ABISHYIZE HAMWE BAJYA INAMA IMANA IRABASANGA

By | février 14, 2026
Image de prévisualisation YouTube

 

Banyarwandakazi, Banyarwanda, bavandimwe, namwe nshuti z’abenegihugu cy’U Rwanda, ndabaramukije kandi mbifurije amahoro. Ni MUSOMESHA Aloys ubasuhuza.

Nifuje kubagezaho ubu butumwa bw’Impuzamashyirahamwe ya Sosiyete Sivile Nyarwanda CASCR mbereye umuyobozi.

Ndagira nti : ABISHYIZE HAMWE BAJYA INAMA IMANA IRABASANGA

  • Iyo Mpuzamashyirahamwe igamije iki ?

Umuryango CASCR ugamije guhuza imbaraga no gukorera hamwe kw’amashyirahamwe y’abanyarwanda atari aya politiki n’abandi bantu ku giti cyabo badakora politiki y’ubutegetsi bw’igihugu cy’U Rwanda. Wiyemeje kurengera uburenganzira bw’abaturage n’inyungu zabo ; utanga ibisubizo ku bibazo birebana n’umubano, ubukungu, politiki n’umuco ku Rwanda, iby’ibanze bikaba ibyo kurangiza ubuhunzi mu bwisanzure hagamijwe kugarura ubumwe n’amahoro muri icyo gihugu. Uyu muryango urengera kandi uburenganzira bw’abanyarwanda bwo kujya mu gihugu cyabo cy’Urwanda, kugituramo no kugisohokamo igihe cyose bashakiye.

Iyi Mpuzamashyirahamwe ifite intego yo kworohereza abanyamuryango bayo mu kurangiza imilimo bahuriyeho. Ibyo bituma ibikorwa byabo biyoborwa neza, mu gihe cya ngombwa, bikanatanga icyizere mu buryo bwo gukora bwihuse no mu bufatanye hakoreshejwe ibiganiro bihoraho kandi binyuze mu kwizerana kw’abenegihugu. Muri ubwo buryo, iyo mishinga iyoborwa neza mu nyungu za Rubanda rwose.

  • Ubutumwa bw’iyo Mpuzamashyirahamwe ni ubuhe rero ? 

Ubutumwa bw’iyi Mpuzamashyirahamwe bugenewe rero imiryango iregengera uburenganzira bwa muntu n’umuco nyarwanda, ubutabera, ubumwe n’ubwiyunge nyakuri, hamwe n’abanyamakuru n’abandi bose baharanira demukarasi muri Sosiyete sivile. Ubu butumwa bugenewe kandi n’abaturage bo mu bindi bihugu bifuriza amahoro abanyarwanda, nkuko natwe tuyabifuriza.  Turabasaba mwese GUFATANYA natwe no gushyigikira ibikorwa by’uyu muryango CASCR, bityo TUGAHUZA IMBARAGA ZACU MU GUKORERA HAMWE kugirango TUGIRE INGUFU zo kurengera abenegihugu cy’U Rwanda aho bari hose kw’Isi. By’umwihariko, ni ngombwa kuvuganira impunzi z’abanyarwanda no gushakira hamwe ibisubizo ku bibazo byateye ubwo buhunzi kugirango zitahuke kandi ubwo buhunzi burangire burundu. Ibyo bisubizo ni byo abanyepolitiki bagomba gushingiraho ubutegetsi bwose baharanira kujyaho kuko nyine ubwo butegetsi ari ubwa RUBANDA.

Tubifurije mwese ikaze muri uyu muryango mugari wa Sosiyete sivile nyarwanda.

Mushatse kuba abanyamuryango, kudushyigikira no kudutera inkunga, mwatwandikira kuri e-mail  : ccscrinfo@gmail.com

Mbaye mbashimiye, mugire amahoro, muhorane Imana.

 

 

 

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *