Daily Archives: janvier 25, 2026

Nyuma y’imyaka 65 ya Repubulika cyami gikoloni ubuhunzi burangirane nayo

Image de prévisualisation YouTube
Banyarwandakazi, Banyarwanda, bavandimwe, ndabaramukije. Ni MUSOMESHA Aloys ubasuhuza.
Muri uyu mwaka w’2026 turizihiza ku nshuro ya 65 isabukuru y’ubutegetsi bwa Repubulika y’U Rwanda yimitswe tariki ya 28 Mutarama 1961 ivanyeho Ubwami. Ubwo butegetsi twahawe n’abakoloni b’ababiligi ariko ntibwashoboye kubanisha neza kandi hamwe abanyarwanda bose, kuko nabwo hari benshi bwagize impunzi ndetse kurusha ubutegetsi bw’ingoma ya Cyami yabubanjirije.
Umushinga w’Amahoro, Ubumwe n’Ubwiyunge Nyakuri (Projet-DVJP) natangije muri 2001 wihaye intego yo guharanira ko ubwo buhunzi burangira burundu. Uwo mushinga ni umwe mu banyamuryango b’Impuzamashyirahamwe ya Sosiyete Sivili Nyarwanda CASCR yashyigikiye icyo gikorwa kuko nayo yiyemeje kurengera ubwo uburenganzira bw’abanyarwanda bwo kuba mu gihugu cyabo.  Ibyo bizashoboka ariko abahunze ubutegetsi bwa Leta y’U Rwanda nabo nibemera kwishyira hamwe mu MURYANGO UMWE W’UBUMWE BW’IMPUNZI Z’ABANYARWANDA, bakarwanya ibibatanya n’ibyabateye guhunga, babishakira umuti, kuko ari bwo  »Imana izabasanga » ikabavana muri ubwo buhunzi.
Nifurije abanyarwanda b’impunzi mwese gufatanya no guhuza imbaraga muri uwo muryango mushya kugirango tugire ingufu zo kubona ibisubizo ku bibazo byateye kandi bigitera ubwo buhunzi, binyuze mu biganiro. Ibyo biganiro ni byo tuzashakiramo ubutegetsi bushya buzasimbura iyo Repubulika yateshutse ku nshingano zayo. Niyo mpamvu kuva 2023 natangaje icyo igitekerezo nsaba ko hakwiye kuboneka ABAHUZA b’impunzi muri ibyo biganiro bemera kwitangira uwo mulimo mu nyungu rusange z’abanyarwanda.
Ibibazo bidasanzwe bicyemurwa n’umuti udasanzwe kandi impinduka nziza ikorwa n’initekerezo bishya.
Murakoze, mugire amahoro, muhorane Imana.