Monthly Archives: janvier 2026

2026 UMWAKA W’UBUMWE BW’IMPUNZI Z’ABANYARWANDA KU ISI YOSE

Image de prévisualisation YouTube
Umushinga w’Amahoro, Ubumwe n’Ubwiyunge Nyakuri (Projet-DVJP) wiyemeje kurengera impunzi z’abanyarwanda kugirango ubuhunzi bwazo burangire burundu. Ibyo ariko ntibyashoboka izo mpunzi nazo zitemeye kwishyira hamwe mu muryango umwe wazihuza. Ni muri ubwo buryo UBUMWE bwazo buzazivana mu buhunzi.
Kubera izo mpamvu, 2026 ukwiye kuba UMWAKA W’UBUMWE BW’IMPUNZI Z’ABANYARWANDA KU ISI YOSE.

Abanyamakuru bafite ububasha bwo guhuza impunzi z’abanyarwanda

Image de prévisualisation YouTube

 

Banyarwandakazi, Banyarwanda b’impunzi namwe banyamakuru mwese ndabaramukije kandi mbifurije amahoro.

Ni Musomesha Aloys ubasuhuza, umuyobozi n’umuhuza w’Umushinga w’Amahoro, Ubumwe n’Ubwiyunge Nyakuri DVJP, ubwiyunge buyobowe n’Amategeko n’ibiganiro, bunyuze mu Ukuri, Ubutabera n’Imbabazi, umushinga wigenga utabogamiye kuri politiki y’amashyaka n’ubutegetsi, uharanira Politiki Mpuzabanyarwanda n’Ubutabera Mpuza-Nungabantu. Uwo mushinga ukora ubushakashatsi ku bwiyunge kuva 2001, ukaba ari umwe mu banyamuryango b’Impuzamashyirahamwe ya Sosiyete Sivili Nyarwanda CASCR nyiri iyi Radio URUMURI

Nishimiye kubakira muri iki kiganiro nahaye umutwe ugira uti : Abanyamakuru bafite ububasha bwo guhuza impunzi z’abanyarwanda

Muri iki kiganiro ngarutse gusobanura impamvu ngikomeza gusaba ko ibiganiro by’impunzi biyoborwa n’abanyamakuru.

Nyuma yo gutangaza ikiganiro giheruka kuri iyi ngingo, ubwo nagiraga nti  »NIDUTABAZE ABANYAMAKURU BATABARE IMPUNZI Z’ABANYARWANDA, bamwe mu bagikurikiye bansabye gusobanura impamvu z’iki gitekerezo, kandi nyamara rwose muri icyo kiganiro nagerageje kuzisobanura. Ariko muri iki kiganiro ngiye kuzinonosora.

Muri icyo gitekerezo nasabye ko abanyamakuru bashyira hamwe maze bagafasha abanyarwanda b’impunzi gutangiza ibiganiro hagati yabo.

 

I. Icyo uyu muryango atari cyo

1. Umuryango w’ubumwe bw’impunzi ntabwo ari uw’amashyirahamwe yiswe amashyaka ya politiki akorera hanze y’U Rwanda, kuko impunzi zose zitari muri ayo mashyaka. Ntabwo ari umuryango wo guhuza abanyepolitiki ba opposition bari mu buhungiro cyangwa amashyaka yabo. Nta nubwo ari uwo guhuza amashyirahamwe ya politiki n’aya sosiyete sivili.

Kubera iyo mpamvu, uwo muryango rero ntukwiye kuyoborwa n’abanyepolitiki bo mu mashyirahamwe yiswe amashyaka. Iyo mpamvu kandi niyo yatumye ntanga igitekerezo cy’uko ibiganiro by’impunzi bikwiye kuyoborwa n’abanyamakuru bigenga bo muri sosiyete sivili. Ibi bihuye n’ibyo nakunze kwandika no kuvuga mu biganiro ngira nti : muri politiki, Sosiyete sivili yigenga ni yo ikwiye kuba umuhuza w’abanyarwanda.

2. Umuryango w’ubumwe bw’impunzi kandi ntabwo ari uwo guhuza abahutu, abatutsi n’abatwa bari hanze y’URwanda kuko impunzi zose zitibonamo  ayo ngirwamoko. Cyane ko ayo ngirwamoko yakoreshejwe mu gutanya abanyarwanda nyine. Ntabwo ari umuryango wo kurengera abahutu, abatutsi cyangwa se abatwa bari hanze y’igihugu nk’impunzi cyangwa se abari mu gihugu kubera akarengane gashingiye kuri ayo ngirwamoko bakorerwa. Oya ntabwo uwo muryango ushingiye kuri ayo ngirwamoko ya politiki. Ntabwo ari kimwe n’indi miryango twakunze kwumva irengera kandi ihuza bamwe basangiye ingirwabwoko bumwe ariko ikarenganya kandi igaheza abandi. 

Turabizi neza ko, mu mateka y’igihugu cy’U Rwanda, abategetsi bashingiye politiki yabo ku buhutu ari n’abayishingiye ku bututsi, bose ntibashoboye kurangiza ikibazo cy’ubuhunzi. Niyo mpamvu iyo politiki igomba guhinduka.

3. Umuryango w’ubumwe bw’impunzi ntabwo ari uwo guhuza kandi abo banyarwanda kubera inkomoko zabo (abokomoka mu majyaruguru, mu majyepfo, cyangwa hagati y’URwanda; abahoze ari impunzi mbere ya 1994 n’abari mu gihugu mbere y’uwo mwaka, …..). Inkotanyi za FPR zahujwe n’ubututsi kandi zikoresha akarengane k’abatutsi mu gukora intambara mu Rwanda no muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, niyo mpamvu zitashoboye guhuza abanyarwanda no kurangiza ubuhunzi. Na n’ubu nyuma y’imyaka irenga 30 intambara ya 1990-94 irangiye, ako karengane abatutsi bakorewe na bamwe mu bahutu muri génocide ni ko abategetsi bashingiraho politiki y’ubutegetsi bwabo. Kimwe n’uko abanyepolitiki b’ishyaka rya MDR Parmehutu n’irya MRND bashingiye ubutegetsi bwabo ku karengane abahutu bakorewe n’ingoma y’Ubwami mbere y’uko himikwa Repubulika. GATEBE GATOKI !

Nyuma y’izo politiki zirengera bamwe mu banyarwanda zikarenganya abandi, ducyeneye politiki irengera kandi igahuza bose.

 

II. Icyo uyu muryango ari cyo.

1. Ni umuryango wa politiki mpuzabanyarwanda yo guhuza impunzi no kuzihuza n’abanyarwanda bari mu Rwanda. Iyo politiki ntiyigeze ibaho muri Repubulika. Ntabwo rero ari umuryango wa politiki igamije ubutegetsi bw’igihugu. Ahubwo ni umuryango w’impunzi zose z’abanyarwanda, baba abari mu mashyaka n’abatayarimo.

Intego y’uwo muryango ni uguharanira uko impamvu zateye kandi zigitera ubuhunzi bwabo zivaho kugirango zitahuke, hashingiwe ku mategeko y’Imana n’amategeko mpuzamahanga arengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

2. Ni umuryango ugamije kurengera uburenganzira ku munyarwanda wese bwo kuba mu gihugu cye. Gutahuka kw’izo mpunzi rero ntibigombera imishyikirano ya politiki yo kugabana imyanya y’ubutegetsi kuko atari bwo mbere na mbere zishaka. Ikigomba gukorwa mu mwanya w’iyo mishyikirano, ni ukuganira uburyo impamvu zose zateye ubuhunzi zivaho, bakabibonera ibisubizo.

Ni yo mpamvu abategetsi b’U Rwanda ari bo bafite inshingano zo kuvanaho impamvu zose zateye kandi zigitera ubuhunzi kugirango abanyarwanda b’impunzi bose batahe, kuko umunyarwanda wese afite uburenganzira ndakuka bwo kuba mu gihugu cye. Ariko byarabananiye. Ayo makosa abategetsi bakoze kuva kera kugeza ubu yo kudashobora guhuza banyarwanda bose mu gihugu, agomba gukosorwa byihutirwa.

Kubera ko izo nshingango abategetsi b’U Rwanda batazubahirije, ni imwe mu mpamvu zatumye muri uyu mushinga DVJP ntanga igitekerezo cyo kuvanaho inzego za Repubulika uko twayihawe n’abakoloni kugirango twubake bundi bushya iyo Repubulika mu buryo buberanye n’umuco nyarwanda. Kandi ibi ntibyashoboka abanyarwanda bose batari mu gihugu ngo babigiremo uruhare. 

3. Ni umuryango ugendera ku mategeko n’amahame y’uburenganzirwa bwa muntu, ugamije gucyemura ibibazo by’ubuhunzi binyuze mu biganiro.

Umuryango w’ubumwe bw’impunzi ntugira ibara rya politiki

 

III. Kuki abanyamakuru ari bo bakwiye kuba abahuza b’impunzi ?

1. Kuko ari bo bafitiwe icyizere kubera impamvu zikurikira :

- umwuga wabo nta mupaka ugira

- abanyamakuru barigenga kuko bari muri société civile, ntibakora politiki igamije ubutegetsi bityo bakaba nta ruhande rwayo babogamiyeho.

- barengera kandi bavuganira Rubanda aho bari hose : ni ijisho rya Rubanda. Intwaro yabo ni micro n’amategeko

2. Abanyamakuru bafite ububasha bwo gutumiza no kubaza abanyarwanda b’impunzi icyo bashaka, bahuriye mu biganiro. C’est le 4ème pouvoir.

 

IV. Iyi crise politiki impunzi zirimo irasaba ibisubizo bya politiki bidasanzwe. Nkuko nkunze kubivuga mu bindi biganiro no mu nyandiko zinyuranye, UKU KUDOHOKA KW’ABANYEPOLITIKI kuragaragaza neza ko ari ngombwa guhindura uburyo bwo gukora politiki kubera ko bateshutse ku nshingano zabo, haba mu Rwanda haba no hanze yarwo, kuko batashoboye guhuza abanyarwanda mu gihugu cyabo.

Ni ngombwa rero KO DUHINDURA SYSTEME POLITIKI N’AMATEGEKO Y’IGIHUGU CY’U RWANDA kugirango impunzi zitahuke. Gute ?

Ibi byose ni byo bigomba kuganirwaho n’uwo muryango w’ubumwe bw’impunzi.

 

V. ABANYARWANDA NITUREKE KURANGARIRA IMISHYIKIRANO Y’ABANYEPOLITIKI KU BIBAZO BYO MURI CONGO NGO TWIBAGIRWE IBIBAZO BY’IMPUNZI, kuko atari bo bazabyiga. Amasezerano yasinyiwe i Washington kuwa 4 Ukuboza 2025 hagati y’U Rwanda na RDC ubwayo arabigaragaza kuko nayo atashoboye no gucyemura ibibazo by’impunzi z’abanyarwanda ziri muri icyo gihugu.

Niyo mpamvu rero hagomba kubaho ibindi biganiro !

Abanyamakuru rero bakwiye gguhura kugirango batangize ibyo biganiro biganiro by’impunzi z’abanyarwanda.

 

IMPINDUKA NZIZA IKORWA N’IBITEKEREZO BISHYA !