Monthly Archives: juin 2026

KUWA 20.6.2026 TURAZIRIKANA ISABUKURU Y’UMUNSI W’IMPUNZI DUSHIMIRA ABARENGERA IMPUNZI Z’ABANYARWANDA

Image de prévisualisation YouTube

 

Kuri iyi sabukuru y’imyaka 25 y’umunsi mpuzamahanga w’impunzi (20.06.2026), Impuzamashyirahamwe ya Sosiyete Sivile Nyarwanda CASCR twifuje kuzirikana no gushimira abantu bafite ibikorwa bifasha impunzi z’abanyarwanda mu mibereho yabo ya buri munsi. Muri abo harimo abanyamahanga batwakiriye bakanadufasha, ndetse n’abanyarwanda baharanira uburenganzira bw’izo mpunzi bazivugira, bazivuganira kandi bashaka ibisubizo ku bibazo zifite. Kimwe muri ibyo bibazo bikomeye ibindi byose bishingiyeho ariko, ni icyo kuba izo mpunzi twarabujijwe uburenganzira bwo kuba mu gihugu cyacu. Dukwiye rero kushakira hamwe ibisubizo kuri icyo kibazo cy’ingutu, duharanira kuzasubira mu Rwanda rwatubyaye. Ngiyo impamvu twifuje guhuza abatumirwa bacu kugirango dufatanye kwizihiza uwo munsi banadusobanurira ibyo bakora, ndetse tunarebere hamwe uburyo izo mpunzi zagira ubumwe, maze tugahuza ibikorwa byazo.