biganiro natanze kuri radio URUMURI igitekerezo cyo gushyiraho umuryango uhuza abanyarwanda b’impunzi kugirango uzabafashe gutahuka mu gihugu cyacu cyiza cy’U RWANDA. Ndashimira cyane abanyamakuru n’abandi banyarwanda bamfashije gutangaza no gusakaza icyo gitekerezo. Ubwo butumwa nongeye kwibutsa uyu munsi tariki ya 2 Ukwakira 2025 nabuhaye umutwe ugira uti : ABANYARWANDA B’IMPUNZI BISHYIZE HAMWE IMANA YABASANGA IBAFASHA GUHUNGUKA. Ibyo biganiro nabishyize hamwe kugirango abatarabyumvise byose bashobore gusobanukirwa neza n’ubwo butumwa. Nongeye kubasaba kubusangiza abandi kugirango turebere hamwe uburyo uwo muryango w’ubumwe bw’impunzi z’abanyarwanda watangizwa. Ndabashimiye cyane. IMPINDUKA NZIZA IKORWA N’IBITEKEREZO BISHYA.

 

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *