MBABAZI RUSANGE ADUHISHE IKI ? TWAMUTAHUYE ! (2)

By | mai 12, 2024

 

Image de prévisualisation YouTube

 

 

MBABAZI RUSANGE RUSANGIZABINYOMA TWAGUTAHUYE

MBABAZI RUSANGE RWA RUSISIBIRANYA  

Nzinduwe no kukumenyesha inkuru itagushimisha ariko iri bushimishe abanyarwanda !

Uribuka ko mu minsi ishize ubwo uherutse mu RWANDA RWA MAHANGA i Buraya, Amerika, Aziya ndetse na Australia ukomotse i RWANDA RWA GASABO muri Afrika, wari waje mu rugendo rwa propaganda yo gushaka amajwi azatuma ushobora kuba UMUYOBOZI W’IGIHUGU KITAGIRA UBUTABERA ubeshya abanyarwanda ko ngo ubazaniye umuti w’ibibazo byabo.

Kubera iyo mpamvu UMUSHINGA W’AMAHORO DVJP nahise nkwamagana ndetse nkwoherereza integuza ikubwira ko ugomba gusubira iwanyu kavukire ubutazongera kugaruka i Rwanda no mu Banyarwanda.

Uyu munsi nanone nkaba niyemeje gutangariza ukuri abatangajwe n’imyitwarire yawe kubera ko batari bazi uwo uri we mu by’ukuri.

Nejejwe rero no kukumenyesha ko ayo majwi ya Rubanda ushaka ntayo uteze kubona kuko abanyarwanda benshi tumaze kugutahura. Imana ishimwe ! Ngize nti  »Imana ishimwe » kuko ari Yo yatumwe utwiyereka cyane twe abatuye mu Rwanda rwa Mahanga.

MBABAZI RUSANGE rero twagutahuye ! Wigize RUSANGIZABINYOMA.

Intumwa za KIZITO MIHIGO zimaze kwumva disikuru zawe uri kwiyamamariza umwanya w’UMUYOBOBOZI W’IGIHUGU KITAGIRA UBUTABERA, zihutiye kumubaza uwo uri we. MIHIGO ntiyatinze gusubiza nkuko abikora iteka iyo tumwiyambaje. Yazisabye kwongera kwumva indilimbo yise « IBISUBIZO BY’UBUZIMA ». Abakunzi ba KIZITO bamaze kwumva iyo ndilimbo bahise bamenya neza ko wigize IKIGIRWAMANA.

Uwo munsi UMUSHINGA W’AMAHORO DVJP nanjye nahise mbibutsa ibaruwa ifunguye nakwandikiye wowe MBABAZI RUSANGE hamwe n’IMPANGA YAWE MBABAZI GARASIYA kuwa 19/12/2016. Icyo gihe nababwije ukuri mwembi, maze mberurira mbabwira ko muri INGIRWAMBABAZI. Na mbere y’uko intumwa za KIZITO zimubaza uwo uriwe, nanjye nari narabatahuye wowe n’impanga yawe kuko ubushakashatsi nakoze bwanyeretse ko muvuka kuri RUSISIBIRANYA rwa MUKOLONI ukomoka kuri LONI. Niyo mpamvu disikuru zawe zuzuyemo ibinyoma wirirwa usakaza ushaka gusigasira umurage w’abo bakurambere bawe ubikomoraho. None kuki wongeye kugarura iyo propaganda yawe kandi wibuka neza ibyo nagukoreye icyo gihe RUSANGIZABINYOMA we ?

Genda MBABAZI RUSANGE wumva nabi koko !

Iyo baruwa ifunguye wowe n’impanga yawe nayibandikiye muri rwa rulimi rwa sogokuru wanyu MUKOLONI na SOGOKURUZA LONI ngirango nibura urwo rulimi rwo murarwumva. Ubwo nari nibwiye ko mbabwije ururimi mwumva ! Nagize nti :  » l’Amnistie et la Grâce sont des faux pardons pour une fausse réconciliation« . Mu Kinyarwanda bivuze ko wowe MBABAZI RUSANGE n’impanga yawe MBABAZI GARASIYA muri ingirwambabazi zigamije ubwiyunge bw’ikinyoma: ingirwabwiyunge. Niyo mpamvu ubushize nakubajije nti : « uzumva ryari« , none nkaba maze kubona ko wumva nabi

Niba utumva ururimi rwa sogokuru na sogokuruza bawe ukomokaho, ntiwumve n’urwa KanyaRWANDA wagucumbikiye igihe kinini, urundi wumva ni uruhe MBABAZI RUSANGE koko ?

Nibe na MBABAZI GARASIYA we yaricecekeye aryumaho ! Umenya we yaramenye ko mwembi nabatahuye icyo gihe ! Wowe n’iyo mpanga yawe rero namwe musa mudasa koko ! Utabazi neza yagirango muri abavandimwe ba MUHUTU na MUTUTSI kuko nabo basa badahuje ubudasa kandi bagahora bapfa ubusa badashaka gusangira no gusaranganya !

Niwongera gutera induru hejuru rero nzongera nkwibutse ibyo nabandikiye byose. 

Baca umugani mu Kinyarwanda ngo « Urusha nyina w’umwana imbabazi aba ashaka kumurya« .

None se ko wabeshye abanyarwanda ko ufite ububasha bwo gutangira imbabazi inzirakarengane zitagutumye, ndetse ngo ukanasabira imbabazi abanyabyaha nabo batagutumye wirengagije ko ibyo KIZITO yabyamaganye, wowe ubikora ugamije iki ? Ubwo bubasha wabuhawe na nde ? Ko utari Imana ntube n’intumwa yayo kw’Isi, ibyo ubikora nka nde ? Wigeze wumva KIZITO MIHIGO akwamamaza ko yamamaje MBABAZI NYAKURI WA NYLIMBABAZI ? Kuki utigeze wiyamamaza igihe yari agifite ubuzima bwo muri iyi Si ? None ubonye asanze RUREMA nawe uti reka mbonereho abanyarwanda mbasakazemo ibinyoma byanjye, wibwirwa ko tuzakuyoboka nkuko twamuyobotse ugirango ntitukiri kumwe nawe. Aho uribeshya cyane. Nanone kandi, ndabona ushaka kurusha imbabazi NYILIMBABAZI kandi ari we uzidushoboza. Wigeze wumva NYILIMBABAZI arwanya ubutabera wowe ushaka gupfobya ? Urashaka gusiba no gusibanganya ibitekerezo bya KIZITO MIHIGO twagutahuye !! Uribeshya ntituzakuyoboka !

MBABAZI RUSANGE RUSANGIZABINYOMA RWA RUSISIBIRANYA ;

Nababajwe cyane no kwumva wikoma inzirakarengane zishaka ubutabera, aho kuzifata mu mugongo no kwifatanya nazo mu kababaro zatejwe n’amahano abo ukomokaho nabo bagizemo uruhare. Unabivugana agasuzuguro kenshi witwaje ko ngo uri umunyepolitiki ushaka ubutegetsi, bityo ukaba udashaka ko hari uwaguhangara. Nyamara ubwo butabera uvuga ko udashaka nabwo bwarazanywe mu Rwanda na sogokuru wawe MUKOLONI wari mu butumwa bwa se umubyara ari we LONI !

Kubera iyi mpamvu rero, ubwo wiyemeje kwigira RUDAHANGARWA, hama hamwe UMUSHINGA W’AMAHORO DVJP ndaje nguhangare maze wihangane duhangane, nguhungabanye uhungabane, NGUHANURE KURI URWO RWEGO WIMANITSEHO dore ko wigize IGIHANGANGE n’IKIGIRWAMANA !

Nzinduwe no kukwambura ubwirasi n’agasuzuguro byawe ! TURAHANGANA MU BITEKEREZO BYA POLITIKI, uzane ibyo bishaje nzane ibishya maze RUBANDA RWIHITIREMO IBIGEZWEHO ! Nguko uko ugiye guta ibara kuko utazongera kubarizwa muri politiki y’amabara menshi y’ubudasa bw’abanyarwanda. Ugende ubutazagaruka !

Uretse nawe kandi, ndakumenyesha nanone ko ABANYAKURI N’ABANYARUMURI tutazongera kwemerera n’abandi banyepolitiki bo muri ayo mabara menshi yitwa amashyaka kwivanga mu bikorwa by’ubutabera n’ubwiyunge nkuko mwabimenyereye. Kuri iyo ngingo nanone KIZITO MIHIGO yatubereye urugero rwiza, kandi nta n’umwe muri mwe wigeze amuhiga. Aracyari uwa mbere ! Niyo mpamvu nemeza ko mu RWANDA RWA GASABO iyo mpinduka y’ubwigenge nyakuri bw’ubutabera n’ubwiyunge yatangijwe na Fondation KMP ye muri 2010 mu gihe i RWANDA RWA MAHANGA Umushinga W’AMAHORO DVJP nanjye nari muri ubwo butumwa kuva 2001 ndetse n’ubu nkaba nkibukomeza.

Baca umugani ngo :  »WIMANIKA KU RWEGO UHAGAZE WAJYA KURUMANUKA UGACURIKA UMUTWE » !

MBABAZI RUSANGE we, nubwo so atakwanga ariko yakwise nabi pe ! Iyo RUSISIBIRANYA akwita MBABAZI gusa ariko iryo zina  »RUSANGE » akarireka. Ariko ubundi kuki wowe utahinduye iryo izina ryawe nkuko sogokuru wawe MUKOLONI yabigenje kuwa 1/7/1962 ubwo yihinduraga MUBILIGI ? Reka guhera ubu tumwite dutyo. Nuko aho guhindura iryo zina so yahuye ahubwo wiyongereyeho irindi ry’icyivugo wiyita RUSANGIZABINYOMA. Ni akumiro !

None rero MBABAZI RUSANGE RUSANGIZABINYOMA subira iwanyu usange sogokuru MUBILIGI wakuzanye i RWANDA RWA GASABO kuko KWUNGA ABANYARWANDA BYARAKUNANIYE. Guhera ubu, uwo mulimo ni MBABAZI NYAKURI ugiye kuwukora kuko URWANDA rugiye kwigenga byuzuye kimwe n’ibindi bihugu bya Afrika. Icumbi wahaye rirarangiye subira iwanyu. Kuva uyu munsi kandi nawe umenye neza ko MBABAZI NYAKURI ari mwene MUNYAKURI wa ROHO NTAGATIFU na NYILIMBABAZI muri ubwo Butatu Butagatifu bwabo. Uyu ni we ugiye uzunga abanyarwanda kuko wowe kuva kera byarakunaniye.

MBABAZI NYAKURI ariho ku INEMA Y’IMANA. Niyo mpamvu impanga yawe GARASIYA nawe mugomba mujyana kuko mwembi mubeshejweho na POLITIKI gusa. Urabona rero neza ko MBABAZI NYAKURI nta sano afitanye nawe hamwe n’impanga yawe MBABAZI GARASIYA. Mugire bwangu musubire iwanyu !

Sinagusezeraho ariko ntakwibukije ko SOGOKURU wawe MUBILIGI ari nawe wazanye ikindi kinyoma i RWANDA n’i BURUNDI ko ngo ABAHUTU, ABATUTSI N’ABATWA ari « ethnies » maze icyo kinyoma akagikwiza kw’Isi yose ikacyemera. Nguko uko abanyarwanda n’abarundi babatijwe kabiri, mw’idini no muri politiki ! Ibinyoma biba byinshi Rubanda rugashukika koko ! Uwo mwijima wakwijwe hose nawo UMUSHINGA W’AMAHORO DVJP ngiye kuwutsindisha UBWIYUNGE NYAKURI rwo RUMURI ruzahoraho. Nubwo nzi neza ko wowe MBABAZI RUSANGE utemera ko KIZITO MIHIGO ari intumwa y’Imana, ndizera ko wamenye ko nawe yavuze ko hari igihe uwo mwijima wapfukiranye Urumuri uzatsindwa n’Ubutagatifu bwayo ! Icyo gihe rero kirageze.

MBABAZI RUSANGE genda neza kuko  »uwanze kwumva atanze no kubona ».

Nkuko KIZITO yabivuze muri ya ndirimbo y’« IBISUBIZO BY’UBUZIMA » natwe intumwe ze umenye rero ko TWAGUTAHUYE. Dusanze warigize IKIGIRWAMANA kuko IMBABAZI NYAMBABAZI zidatangwa n’abanyepolitiki nkawe, ahubwo ziva ku mutimanama w’umuntu kandi tukazishobozwa na NYILIMBABAZI. IMBABAZI NYAKURI ntizivanaho ubutabera nkuko wabibeshye abanyarwanda ukaba aribyo ushaka nanone kubakorera, ahubwo zirabwunganira maze zikabusakazamo ubumuntu. Ugize Imana mba UMUHUZA iyo nza kuba umucamanza mba ngukatiye urwo kujya mu muliro utazima !

MBABAZI RUSANGE rero : « Ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka » !

Guhera ubu noneho ugiye kwumva wanze ukunze, ko ugomba gusubira iwanyu, kuko itegeko ryawe « loi d’amnistie » ABANYARUMURI B’IMBABAZI NYAKURI turyanze kandi turyamaganye.

Kubera iyo mpamvu ukaba usabwe kwihutira gusanga sogokuru wawe kuko Umushinga w’amahoro DVJP nje gusaba abanyarwanda kwishyiriraho itegeko rishya « loi du pardon »: Ni Itegeko risobanura neza imbabazi nyakuri, uko zisabwa n’uko zitangwa; uzitanga n’uzihabwa; igihe zisabwa n’igihe zitangwa; inzira z’urugendo rw’imbabazi ; n’ibindi bisobanuro, kugirango abanyarwanda barusheho kuzimenya maze bazisangire nazo zibasakaremo. Iryo tegeko ni ryo rigiye gusimbura iryawe ndetse n’iry’Impanga yawe  muri Repubulika yunze Ubumwe y’URwanda Rwiyunze. La loi du pardon remplacera la loi d’amnistie et l’Arrêté de la Grâce.

MBABAZI RUSANGE genda rwiza, URWANDA ruhinduke rwiza, wowe n‘IMPANGA YAWE MWATAHUWE !

Nta MBABAZI RUSANGE nta na MBABAZI GARASIYA dushaka mu RWANDA RWA GASABO no mu BANYARWANDA kuva KIZITO MIHIGO yahashinga Umusingi w’Ubwiyunge Fondation KMP muri 2010.

Ibibazo bidasanzwe bicyemurwa n’umuti udasanzwe, kandi impinduka nziza ikorwa n’ibitekerezo bishya.

Mwari kumwe nanjye Musomesha Aloys, umuyobozi n’umuhuza w’Umushinga w’amahoro n’ubwiyunge nyakuri DVJP; Ubwiyunge buyobowe n’Amategeko n’Ibiganiro, bunyuze mu Ukuri, Ubutabera n’Imbabazi; Umushinga wigenga utabogamiye kuri politiki y’amashyaka n’ubutegetsi, uharanira politiki mpuzabanyarwanda n’ubutabera mpuza-nungabantu.

 Murakoze kuntega amatwi ndabashimiye, mugire amahoro ahoraho.

 

 

 

 

 

 

 

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *